RFL
Kigali

Gauchi the Priest yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Ndagarutse” ateguza kumurika Album-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/11/2019 12:34
0


Umuhanzi Mbabazi Innocent ukoresha mu muziki izina rya Gauchi the Priest, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya yise “Ndagarutse” yakubiye kuri Album (umuzingo) yise ‘Collabo’ ateganya kumurika muri Werurwe 2020.



Gauchi the Priest azwi cyane mu ndirimbo “Madamu” yakoranye n’umuhanzi Bruce Melodie muri 2014, “Baramujyanye” yasohoye muri Gicurasi 2019, “Ntawakumbuza” yasohoye muri Nzeri 2019 iyikoranye na Gisa cy’Inganzo n’izindi.

Yabwiye INYARWANDA, ko yakoze indirimbo “Ndagarutse” agira ngo acyebura abirengagije Imana nyuma y’uko ibahaye ibyo bayisabye. Ati “Nayikoze ngira ngo mbwire abantu kugaruka ku Mana kuko umwanya wabo wose bawuhaye ibyo bintu batunze kandi bajya kuyisaba ntabyo bari bafite.”

Uyu muhanzi avuga ko yihaye intego y’uko indirimbo icyenda za mbere azashyira kuri iyi Album yise ‘Collabo’ zizaba ari izo yakoranye n’abandi bahanzi batandukanye bo mu Rwanda.

Ngo ni icyemezo yafashe nyuma y’uko abonye bamwe mu bahanzi bamurika Album nyinshi mu ndirimbo ziriho ari izabo gusa.

Yagize ati “…Naravuze nti reka nkore indirimbo mpuriyeho n’abandi bahanzi kandi zose ari ‘video’.”

Akomeza avuga ko izindi ndirimbo eshatu za nyuma ziri kuri iyi Album ‘Collabo’ zizaba ari izo yakoranye n’abahanzi bo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi ndirimbo “Ndagarutse” mu buryo bw’amajwi(Audio) yakozwe na Fazzo. Ni mu gihe amashusho y’iyi ndirimbo (Video) yatunganyijwe na Producer Fazzo.


Gauchi yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'Ndagarutse'

Uyu muhanzi yavuze ko muri Werurwe 2020 azamurika Album nshya yise 'Collabo'

GAUCHI THE PRIEST YASOHOYE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO NSHYA YISE 'NDAGARUTSE'

">

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND