Tania Rugamba umwuzukuru wa Rugamba Cyprien na Daphrose Rugamba, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Umurage w’urukundo’ yakoranye na Ngarambe Francois wamamaye mu ndirimbo ‘Umwana ni umutware’.
Tania avuka kuri Rugamba Olivier na Aline asanzwe abarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika ku bw’amashuri. Muri Kanama 2019 yari i Kigali mu gitaramo cyo kwibuka umurage wasizwe na Sekuru (Rugamba Cyprien) na nyirakuru (Daphrose Rugamba).
Muri iki gitaramo afatanyije na Ngarambe Francois Xavier baharirimbiye indirimbo “Umurage w’urukundo” bateguza ko izasohoka vuba. Kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2019 nibwo iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo.
Ngarambe Francois Xavier umuvandimwe wa Rugamba Cyprien na Daphrose mu rwego rwa Communauté de l'Emmanuel bashinze muri 1990 ndetse n’ababyeyi be mu buryo bwa roho, yabwiye INYARWANDA, ko we na Tania bahuriye ku isoko imwe y’umuco n’iyobokamana bakomora ku babyeyi babo.
Yavuze ko mbere y’uko Tania aza mu Rwanda yamusabye ko bakorana indirimbo ivuga kuri Sekuru na Nyirakuru. Avuga ko yatangiye gutekereza uko bazahuza amagambo n’imiririmbire bitewe n’uko bari mu bihugu bitandukanye ariko ngo yakomeje kuzirikana ubu busabe.
Tania Rugamba aje mu Rwanda banzuye gukora iyi ndirimbo basanga bose bahuriye ku murage w’urukundo wasizwe na Rugamba Cyprien n’umugore we ndetse binagaragarira mu ndirimbo za Rugamba nk’iyitwa “Urukundo", "Urukundo nirwogere", n'izindi.
Yagize ati “ Rugamba Cyprien n’umugore tubafata nk'abo dukomokaho, tukabakomoraho uburyo bwo gutekereza, kubona ibintu, gukora ibintu, muri make bwo kubaho. Igitangaje ni ukubona ari jye wabamenye, tukanabana, ari Tania utarabamenye, akababwirwa, ariko akababona mu bo yasize (abana babo) no mu byo basize.”
Yungamo ati “Twese tugira umutima umwe wo kumenya umurage badusigiye, kuwakira, kuwurinda, kuwukwiza hose no kuwuraga mu bazadukomokaho.”
Ngarambe Francois avuga ko Tania atamubona nk’umusimbura wa Rugamba Cyprien mu nganzo ahubwo ‘amuvomaho, amusoromaho, kugira ngo ahange inzira ye y'ubuhanzi y'umwimerere ariko ifite ishingiro, ku buryo bizagaragara ko isuku izamuranga izaba ifite isoko; abakurambere be.’
Rugamba Cyprien yari Intore, umusizi, umukinnyi w’ikinamico, umwanditsi w’ibitabo, umutoza w’Intore, umuririmbyi w’ubutumwa budasaza.
Yatashye Yeruzalemu nshya! Yishwe mu gitondo cyo ku wa 07 Mata 1994 ari kumwe n’umugore n’abana batandatu. Harokotse abana be bane bakotanira gusigasira umurage Rugamba yasigiye Abanyarwanda.
Igitaramo cyo kwibuka Rugamba Cyprien n'umuryango we cyaranzwe no kuririmba nyinshi mu ndirimbo ze
Tania Rugamba avuga kuri Rugamba Olivier na Aline
TANIA RUGAMBA YAKORANYE INDIRIMBO 'UMURAGE W'URUKUNDO' NA NGARAMBE FRANCOIS
TANGA IGITECYEREZO