Iyo habayeho kwinjira kw’ikintu runaka nk’umwuka mu mazuru, kikarenga ubwoya buba mu mazuru kikagera ku gice cyitwa mucosa, ako kanya ubwonko buhita bubimenya maze bugategeka ifunguka ry’imikaya (muscles) yo mu kanwa yabigenewe
Icyo gihe hahita
hasohoka umwuka mwinshi uturutse mu bihaha aha niho umuntu yitsamura,
kwitsamura rero ni igikorwa cyikora kidatewe n’ugushaka kwacu (action
involontaire), iyo umuntu amaze kwitsamura yumva aruhutse ndetse umubiri uguwe
neza.
Mu mico itandukanye ku
isi, mbere y’uko basobanukirwa igitera kwitsamura, bari bafite imyumvire
itandukanye ndetse n’uburyo bwihariye babyitwaramo bigendanye n’umuco wabo.
Bimwe mu bihugu
nk’ubushinwa n’ubuyapani, bari bazi ko iyo umuntu yitsamuye nta kintu
kigaragara kibiteye cyabaga ari ikimenyetso cy’uko hari umuntu uri kumuvuga.
Naho mu mico y’abongereza, bari barafashe kwitsamura nk’ikimenyetso kibanziriza
uburwayi bukomeye.
Hari abanditsi bavuga
ko ariho bakuye imvugo yo kuvuga ngo “Imana iguhe umugisha” (God bless you)
bakorsha iyo umuntu yitsamuye, gusa hari abandi bavuga ko iyi mvugo yo
kwifuriza umuntu kumererwa neza.
Iyi mvugo ishobora kuba
yaravutse bitewe n’uko hari hari abantu bari bazi ko iyo umuntu yitsamuye
umutima uhagararaho gato. Kumwifuriza umugisha w’Imana byaba ari nkisengesho
umusengeye kugirango atagenderako.
Hari abantu bavuga ko
kwitsamura bishobora gutuma roho y’umuntu itoroka, kumwifuriza umugisha byaba
ari ukumusabira ngo abe amahoro.
Mu Rwanda ho iyo umuntu
yitsamuye baramubwira ngo “urakire”icyakora nta bushakashatsi bwakozwe
bugaragaza inkomoko y’iyi mvugo.
Kwitsamura ntibiba ku
bantu gusa ahubwo no kunyamaswa zirimo imbwa, injangwe n’inkoko. Imbwa
z’inyagasozi zo muri Afurika zikoresha kwitsamura nk’uburyo bwo kuganira
cyangwa guhana amakuru cyane cyane zimenyeshanya ko hari umuhigo cyangwa se
udahari
Uburyo bwo kwirinda
kwitsamura muri rusange ni ukwirinda ibintu byanduza umwuka duhumeka nko gukura
imyanda cyangwa imikungugu mu nzu yo kubamo n’ubundi buryo bwose bushoboka
bwatuma umwuka uba mwiza
Ku rundi ruhande ariko
hari abantu bakunda kwitsamura bityo bakumva ko kubyirinda atari byiza.
Hari ubundi buryo
wakwifashisha bujyanye n’imirire kugirango urwanye kwitsamura. Iyo uriye
cyangwa unyweye tangawizi, icunga (orange), indium n’izindi mbuto ziri muri ubu
bwoko zagufasha kuko zikungahaye kubyo twita antioxydants zifasha kubaka
ubudahangarwa bw’umubiri bityo umubiri ukabasha kurwanya bagiteri zabasha
kuwangiza
TANGA IGITECYEREZO