Abantu bose bagira ibirenge bikomeye cyane cyane agatsinsino, baragirwa inama yo gukoresha indimu kugira ngo ibirenge byabo bise neza ndetse byorohe.
Ukwiye kumenya neza ko hari ibice bimwe na bimwe by’umubiri
wawe byoroshye, agatsinsino kawe ni rwo rugero rwa hafi rufatwa n’umwanda mu
buryo bworoshye ari nayo mpamvu ukwiye kurinda ikirenge cyawe.
Iyi rero niyo mpamvu ukwiye no kumenya icyo wakora
ngo ukure umwanda ku gatsinsino kawe ari nawo utuma kumagara kagakomera cyane.
Biroroshye cyane: ni ugufata indimu ukayikatamo
ibisate bibiri ukabanza ukagabanyamo wa mutobe wayo ukawusiga ku birenge hose ubundi
buri gisate ukagishyira muri buri gatsinsino ukambara amasogisi ubundi
ukaryama.
Ibyo ubikora buri joro uko ugiye kuryama, ushobora
kandi gukoresha indimu imwe iminsi myinshi kugeza ubwo ubonye ko yumye.
Bitewe na vitamin C iboneka mu ndimu,ibasha kurwanya
bacterie ku buryo bushimishije, ikongerera uruhu rwawe ubwiza ndetse igafasha
uruhu kugubwa neza no kururinda icyaruhungabanya.
Mu rwego kandi rwo gufata ibirenge byawe neza no kubirinda gukomera cyane gerageza rimwe mu cyumweru ubitumbike mu mazi ashyushye arimo umunyu, ubundi ushake akabuye ukubeho bya bintu bikomeye bise n’ibivaho, uko ubikora bizagenda bifasha ibirenge kumera neza.
TANGA IGITECYEREZO