Umucamanza Analisa Torres w’urukiko rwo muri Amerika, ni we watesheje agaciro ikirego cy’umuraperi Leander Pickett [M.O.S] washinjaga itsinda Migos gushishura indirimbo ye ‘Walk It Like Talk It’ yashyize hanze muri 2008.
Itsinda Migos
Aba yashinjaga ubushishuzi ni itsinda ry’abaraperi b’abanyamerika Migos ryashinzwe muri 2008, rigizwe na Quavious Marshall (Quavo), Kiari Cephus (Offset) ndetse na Kirsnick Ball (Takeoff). Mu gihe gito bamaze mu muziki bamaze kwamamara mu buryo bukomeye mu njyana ya trap, hirya no hino ku isi bakunzwe n’urubyiruko mu ndirimbo nka ‘’Danger’’ bahuriyemo na Marshmello, iyitwa ‘’Narcos’’ n’izindi.
Mu kwezi gushize ni bwo umuraperi Leander Pickett [M.O.S] yari yatanze ikirego avuga ko ashinja abagize iri tsinda kumushishurira igihangano bagakoresha interuro “Walk it like I talk it” yakoresheje mu ndirimbo ye mu gihangano cyabo.
Muri iki cyumweru dusoje ni bwo umucamanza Analisa Torres yatesheje agaciro iki kirego avuga ko iyi nteruro atari umwihariko we kuko hari n’abandi bahanzi benshi bagiye bayikoresha. Yagize ati ”Iyi nteruro ntabwo ari umwihariko we niyo mpamvu nta kosa bakoze ryo kwiba igihangano”
Yatanga urugero rwa Paul Wall wayikoresheje mu ndirimbo ye yise “March ‘n’ Step,” Young Jeezy wayikoresheje mu yitwa “3 A.M.” na Wiz Khalifa’ nawe wayikoresheje mu ndirimbo ye “Be Easy” .
M.O.S washinjaga Migos kumushishurira indirimbo
Dana Whitfield wunganira Leander Pickett [M.O.S] mu ibaruwa yandikiye Billboard, yagaragaje ko batanyunzwe n’umwanzuro urukiko rwafashe. Iyi ndirimbo “Walk It Talk It” Migos yakoranye n’umuraperi Drake yarakunzwe muri Lets Zunze Ubumwe za Amerika dore ko yigeze kugera ku mwanya wa 10 kuri Billboard Hot 100.
UMVA HANO IYA LEANDERPICKETT[M.O.S] AVUGA KO BASHISHUYE
UMWANDITSI:Neza Valens-inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO