RFL
Kigali

Umunyarwenya Idris Sultan yasabye imbabazi Perezida Magufuli nyuma yo guhinduranya umutwe we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/11/2019 16:30
0


Umunyarwenya uri mu bakomeye muri Tanzania kandi ukunzwe, Idris Sultan yasabye imbabazi nyuma y’uko ahinduranyije ku ifoto umutwe we n’uwa Perezida Magufuli, avuga ko nta kibi yamwifurizaga.



Ubwo Perezida Magufuli yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko, Idris Sultan yashyize kuri konti ye ya instagram amafoto abiri yahinduranyije umutwe we n'uwa Perezida wa Magufuli wa Tanzania.

Icyo gihe yahamagajwe na Polisi ya Tanzania ahatwa ibibazo ndetse aza gutabwa muri yombi mu masaha macye arekurwa atanze ingwate. Ifoto imwe iri kuri instagram yerekana umutwe wa Magufuli uri ku gihimba gisa n'icya Sultan.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2019, Idris Sultan yatangaje ko yahinduranyije umutwe we n’uwa Perezida Magufuli ashaka kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko ko nta kindi yari agendereye.

Yavuze ko yabikoze yumva ntacyo byica ariko kandi ngo arasaba imbabazi kuko yabonye ko yarengereye. Ati “Ibyo nifuzaga byari byiza! Namwifurizaga ibyiza ku isabukuru ye y’amavuko nziza numvaga ari byiza. Yarabibonye ntiyishimira ibyo nakoze rero ngomba kumusaba imbabazi."

“Nshingiye ku byo nashyize ku mbuga nkoranyambaga bikaba byaramubabaje Nyakubahwa Perezida ndamusaba imbabazi.”

Hejuru y’amafoto abiri yashyize kuri konti ye ya instagram, yananditseho amagambo avuga ati"Twahinduranyije inshingano uyu munsi kugira ngo yishimire isabukuru ye y’amavuko mu mahoro".

Idris Sultan ni umunya-Tanzania w’umukinnyi wa filime w’umunyarwenya. Ayobora ibiganiro bitandukanye kuri Radio yanahatanye mu irushanwa rya Big Brother Africa mu mwaka wa 2014.

Yayoboye ibirori by’urwenya bya Sio Habari, azwi cyane ku bwa byinshi anyuza kuri instagram. Yanavuzwe mu rukundo na Wema Sepetu bashwanye.


Idris Sultan yasohoye amafoto abiri imwe igaragaza umutwe wa Perezida Magufuli uri ku gihimba cye. Indi foto, umutwe wa Idris Sultan uri ku gihimba cya Perezida Magufuli






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND