RFL
Kigali

Sintex yakoze indirimbo yabyukije amarangamutima y’abahoze bakundana-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/11/2019 18:42
0


Umuhanzi Kabera Arnold uzwi mu muziki ku izina rya Sintex, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2019, yasohoye indirimbo nshya yise “Urukumbuzi”, avuga ko yabyukije amarangamutima y’abahoze bakundana.



Kuva mu mwaka wa 2017 Sintex afashwa na Arthur Nation yahanzwe amaso na benshi. Yavuzwe cyane nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Why”, “Superstar”, “Ndabyimenyera” kugenda ukagera ku ndirimbo “Twifunze” yabaye idarapo ry’umuziki we muri uyu mwaka wa 2019.

Uyu muhanzi yari aherutse gusohora amashusho y’indirimbo “Ndorera” igaruka ku rugendo rwe rwa muzika yamaze igihe kinini akora ariko nta kintu imwinjiriza kugeza ubwo atangiye kwamamara. 

Kuri ubu yashyize hanze indirimbo yise “Urukumbuzi” ateganya gusohora amashusho yayo mu minsi iri imbere.

Yabwiye INYARWANDA, ko yicaye atekereza ku nkuru y’umusore wakundanye n’umukobwa bataramenya byinshi bikenewe mu buzima bwabo igihe kikagera bagatandukana umukobwa akurikiye ‘abatunzi’. 

Avuga mu nkuru ye ko n’ubwo umukobwa yakurikiye amafaranga ariko yakundaga umusore. Nyuma y’amasaha macye asohoye iyi ndirimbo ngo yakiriye ubutumwa bwa benshi bumubwira ko yabakumbuje abo bahoze bakundana.

Ati “Ubutumwa bwinshi ndi kwakira ni ubw’abantu bambwira bati duhise dukumbura abakunzi bacu, benshi babimbwiye. Ndavuga nti indirimbo yatangiye kwunga abari batandukanye.” 

Sintex hari aho aririmba agira ati “Yewe rukundo nkunda nakwanditse hose ku mashukaaa Mfite urukumbuzi eehhh eehhh My rukundo wingora Urimo umuhengeri ndarohama Ese ndarama ah? Urukundo si amafaranga Urukundo ni sentiment ah Birambabaza iyo umennye ibanga ry’urukundo rwanjye nawe eh.”

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Producer Vicky.

Sintex yasohoye indirimbo nshya yise "Urukumbuzi"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "URUKUMBUZI" YA SINTEX






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND