RFL
Kigali

Mauricio Pochetino yirukanwe na Tottenham nyuma y’imyaka irenga 5 ayibereye umutoza

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/11/2019 9:51
0


Umunya Argentine wari umaze imyaka 5 n’igice atoza ikipe ya Tottenham Hotspurs Mauricio Pochetino, yirukanwe ku mirimo ye ndetse nabo bafatanyaga bose bazira umusaruro mucye iyi kipe ifite mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2019-2020, Jose Mourinho ari guhabwa amahirwe menshi yo kumusimbura.



Tottenham yari izwiho gutangira shampiyona iri mu makipe ayoboye, kuri ubu zahinduye imirishyo kuko bihabanye cyane n’uburyo yari isanzwe itangira, Shampiyona yo mu Bwongereza hamaze gukinwa imikino 12, muri iyo mikino Tottenham ntabwo ihagaze neza byanabaye intandaro yo kwirukana Pochetino. Mu mikino 12 ya shampiyona, Tottenham yatsinzemo 3, inganya 5, itsindwa imikino 4, ikaba iri ku mwanya wa 14 n’amanota 14. Iyi ikaba ari intangiriro mbi ya shampiyona ibayeho mu myaka itandatu ishize muri iyi kipe.

Umwaka wa 2019 ntiwabaniye umutoza Mauricio Pochetino  kuko byibura mu mikino 30 aheruka gukina yatsinzemo 11 gusa, Pochetino ntiyasoje neza umwaka w’imikino wa 2018-2019 anatangira nabi kurushaho umwaka w’imikino wa 2019-2020, byanatumye umuherwe w’iyi kipe Daniel Levy afata umwanzuro wo kumwirukana muri iyi kipe.

Mu magambo ye umuherwe w’ikipe ya Tottenham Hotspurs Daniel Levy avuga ku isezererwa rya Pochetino muri Tottenham, yavuze ko batirengagije ibihe byiza bagiranye na Pochetino ndetse ko banamushimira byimazeyo  na Staff bafatanyaga ku kazi gakomeye bokoreye tottenham, ariko yongeraho ko ikipe ikeneye impinduka kuko umusaruro ukomeje kuba muke.

Daniel Levy yakomeje avuga ko byagoye cyane ubuyobozi bwa Tottenham gufata uyu mwanzuro, kubera ko ibihe aba batoza bagize muri iyi kipe bizahora byibukwa mu mateka kuva ku gisekuruza kimwe ujya ku kindi, ariko byabaye ngombwa ko umwanzuro ufatwa kandi ko ntakwicuza kuzabaho ku nyungu z’ikipe.

Mauricio Pochetino w’imyaka 49 y’amavuko yageze muri Tottenham tariki 27 Gicurasi 2014 avuye mu ikipe ya Southampton, mu myaka itanu n’igice yari ayimazemo Pochetino yatoje imikino 293 mu marushanwa atandukanye yatsinze 159, anganya 62, atsindwa 72. 

Mu bihe bitazibagirana mu mateka  Pochetino yagejeje kuri Tottenham harimo kurangiza mu myanya ibiri ya mbere mu mwaka w’imikino 2015-2016 ndetse na 2016-2017, harimo kandi kugera ku mukino wa nyuma muri Champions league bwa mbere mu mateka mu mwaka w’imikino wa 2018-2019, kugera ku mukino wa nyuma muri Football League Cup 2014-2015 ndetse no kubaka Tottenham akayishyira ku rwego rw’amakipe atinyitse i burayi ndetse no ku isi.

Nta gikombe na kimwe Pochetino yatwaranye na Tottenham Hotspurs mu myaka itanu ayimazemo. Akaba yatandukanye na Tottenham yarherukaga kumwongerera amasezerano y’imyaka 5 azayitoza.

Mauricio Pochetino akaba yirukanwe na Staff ye bafatanyaga irimo umutoza wari umwungirije Jesus Perez, Miguel D’ Agostino ndetse na Antoni Jimenez.

Nyuma y'isezererwa rya Pochetino amakuru yahise ajya hanze byihuse ni avuga ko umunya Portugal Jose Mourinho watoje amakipe akomeye i Burayi arimo Real Madrid na Manchester United amaze iminsi mu biganiro na Daniel Levy uyobora Tottenham kandi ko ibiganiro byagenze neza bidatinze aza gutangazwa nk’umumutoza mushya wa Tottenham asimbuye Mauricio Pochetino.

Mu gihe gito haratangazwa umutoza mushya wa Tottenham Hotspurs ugomba kuyifasha mu marushanwa atandukanye iyi kipe iri gukina dore ko kuri ubu yamaze kwirukana abatoza bayo bose.


Pochetino yanditse amateka muri Tottenham azahora yibukwa igihe cyose


Pochetino yirukanwe kubera umusaruro muke uri muri Tottenham muri iyi minsi


Jose Mourinho ni we ufite amahirwe menshi yo gusimbura Pochetino muri Tottenham


Amasaha arabarirwa ku ntoki kugira ngo Mourinho yinjire muri Tottenham nk'umutoza mukuru

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND