Osman Hafiz yaciye agahiho ko gukora ubukwe n'abagore 3 ku munsi umwe bose babizi ndetse bukanatahwa n'uruvunganzoka rw’abantu baje kureba aka gatangaza. Uyu mugabo bijya gutangira yatanze ubutumire avuga ko agiye gushaka abagore 3 ndetse bose bakazasezerana ku munsi umwe gusa benshi mu babonye ubu butumire bagize ngo ni bimwe by'iyi minsi binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga hagamijwe gusetsa abantu.
Osman
Hafiz yarakomeje ndetse byaje kurangira ubukwe bwe butashye asezerana n'abafasha be batatu kuri uyu wa Gatandatu washize, gusa abantu benshi na n'ubu ntibarabyemera kuko
birasa n'ibidasanzwe. Ingingo nyamukuru yatumye abantu benshi badapfa kubyemera ni uko muri uyu muhango w'ubukwe nta muntu wari memerewe gufata ifoto n'imwe. Uku ni ko ubutumire bwa Osman Hafiz bwatambutse bumeze
Aba bagore bose mbere y’icyumweru y'uko ubu bukwe buba bose
bari baratanze ubutumire ko bagiye gukora ubukwe. Abagore ba Hafiz ni; “Yidana Sikena, Ali Kamara na Yakubu Huzaima. Igitangaje ni uko iyo hagize ubazwa ibijyanye n'urwo akunda uyu mugabo asubiza
atazuyaje ko yihebeye umutima w'uyu mugabo ndetse ko yumva ntacyo
bimutwaye. Uyu mugabo n'abagore be batuye mu gace kitwa Wale ko mu Burasirazuba bwa Ghana.Ikintu cyaje
gutangazwa ni uko ku munsi w'ubukwe bitari byemewe gufata ifoto, kuko uburyo bwose
bwari bubujijwe amafoto yasakaye ni uyu mugabo ubwe wayishyiriye ku mugaragaro
ndetse anerekana uko arimo kurya ukwa byuki hamwe n'abo yihebeye uko ari 3 kugeza
ubwo afashe umwanzuro wo kubashakira umunsi umwe.
Aka gahigo ko gukora ubukwe n’abagore barenze umwe ku munsi umwe ntigakunze kugaragara kuko biba bigoye gusa muri Uganda mu mwaka wa 2017 hari umugabo wabikoze, muri 2012 muri DRC hari umugabo w'umupasiteri nawe wabikoze undi wabikoze yabikoze muri 2017 akaba ari uwo muri Nigeria.
Src: legit.ng, theghanareport.com