RFL
Kigali

Rayon Sports yahigiye kuzaha isomo rya ruhago Gasogi United ifata nk’umwana wavukanye amagambo

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/11/2019 18:34
0


Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate mu kiganiro n’itangazamakuru yageneye ubutumwa Gasogi United n’abakunzi bayo, abatumirira kwitabira ‘Rayon Sports Day 2019’ aho yahize gutsinda iyi kipe mu mukino wa gucuti akayiha ikaze mu cyiciro cya mbere, ikipe afata nk’umwana wavukanye amagambo.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ugushyingo 2019 kuri Hotel La Palisse i Nyandungu habereye ikiganiro n’abanyamakuru cyahuje abayobozi ba Rayon Sports na Gasogi United mu rwego rwo gutegura umunsi w’ibirori bya Rayon Sports bizamurikwamo umwambaro mushya wa Gikundiro.

Ibirori biteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2019, saa 18:00 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo. Ku rutonde rw’ibikorwa biteganyijwe muri ibi birori, harimo kumurika ikipe y’ingimbi ya Rayon Sports izakina umukino wa gicuti, kumurika imyenda mishya ya Rayon Sports no kumurika igishushanyo mbonera cya Gikundiro Stadium, umushinga wa stade ya Rayon Sports.

Muri iki kiganiro umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yahize gukomeza gushimisha abakunzi b’ikipe ye badahwema gushyigikira abakinnyi babo kandi yiteze ko bazanuzura stade ya Kigali. Munyakazi Sadate yagize ati: 

Turifuza kwitwara neza tugaha ikaze uyu mwana (Gasogi United) twabonye wavukanye amagambo menshi. Iyi kipe y’umudugudu cyangwa akagari ishaka guhangana n’ikipe y’isi izahabwa isomo.

Uyu muhango ugiye gukorwa ku nshuro ya mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda biteganyijwe ko uzanasusurutswa n’abahanzi batandukanye kandi abazawitabira bazabona aho kwicira inzara n’inyota muri stade.

Muri uyu mwaka w’imikino ntabwo Rayon Sports ihagaze neza cyane, uretse ko itanahagaze nabi kubera ko mu mikino umunani imaze gukinwa iyi kipe yambara ubururu n’umweru ihagaze ku mwanya wa 4 n’amanota 15 aho irushwa na Police Fc ya mbere amanota atatu. Imaze gutsinda imikino 4, inganya 3 , itsindwa umukino umwe, aho yatsindiwe i Nyagatare na Sunrise FC ibitego 2-1.




Umwanditsi – SAFARI Garcon –inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND