RFL
Kigali

Ni iki cyihishe inyuma y’umusaruro mubi u Rwanda rufite mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2021?

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/11/2019 14:08
0


Mu mikino ibiri u Rwanda rumaze gukina mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2021 yose rwarayitsinzwe, yaba uwo rwakiniye muri Mozambique ndetse n’uwo rwakiniye mu rugo na Cameroon kuri iki cyumweru. Abantu benshi babona uyu musaruro mubi mu buryo butandukanye, ariko icyo bose bahurizaho ni ukutitabwaho.



Ubajije ikibazo uti “Ese mubona umusaruro mubi Amavubi afite mu mikino yo gushaka itike ya CAN 2021 uterwa n’iki?”.  Nizeye ntashidikanya ko ibisubizo wahabwa ntaho bitandukaniye n’ibyo umunyamakuru wa inyarwanda.com yahawe n’abakunzi b’umupira w’amaguru ndetse n’abawukurikiranira hafi yewe banawusesengura mu buryo butandukanye ubwo u Rwanda rwari rumaze gutsindirwa mu rugo na Cameroon igitego 1-0 kuri iki cyumweru kuri Sitade ya Kigali.

Ubwo umunyamakuru wa inyarwanda.com yatemberezaga Micro mu bakunzi b’Amavubi ababaza icyo kuri bo babona gitera umusaruro mubi mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN 2021, benshi bagarutse ku gahinda bamaranye imyaka myinshi bavuga ko umusaruro mubi atari uw'uyu munsi kuko nyuma ya 2003-2004, nta byishimo byeruye abanyarwanda barongera kugira, kuri bo babona ikibazo cy’ingutu cyafashe icumbi kuri Minisiteri ya siporo n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA”.

Umwe yagize ati” Turababaye, tumaze imyaka 15 dufite agahinda duterwa n’ikipe yacu Amavubi, ubu byaratuyobeye twabuze icyo twakora. Wenda ni uko nta jambo cyangwa ububasha twahabwa ngo natwe nk’abanyarwanda tukagira icyo twakora kugira ngo tuvugutire umuti ikibazo cyabaye imungu mu mupira w’amaguru wacu, nonese nawe reba ibihugu duturanye byose ntibyitwara neza buri munsi, ntibyitabira igikombe cya Afurika tugasigara ku rugo, ni uko se baturusha impano z’abakinnyi, baturusha amafaranga menshi se, baturusha iki tutabonera ubushobozi? Icyo bafite tudafite ni ubuyobozi bwiza bwita ku bakinnyi babo ndetse n’amakipe yabo y’ibihugu, ni ibihugu bizi icyo bishaka kugeraho birategura, bigajkurikirana umukinnyi kugeza igihe azatanga umusaruro mu ikipe y’igihugu nicyo kintu mu Rwanda turushwa”.

Hari abakunzi b’umupira w’amaguru benshi babona ikibazo kiri mu ikipe y’igihugu ari umutoza kuko bavuga ko nta na rimwe u Rwanda rwageze kure mu marushanwa atandukanye idafite umutoza w’uruhu rwera. 

Umwe mu bo twaganiriye nawe yagize ati” Ku ruhande rwacu tubona ikibazo atari umutoza, kuko tuzi ingero nyinshi z’ibihugu byitwara neza kandi bigera kure mu marushanwa atandukanye bitozwa n’abenegihugu, nonese Senegal yitwara nabi? Ntitozwa n’umwenegihugu se, uburundi buheruka mu gikombe cya Afurika ntibwatozwaga n’umwenegihugu? 

Iki si cyo kibazo ahubwo bashakira ikibazo aho kitari, MINISPOC yabaye MINISPOR na FERWAFA nibo bafite urufunguzo rw’umusaruro mwiza w’ikipe y’igihugu, nibabishaka bazagarurira abanyarwanda ibyishimo, nibatabishaka bazakomeza badukoze hirya no hino nk’abana batagira kivurira”.

Nyuma yo kumva ibitekerezo by’abanyarwanda bakurikirana umupira w’amagura banakunda ikipe y’igihugu, byatumye dusubiza amaso inyuma, twibaza niba koko ibyo aba bakunzi b’umupira w’amaguru bavuga ntaho bihurira n’ukuri.

Reka twirengagize ibyo mu myaka 15 y’agahinda n’ubwigunge  abakunzi b’Amavubi bamazemo ahubwo twitse ku rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2021 u Rwanda rwatangiye mu cyumweru gishize i Maputo muri Mzambique, mu mukino warangiye u Rwanda rutsinzwe ibitego 2-0.

Abakinnyi bagiye gukina muri Mozambique nta gihe bamaranye bitegura ngo banagerageze urwego bariho mu mikino ya gicuti, ibi ntibyabayeho kandi byari kubafasha.

Byabaye agahomamunwa nyuma y’umukino wa Mozambique wabaye ku wa kane w’icyumweru gishize, aho basabwaga byibura ku wa gatanu kuba bose bageze mu Rwanda kugira ngo baruhuke banitegure umukino wo ku Cyumweru bakinnye na Cameroon. Igitangaje ni uko abakinnyi bahageze ku wa gatandatu habura amasaha make ngo umukino nyirizina ube, nabwo kandi ntibaje hamwe kuko bageze i Kigali mu bipengeri.

Umunaniro, kudakora imyitozo ihagije nibyo Amavubi yinjiranye ku mukino wa Cameroon isanzwe ifite izina riremereye n’amateka yivugira kuri uyu mugabane, umukino urangira rutsinzwe igitego 1-0, umukino abakinnyi bitanze bishoboka.

Ibi byose twabonye byabereye imbogamizi Amavubi biri mu nshingano za MINISPOR na FERWAFA, nibo bafite mu nshingano ikipe y’igihugu no kuyitegura bishoboka kugira ngo itange umusaruro mwiza wifuzwa na buri munyarwanda. Byari byoroshye gushaka indege yari guhita izana abakinnyi b’Amavubi nyuma y’umukino wa Mozambique bakaza kwitegura umukino wa Cameroon. Gushakira Amavubi umukino wa gicuti mbere y’umukino wa Mozambique wari kubafasha mu myiteguro byari kuba byiza ndetse byashoboka ko hari n’icyo byari guhindura ku musaruro wabonetse kuri uriya mukino, ariko ntacyakozwe.

Umusaruro mwiza burya urategurwa, kandi inka y’imbyeyi nuyigaburira imitumbatumba gusa ntuzayibaze gukamwa litiro 20 z’amata. Minisiteri ya Siporo na FERWAFA nibo bakwiye guhaguruka niba bakeneye impinduka ku musaruro w’ikipe y’igihugu no kugarurira ibyishimo abanyarwanda.


Amavubi yatsindiwe mu rugo imbere y'abanyarwanda na Cameroon


Amavubi yatsindiwe muri Mozambique ibitego 2-0


Abakunzi b'umupira w'amaguru babona ko Mashami Vincent atari we kibazo mu mavubi


Haruna Niyonzima avuga ko ibiri kubabaho ari ibyo mu mupira w'amaguru utabonera igisobanuro


Abafana b'Amavubi bavuga ko bafite agahinda bamaranye imyaka 15

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND