Mu buzima busanzwe hariho amagambo meza cyane umugabo abwirwa n’umugore we akumva yongeye kumukunda bundi bushya
Muri make,nkuko abagore
bifuza gukundwa iteka no guhabwa agaciro ni nako abagabo bifuza buri gihe kumva
amagambo meza aturuka ku bagore babo ahanini ayo magambo akaba abashyira hejuru
Aya magambo rero ni
ingenzi cyane ku mugabo wawe
Uri mwiza: nubwo badakunda kubigaragaza ariko abagabo
bakunda iri jambo cyane iyo baribwiwe n’abagore babo, aha bituma umugabo yumva
yishimiye kuba umugabo, akumva aguwe neza ndetse akanezezwa n’uko umwitaho,
umuhozaho ijisho ukabona ko ari mwiza
Niba ukunda umugabo wawe
mubwire ko ari mwiza kugirango urusheho kumwigarurira
Nishimiye kuba uwawe: umugabo wawe akeneye
kumenya ko ari uw’agaciro imbere yawe, gerageza kumubwira kenshi ko ari wowe
yaremewebizatuma akukundwakaza kurutaho ndetse bimutere imbaraga zo kugukorera
byinshi byiza
Umubiri wawe watangiye kuba mwiza kurutaho; mu gihe umugabo wawe
akira sport kugirango arusheho kuba neza ni byiza ko umutera imbaraga umubwira
ko bigenda biza bizatuma amenya ko umwitaho iteka bityo na we akore iyo bwabaga
kugirango agushimishe
Ndagukunda: buri muntu wese aho ava akagera akunda gukundwa
nubwo abagabo ari bo bakwiye kubanza kubivuga, ariko nanone nabo banezezwa
cyane no kumva umuntu ababwira ko abakunda, nubwira umugabo wawe ko umukunda
azarushaho kwiyumva neza ndetse bimutere imbaraga zo kugukunda kurushaho
Utandukanye n’abandi: abagabo ntago bakunda
umuntu ubagereranya n’abandi, mu bikorwa byose umugabo wawe akoze mubwire ko
ari uwa mbere muri byose mwereke ko nta wundi bahwanye
Mbwira ikikubabaje niteguye kukumva: burya abagabo na bo
bakenera gutegwa amatwi, bakenera inama rwose, ntago ari ikimenyetso cyo gucika
integer ahubwo bakenera andi maboko aturutse iwawe, iy o umwitaho gutyo bituma
na we akwitaho kurutaho
Ndi hano ku bwawe: nubwo umugabo yahura n’ibyago
n’amakuba bimeze bite akeneye ko umubwira ko uri mu ruhande rwe
Ndakwizera: nkuko akwizera, ni byiza ko nawe umubwira ko
umwizera, mwereke ko icyaba cyose cyatuma umutakariza icyizere kitapfa kugufata
Urakoze: wikeibagirwa kumushimira kuri buri kimwe
agukoreye bimutera umunezero ndetse n’imbaraga zo kuzagukorera ikindi kintu
cyiza, bimwereka ko uzirikana imbaraga uba wakoresheje umukorera ibyiza
Ndakubaha: nta kintu kiza kibaho nk’umubano ushingiye ku
kubahana, kora ibishoboka byose wereke umugabo wawe ko umwubaha ndetse
ubimugaragarize cyane ko abagaba bakunda icyubahiro, bizatuma agukunda cyane
TANGA IGITECYEREZO