RFL
Kigali

Abanyarwenya 5K Etienne na Japhet basezeye muri Daymakers

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:14/11/2019 7:49
0


5K Etienne na Japhet ni bamwe mu banyarwenya babarizwaga muri Daymakers Entertainment, iyoborwa n'umugabo Mugisha Emmanuel Clapton wamenyekanye ku izina Kibonge. Aba bamenyeanye muri Bigomba guhinduka bakaba batakibarizwa muri iyi Kompanyi ya Daymakers.



Mu rucyerera rwo kuri uyu Kane aba banyarwenya bombi bamenyekanye muri #BigombaGuhinduka bifashishije imbuga nkoranyambaga batangaje ko batakibarizwa muri Daymakers iyoborwa na Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonke Clapton. 

Bombi bagize bati: Hello, Nshuti namwe bavandimwe ndabamenyasha ko guhera uyu munsi tariki ya 13/11/2019 ntakibarizwa muri Daymakers Entertainment Mugire ibihe byiza." Bakomeje bavuga ko bombi nk'itsinda ryamenyekanye muri #BigombaGuhinduka, bazakomeza gukorana.

INYARWANDA twaganiriye na Japhet adutangariza ko basezeye muri kompanyi ya Daymakers nk'abajyanama babo ndetse babacungira inyungu (Manager). Yagize ati: "Icyo abantu bamenya ni uko imikoranire yacu na Daymakers ntakizahinduka ariko ubuyobozi bwayo ntabwo bukidufite mu nshingano zo kutureberera inyungu (Management), urugero unshaka ukabanza kujya guca kuri 'Manager' ayo niyo masezeano twasheshe, kuri ubu uwadukenera yabaza umwe muri twe, icyo abantu bamenya ni uko twatandukanye na Managment ya Daymakers ntabwo Bigomba Guhinduka yo izahagarara , tuzakomeza tuyikore."

5K Etienne na Japhet bagiye kwicungira inyungu ziva mu byo bakora

Aba basore batangiye gukorana n'umunyarwenya Clapton mu mwaka wa 2018, bivugiye ko byari ibya kivandimwe gusa mu mwaka wa 2019 ni bwo basinye amasezerano y'imikoranire na Daymakers Entertainment bivuze ko bari bamazemo umwaka umwe. Aba basore batandukanye na Daymakers nk'abacungira inyungu bavana mu bihangano byabo, nyuma y'igitaramo Bigomba Guhinduka giheruka kubera muri Camp Kigali tariki 12 Ukwakira 2019.

Japhet na 5K Etienne ubwo basetsaga Alain Numa umwe mu bayobozi bakomeye muri MTN

Daymakers Entertainment iyoborwa na Rurangiranywa mu gusetsa abantu ari we Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge, yagiye inyurwamo n'abanyarwenya bagiye batandukanye barimo Japhet, 5K Etienne na ZAB Missed Call batakibarizwa muri iyi kompanyi. Kuri ubu hasigayemo umunyarwenya Makanika, Nimu roger na Divine.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Clapton Mugisha yavuze ko amasezerano yagiranye na Japhet na Etienne yari yararangiye kandi ko Japhet na Etienne hari ibyo bifuzaga gukora bakabangamirwa n'amasezerano bari bafite. Yavuze ko yishimiye ko bateye intambwe yo kujya bafasha abandi kandi ko bizatuma uruganda rwa comedy rwaguka. Anavuga ko nta kibazo bari bafitanye kuko bombi babanje kubiganiraho mbere y'uko batangaza itandukana ryabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND