Umuhanzikazi Teta Diana wakunzwe mu ndirimbo “Tanga Agatego”, yatumiwe kugaragaza umurage we w’umuziki mu Iserukiramuco rikomeye ryo mu Bubiligi riha umwanya injyana zose ku Isi.
Teta Diana akora umuziki w’uruvange rw’icyitwa 'Gakondo' n'izindi njyana zinyuze amatwi zirimo Pop, Jazz na World music. Iri
serukiramuco yatumiwemo rizaba kuwa Kane tariki 27 Gashyantare 2020 ndetse
amatike yatangiye kugurishirizwa ku rubuga rwa www.concertgebouw
Kwinjira mu myanya isanzwe ni amayero €26.00 ku bantu bari munsi y’imyaka 26 y’amavuko kwinjira ni €13.00. Ni mu gihe ku bantu bari hejuru y’imyaka 65 y’amavuko kwinjira ari amafaranga €23.40.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Teta Diana yavuze ko ikigamijwe ari ugusakaza umuco n’ururimi rw’aho avuka kandi ko azishimira gutanga umusanzu we muri urwo rugendo n’iyo waba muto.
Kuri ubu Teta Diana ari kubarizwa muri Suède mu gihe Iserukiramuco rizabera mu Mujyi wa Bruges. Avuga ko yatangiye imyiteguro kugira ngo azaserukane ishema n’isheja. Ati “Ndi mu myiteguro naratangiye, ibindi ni umugisha w'Imana.”
Yanavuze ko abazitabira iki gitaramo bazabasha kugura ‘CD’ za Album ye yise “Iwanyu” zamaze gusohoka. Ati “Abazitabira iyi concert bazabasha kugura 'copies' zayo za mbere."
Mu Bubiligi haba aba wallons (abafrancophones) n'aba flamands (Dutch), Teta Diana yatumiwe na ‘communauté Flamende’. Iri serukiramuco kandi azarihuriramo na Dalilla Hermans, umugore w'umwanditsi w'ibitabo.
Iri serukiramuco rirangwa n’umuziki ndetse n’inkuru mbarankuru. Teta Diana we aherekejwe n’abacuranzi, hanyuma Dalilla Hermans we azatanga ikiganiro ku bitabo yanditse. Ibi byose bishamikiye ku buvanganzo.
Teta Diana yakunzwe mu ndirimbo ‘Canga ikarita’, ‘Tanga Agatego’, ‘Velo’, ‘Birangwa’ yahimbiye umubyeyi we. Ibihangano bye byacuranzwe n’ubu mu tubyiniro, mu bitaramo, mu birori bikomeye n’ahandi henshi banyuzwe n’inganzo y’uyu mukobwa.
Ni umwe mu bahanzikazi bafite ibigwi, yegukanye amashimwe atandukanye, akorana n’abanyamuziki bakomeye, umuziki ufite aho umugejeje, ubu abarizwa ku mugabane w’i Burayi aho amaze imyaka itatu. Aheruka i Kigali mu gitaramo Kigali Jazz Junction yaririmbyemo kuwa 29 Werurwe 2019.
Teta Diana ni we muhanzi rukumbi uzaririmba muri iri Serukiramuco
TETA DIANA WAKOZE INDIRIMBO "BIRANGWA" YATUMIWE MU ISERUKIRAMUCO MU BUBILIGI
TANGA IGITECYEREZO