RFL
Kigali

Sobanukirwa impamvu utandukana n’uwo mwakundanaga akifuza kukugarukira

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/11/2019 16:37
1


Birasanzwe kubona abantu bakundanaga batandukana nyuma y’igihe runaka umwe muri bo agatangira kugerageza kuzahura uwo mubano.



Hari n’ubwo umwe atangira kwibaza impamvu yavuye mu rukundo cyangwa impamvu yemeye ko batandukana cyane cyane iyo atari we wabitangiye. Hari impamvu zitandukanye rero abantu bakora ibi, ni nayo mpamvu ukwiye kumenya ko rimwe na rimwe n’ubwo urukundo rwaba ariyo shingiro ariko akenshi usanga atari rwo gusa.

Ukwiye kwitwararika rero igihe uganira n’uwo mwahoze mukundana. Nk'uko tubikesha urubuga Elcrema, muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri zimwe mu mpamvu zishobora gutuma uwo mwakundanaga yicuza kugusiga akaba yanashaka ko mwongera kwiyunga.

Irari

Irari ni imwe mu mpamvu z’ingenzi zishobora gutuma uwo mwakundanaga agaruka, hafi abarenga kimwe cya kabiri cy’abakunzi bagaruka gishingiye kuri iyi ngingo.

Iyo umwe mu bakundanaga yibutse uburyo witwaraga neza mu gitanda cyangwa uburyo wabonekaga igihe cyose agukenereye (gukora imibonano mpuzabitsina) aza yiruka anafite icyizere ko ibintu bizongera bikagenda neza nka mbere. Uku kuba yagaruka rero ntabwo ahanini biba bishingiye ku rukundo ahubwo ni irari rya bya bihe mwagiranaga.

Ishyari

Hari abantu bagira ishyari ku buryo adashobora kwihanganira kubona uwo bakundanaga ari kumwe n’undi kabone n’ubwo baba barashwanye bikabije. Niho rero uzasanga ahora akwereka ko ashaka kukugarukira agamije gusa kugira ngo agutandukanye n’abandi akubonana nabo. Ibi rero akenshi ntabwo aba ari urukundo ahubwo ni ishyari gusa.

Habaho n’igihe uwo mwakundanaga mutandukana akagaruka agamije gusenya ibyo ufite, aha aba abona ko hari ibyo wagezeho akibwira ko umwishima hejuru. Bene uyu aba yumva ko niba mwaratandukanye akaba atishimye nawe utagomba kwishima. Ibi ariko akenshi bikunda kuba ku bantu batandukanye nabi cyane.

Ubwigunge

Ubwigunge bushobora kujyana umuntu ahantu atashakaga kujya. Uwo mwakundanaga rero nawe ashobora kugarurwa n’uko abona ari wenyine kandi akaba ashaka uwo bavugana. Si ngombwa ko aba ari wowe gusa wamumara irungu, gusa kuko aba azi ko wigeze kuziba icyo cyuho yongera kwifuza kuba yakugira mu buzima bwe.

Ku gukura amemyo

Hari igihe umuntu akwanga nyuma akaza kubona ko uhagaze neza ku mufuka ukabona atangiye kongera ku kwereka urukundo ngo yongere agaruke mu buzima bwawe. Ibi ntabwo biba ari urukundo ahubwo akenshi aba agaruwe no gusarura ibyo wagezeho no gukora cyane kwawe. Ibi rero ntabwo biba ku bagabo gusa ahubwo no kubagore bibaho.

Kutamenya gufata icyemezo gihamye

Abantu bamwe bagira ikibazo cyo kutabasha guhagarara ku cyemezo cyabo ugasanga abaho ameze nk’utazi icyo ashaka cyangwa akeneye mu buzima. Ni yo mpamvu uzasanga umuntu agenda yongera agaruka akibera muri urwo.

Aracyagukunda

Twavuze byinshi bishobora gutuma uwo mwatandukanye akugarukira gusa ntitwakwirengagiza n’iki cyo kuba 30% mu bagaruka hari igihe baba bagifite umutima wo kugukunda no kukwitaho. Hari ubwo muba mwaratandukanye bitamurimo n’ubwo akenshi abantu bajya gutandukana baba baramaze gutakaza ibyiyumviro.

Nti twavuga ko urukundo rutaba impamvu yo gutuma uwakwanze akugarukira ariko hari n’izindi mpamvu nyinshi zidashingiye ku rukundo zatuma agaruka. Ni byiza rero ko abantu batandukanye bashobora kwicara hasi bakiyunga, gusa uba ugomba kuba maso kuko abagaruka bose ntibagarurwa n’amahoro gusa.

Umwanditsi: Clementine Uwiringiyimana-InyaRwanda.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mukamusoni4 years ago
    Uku niko kuri kuzuye 100%





Inyarwanda BACKGROUND