RFL
Kigali

Nigeria: Abaturage barenga 20% bituma mu gasozi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:21/11/2019 12:35
0


Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria yiyemeje ko igihugu cye "kizaba kitakirangwamo abituma mu gasozi bitarenze mu mwaka wa 2025", nkuko bikubiye mu rukurikirane rw’ubutumwa bwo kuri Twitter bw’umuvugizi we Garba Shehu.



Abarenga 20% by’abaturage ba Nigeria nta musarani bafite, Perezida Buhari yavuze ko uwo mubare "uhangayikishije".

Bwana Buhari yashyizeho ubunyamabanga bushinzwe ibijyanye no gusukura Nigeria, urwo rwego rukazatuma "ahantu hose hahurirwa n’abantu nko mu mashuri, ku nsengero, ku masoko no ku bitaro hagira ubwiherero”.

Perezida Buhari akurikiye Narendra Modi, Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde, mu mwaka wa 2014 wasezeranyije ko azaca kwituma mu gasozi.

Umubare w’imisarani wariyongereye cyane mu Buhinde, ariko iperereza rya BBC ryasanze ko myinshi muri yo idakora cyangwa idakoreshwa ku mpamvu zitandukanye zirimo kubura amazi yo kuyisukura n’imyemerere ishingiye ku muco.

Muri Nigeria, hagereranywa ko abana 87,000 bapfa buri mwaka bazize impiswi, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP bigendeye ku mibare ya banki y’isi.

Src: BBC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND