Muhammed Abubakar yatangiye akazi ko gukora isuku mu ndege mu gihe cy’imyaka 24 ishize. Ntiyari amahitamo y’akazi yashakaga. Mbere y’uko atangira gukora isuku mu ndege no ku kibuga cy'indege, Muhammed yatanze dosiye imuranga muri Kaduna Polytechnic ku bw’amahirwe make ayohereza igihe cyarenze, ntiyakirwa.
Ntiyihanganiye gukomeza kuba mu bushomeri ahubwo yatse akazi ko gukora isuku mu ndege ya Kabo Air. Umushara we wari mucye ku buryo ntawacyekaga ko azahamara igihe kinini. Ku munsi yahembwaga amadorali 0.5.
Abubakar yashikamye mu kazi mu gihe gito ahabwa akazi ku kibuga cy’indege cya Maiduguri. Yakoze mu myanya itandukanye yerekana ko afite ikinyabupfura kandi yuba akazi ko ari umukozi anatanga umusaruro.
Yavuze ko mu gihe yamaze akora yabonye ubumenyi bwisumbuyeho cyane cyane mu bijyanye no gutwara indege. Yaje no kubona amahirwe ahabwa akazi ku kibuga cy’indege cya Kabo Air nyuma yo kugaragaza ko ashoboye akazi kandi akitangira.
Yamaze imyaka umunani akora kuri Kabo Air, ku kwezi ahembwa N17,000 (Amafaranga yifashishwa muri Nigeria). Nyuma yabonye amasezerano y’akazi akora nk’umukozi mu ndege (bamwe babwira abantu igihe indege ihagurukiye, batanga ibyo kurya n’ibindi).
Byageze aho ahembwa N170, 000 ntiyemera ko ari aye ndetse ashaka kuyasubiza umuyobozi we. Abubakar yatangiye kwizigamira abwira umuyobozi we (Managing director) ko afite inzozi zo kuzaba pilote w’indege.
Umuyobozi we yakunze igitekerezo cye ndetse yiyemeza kumushyigikira. Yabashije kwiyishyurira amashuri yiga muri Canada yihugura mu bijyanye no gutwara indege anabihererwa impamyabumenyi nk’umu-pilote wigenga.
Abubakar asubiye muri Nigeria yashatse no gushakisha impamyabumenyi ya ‘Commercial pilot license’ ariko azitirwa n’ubushobozi. Ibi ntibyaciye intege indoto ze. Yasabye umuyobozi we kumufasha, ku bw’ubumuntu bwe, umuyobozi we yemera kumufasha.
Yamufashije gusubira muri Canada kwongera kwiga amwishyurira buri kimwe cyose. Nyuma y’imyaka umunani akora muri kompanyi ya Aero Contractors, Muhammed Abubakar kuri ubu yahawe akazi nka kapiteni wa Azman Air.
Ikinyamakuru
WeafriqueNations kivuga ko ‘urugendo rwe ntirwari rworoshye ariko bitewe no
gushikama ku nzozi ze n’icyizere yageze kuri buri kimwe cyose yahoze arota.
Inkuru ya Muhammed ni urugero rwiza rw’uburyo umuntu ashobora gukora adacika intege
akagera ku buri kimwe yifuza mu buzima’.
