Hashyizweho urubuga rufasha abagore gusobanukirwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere "Twimenye na Bwiza "

Ubuzima - 21/11/2019 6:19 PM
Share:

Umwanditsi:

Hashyizweho urubuga rufasha abagore gusobanukirwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere "Twimenye na Bwiza "

Twimenye na Bwiza, shene ya YouTube yakorewe kongerera ubumenyi abanyarwanda ku byerekeye ubuzima bw’imyororokere, ndetse n’uko wamenya ibimenyetso bigaragaza uburumbuke bw’umugore, ukabikoresha umenya igihe amahirwe yo gutwita aba ari menshi (mu gihe ushaka gutwita cyangwa kwirinda gutwita) ndetse ukanabikoresha wita ku buzima bwawe.

Mu bisobanuro byimbitse, Bwiza Conscience Princesse ukurikirana uru rubuga ati " (Ku bagore gusa), iyo upima umuriro ubyukana buri mugitondo (basal body temperature) ushobora kumenya cyangwa kubona bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko ushobora kuba utagira irekurwa ry’intanga ngore (igi) (bita ovulation mu ndimi z’amahanga), ko ushobora kuba usama ariko inda ikavamo ikiri nto cyane (ku buryo mu bisanzwe utabitandukanya n’imihango), ko ufite imisemburo imwe n’ imwe idahagije, ko urwaye indwara runaka, n’ibindi. 

Akomeza avuga ko Kumenya ibi byose mu Kinyarwanda kandi bisobanuye mu buryo bworoshye bizafasha mu kugabanya ibibazo biterwa n’ ubumenyi buke kuri iyi ngingo ati " Tuzavuga no ku buryo bwa kizungu bwo kuboneza urubyaro. Tukaba tuzifashisha ibitabo, imbuga za internet ndetse n’ abaganga mu gutanga ibiganiro. Ikindi tuzajya tubibutsako nubwo wakirinda gutwita, ushobora kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na SIDA!"

Bwiza avuga ko icyo biteze ari ukuzafasha abanyarwanda gusobanukirwa byimbitse ubuzima bw’imyorokere bityo bikagabanya inda zitateguwe. Abanyarwanda basabwe kuyikurikirana bakaniyandikisha (subscribe), ndetse no kujya basangiza abadafite uburyo bwo kugera kuri YouTube ibiganiro byabo, bityo ubumenyi bucaho bukabageraho bwose, aho bafite ibibazo bakabibaza bakungurana ibitekerezo bityo bakarushaho kugira ubuzima bwiza.

  

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...