RFL
Kigali

Kicukiro habereye impanuka Imana ikinga ukuboko

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:9/11/2019 19:50
2


Mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Kagarama habereye impanuka ku bw'amahirwe ntawe yahitanye. Ni mu gihe nyamara imodoka yagonzwe, iyo Imana idakunga ukuboko, yari kuburiramo ubuzima bw'abari bayirimo.



Ahagana saa cyenda z'amanywa kuri uyu wa Gatandatu ni bwo iyi mpanuka yabaye, ibera ku Kicukiro mu ikorosi rirebana na Sport View Hotel ugana i Nyanza. Iyi mpanuka yari iy'imodok yo mu bwoko bwa Daihatsu yari yikoreye imbaho yasubiye inyuma ikangiza bikomeye imodoka yari iri inyuma yayo.

Uwari utwaye iyi Daihatsu yireguraga avuga ko imodoka yabuze feri. Ababonye iyi mpanuka batangarije umunyamakuru wa Inyarwanda ko iyi kamyo yari yikoreye birengeje urugero. Imana yakinze ukuboko nta muntu wahitanywe n'iyi mpanuka ndetse nta n'uwakomeretse. 

Muri gahunda ya #GerayoAmahoro Polisi y'u Rwanda ntihwema kwibutsa abashoferi ko gutwara ibinyabiziga bubahiriza amategeko y'umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka bakagera amahoro aho ba berekeje.


Imana yakinze ukuboko iyi mpanuka nta muntu yahitanye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyigena,Flxi4 years ago
    nonese,,iyomodok,niyari yarenze umuhanda
  • ingabire4 years ago
    nibyiza ko abashoferi bakwirinda impanuka mumuhanda kuko baba barigushyira ubuzima bwabo mukaga





Inyarwanda BACKGROUND