RFL
Kigali

Korali Ukuboko kw’iburyo yatumiye Johovah Jireh, Simon Kabera n'abandi mu gitaramo 'Ikidendezi Live Concert'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/11/2019 13:21
0


Korali Ukuboko kw’iburyo ya ADEPR Gatenga igiye kumurika album yayo yise “IKIDENDEZI” mu gitaramo gikomeye yatumiyemo Simon Kabera, Korali Jehovah Jireh yamamaye mu ndirimbo 'Gumamo' n'abandi bahanzi bakunzwe.



Korali Ukuboko kw’iburyo ibarizwa ni imwe mu makorali akomeye mu muziki wa gospel hano mu Rwanda ndetse no mu Karere. Iyi Korali imaze imyaka 30 ikora ivugabutumwa kuko yashinzwe mu mwaka wa 1989. Ni korali izwi mu ndirimbo nka Ikidendezi, Ibyiringiro by’ubuzima, Kuro, Imitima, Nafurahiya, Imirimo, Si kukidendezi gusa n'izindi.

Iyi Korali iri gutegura igitaramo gikomeye izamurikiramo Album yayo ya 3 yise ‘IKIDENDEZI’ kikazabera kuri Dove Hotel ku itariki ya 01/12/2019 guhera saa saba z’amanywa. Muri iki gitaramo kandi hatumiwemo Korali Jehovah Jireh choir igizwe n'abarangije muri kaminuza ya ULK, ndetse n’abahanzi bakunzwe nka Simon Kabera, Danny Mutabazi, Bosco Nshuti, Gisele Precious na Jado Sinza. Umwigisha w’Ijambo ry’Imana azaba ari Rev Jean Jacques Karayenga.

Umuyobozi w’iyi Korali, Bwana Kwizera Seth yabwiye Inyarwanda.com ko imyiteguro igeze kure. Yadutangarije ko bahisemo kujyana iki gitaramo muri Dove Hotel kugira ngo babashe kugeza ubutumwa bwiza ku bantu b'ingeri zitandukanye. Yagize ati: 

Burya hari abantu bakeneye ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ariko usanga batiyumvamo kujya mu nsengero bitewe n’impamvu zitandukanye, ariko wabatumira muri Hotel bakaza ugahera ko ubona amahirwe yo kubabwiriza ubutumwa kuko intego yacu nyamukuru ni ukwamamaza ubutumwa bwiza tugahindurira benshi kuba abakiranutsi.

Kuzaza muri iki gitaramo ni ukuzitwaza ibihumbi bitatu (3000 Frw) byo gushyigikira Korali Ukuboko kw’iburyo ugura DVD zizaba zigurishirizwa kumuryango ahazabera concert. Korali Ukukoko kw'iburyo yamamaye mu ndirimbo 'Ikidendezi' imaze kurebwa n'abasaga miliyoni ku rubuga rwa Youtube mu gihe kitagera ku mwaka imaze kuri uru rubuga. Iyi korali iherutse kandi gushyira hanze amashusho y'indirimbo nshya yitwa 'Kuro'.


Korali Ukuboko kw'Iburyo igiye kumurika album ya 3


Korali Jehovayire izaririmba mu gitaramo cya korali Ukuboko kw'Iburyo



Simon Kabera, Gisele na Bosco Nshuti bazaririmba muri iki gitaramo


Danny Mutabazi nawe azaririmba muri iki gitaramo

REBA HANO 'IKIDENDEZI' YA KORALI UKUBOKO KW'IBURYO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND