RFL
Kigali

Muhitira Felicien yegukanye umwanya wa kabiri muri Marathon yitabiriwe n'abasaga ibihumbi 20

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/11/2019 9:16
0


Umunyarwanda Muhitira Felecien bakunze kwita ‘Magare’ yabaye uwa kabiri anegukana umudali wa Feza mu isiganwa ku maguru rizwi nka “Athens Classic Marathon”ryaberaga ku mugabane w’iburayi mu Bugereki nyuma yo kuza inyuma y’umunya Kenya wabaye uwa mbere.




Iri rushanwa riba ngarukamwaka abanyarwanda batangiye kuryitwaramo neza

Ni ku nshuro ya 37 iri rushanwa ryabaga, rikaba ryasojwe kuri iki cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2019 mu Bugereki, ryegukanwe n’umunya-Kenya John Kipkorir Komen, Muhitira Felicien aba uwa kabiri nyuma yo kurushwa amasengo icyenda.

Costas Gkelaouzos ukomoka mu Bugereki ni we watwaye umwanya wa Gatatu (Umudali w’umuringa) nyuma y’uko Komen na Magare bamurushije iminota itatu. Komen wegukanye umudali wa Zahabu yaje inyuma ho iminota itandatu ku gihe cyari cyakoreshejwe mu irushanwa ry’umwaka ushize.


Uko 10 ba mbere bakurikiranye n'ibihe bakoresheje

Abasaga ibihumbi Makumyabiri (20,000) nibo bari bitabiriye iri siganwa ryareshyaga n’ibirometero 42, ’42km’ aho Komen yasigiye Magare mu Metero ijana kugirango bagere aho basorezaga.

Athens Classic Marathon ni Marathon ngarukamwaka, aho umukinnyi w’umugabo wayitwaye ahabwa ibihumbi umunani by’amadorari ya Amerika, naho uwa kabiri agahembwa ibihumbi bitanu by’Amadorari ya Amerika.

Biteganyijwe ko Muhitira Felicien agera i Kigali kuri uyu wa Mbere akerekeza mu kiruhuko cy’igihe gito, akazasubukura imyitozo mu rwego rwo kwitegura amasiganwa azitabira mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND