RFL
Kigali

Ibyo kurya ufata ni byo bikugize, dore uko bishobora kwangiza cyangwa se bigafasha ubwonko bwawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:26/11/2019 14:12
0


Reka ibyo kurya byawe bikubere umuti! Ni amagambo yavuzwe na Hippocrate mu myaka ishize. Muri macye ibyo kurya ufata buri munsi bishobora kukwangiza cyangwa se bikagukiza bitewe n’ibyo ari byo.



Uyu munsi wa none, tuzi neza ko kugira ngo tugire ubuzima bwiza ari uko turya ibyo dushaka cyangwa se byo twifuza ariko burya siko biri kuko hari indyo yuzuye umuntu muzima aba agomba gufata kugira ngo agire ubuzima bwiza.

Ariko se wari uzi ko ibyo kurya cyangwa ibyo kunywa ufata bishobora kugira uruhare mu mitekerereze yawe?

Mu byo kurya umubiri wacu wakira, ubwonko bufataho 20% bishatse kuvuga ko bukoresha imbaraga nyinshi cyane kugira ngo buhe amakuru umubiri wose ndetse ubashe no gukora neza.

Umwe mu baganga mu bijyanye n’ubwonko, Eva Selhub, avuga ko ubwonko bukenera kurya indyo yuzuye kuko iyo bitabaye ibyo bituma umubiri urwara.

Ese bigenda bite?

Nk'uko uyu muganga akomeza abivuga, ibyo kurya dufata bigira uruhare mu mitekerereze y’umuntu no mu marangamutima ye ariko hari ibyo kurya by’ingenzi bifasha ubwonko cyane nk’imboga n’imbuto, muri make ntitwanatinya kuvuga ko amara yacu ari ubwonko bwacu bwa kabiri kuko burya iyo ntakirimo n’ubwonko ntibukora neza.

Dr. Drew Ramsey kandi na we yemeza neza ko ibyo kurya bikomoka mu nyanja bigira ingaruka nziza ku bwonko kuko bifasha cyane mu mikurire yabwo. Ibindi byo kurya bifasha ubwonko kugubwa neza ni: amafi, imboga rwatsi, amavuta ya olive, avoka, imbuto zitandukanye, karoti, epinard n’ibindi.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND