RFL
Kigali

Abanyeshuri basaga 9,000 basoje amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda mu birori byabereye i Huye-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/11/2019 2:15
0


Kuri uyu wa Gatanu, tariki 8 Ugushyingo, 2019, Kaminuza y’ u Rwanda yahaye impamyabumenyi abagera ku 9,382 ku nshuro ya 6. Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe ndetse na Minisitiri w’Uburezi, baherekejwe n’abandi bayobozi benshi, ndetse n’abandi bashyitsi batandukanye. Uyu muhango wabereye kuri stade ya Huye mu karere ka Huye.



Saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’ imiryango yabo batangiye kugera kuri sitade ya Huye. Biragoye gutanga imibare nyiri izina y’abantu bitabiriye uyu muhango kuko ni urujya n’uruza: abanyeshuri, imiryango yabo, abatumirwa bo mu zindi nzego zitandukanye, ndetse n’abarimu n’abayobozi ba Kaminuza y’ u Rwanda.

Hari haciye umwanya utari muto abantu bategereje kubona ibirori byabavanye imihanda yose byanzitse. Ahagana mu ma Saa Yine n’iminota mirongo ine, akazuba kamaze kurasa neza, ni bwo umutambagiro w’abarimu ndetse n’abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda, n’izindi nzego zitandukanye watangijwe.



Abanyeshuri basaga 9,000 ni bo bahawe impamyabumenyi

Umutambagiro utatinze cyane, wahise ukurikirwa n’ijambi ry’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda Prof. Patricia L. Campbell, ku isaha ya saa 10:55 yatangije ibikorwa by’uyu muhango. Mu ijambo rye, Prof Patricia yagarutse cyane ku gushima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika we wamuhaye umwanya wo guhagararira Kaminuza y’igihugu cy’u Rwanda. 

Yongera ndetse no gushima abanyeshuli basoje amasomo yabo muri iyi Kaminuza muri uyu mwaka, ndetse anabasaba ko babyaza umusaruro ibyo bahawe mu myaka yose bamaranye na Kaminuza.


Prof Patricia L.Campbell Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda

Mu Kinyarwanda gitomoye, Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda Prof. Philip Cotton yakiriye abashyitsi bakuru ndetse n’abanyeshuli n’ababyeyi babo. Mu ijambo rye, ryibanzemo ikinyarwanda cyinshi, yashimye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, we udahwema kwita kuri kaminuza y’u Rwanda.

Yashimiye kandi abanyeshuri n’ababyeyi babafasha muri urwo rugendo rwo kwiga. Yongeye kandi gusaba abitabirye uyu muhango kwifatanya n’umuryango wabuze umwana wari buhabwe impamyabumenyi n’abandi kuri uyu munsi, witabye Imana mu mpanuka yakoze. Yasoje kandi yifuriza ibyiza igihugu cy'u Rwanda.


Steven Miira ni we wari uhagarariye abanyeshuri basoje amasomo kuri iyi nshuro

Gahunda zihutaga cyane, kugira ngo igihe cyemejwe kigere zasojwe. Ubwo ni nako kandi abanyeshuri nabo bari barimo babazanya aho gahunda zigeze ngo bagere ku mwanya bishimira wo kunaga ingofero zabo hejuru.


Bidatinze, hakiriwe Nyakubahwa Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Dr. Eugene Mutimura. Mu ijambo rye yagarutse ku buryo Kaminuza y’u Rwanda imaze kugaragaza imikorere myiza mu myigishirize nyuma y’uko hahujwe ibyari kaminuza za Leta n’amashuri makuru mu 2013. Yakomeje avuga ko kandi bizeza ubufatanye Kaminuza y’u Rwanda. 

Mu gusoza ijambo rye, yashimye imikorere myiza ya Guverinoma, ndetse anashima abanyeshuri basoje amasomo yabo mu byiciro byose, n’ababafashije mu kubishyurira; yaba abaterankunga, cyangwa se ababyeyi babo. Ubwo Minisitiri Eugene, yahise aboneraho n’umwanya wo kwakira Umushyitsi w’icyubahiro, Minisitiri w’intebe Dr. Eduard Ngirente.


Dr.Eduard Ngirente ni we wari umushyitsi mukuru

Mu ijambo Minisitiri w’Intebe yatanze mu bice bibiri (Icyongereza n’Ikinyarwanda), yatangiye ashima ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, ndetse n’abafatanyabikorwa, bo bakomeje gutanga uburyo bunoze bwo kwiga ku banyeshuri. Yongeye kandi anashima Prof. Paul Davenport uhagarariye inama nkuru y’ubutegetsi muri Kaminuza y’u Rwanda (Chairman of the university of Rwanda Board of Governors).


Minisitiri w’Intebe Ngirente, yakomeje abwira abari bitabiriye uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi ko bashima cyane umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’ u Rwanda Prof. Patricia L. Campbell we wakiriwe muri iyi Kaminuza mu mezi macye ashize. Yibukije imbaga yari yateraniye muri iyi stade, ko hakwiye kubaho ireme ry’uburezi mu nzego zose z’uburezi, bityo haboneke Abanyarwanda bashoboye kandi basobanutse ku murimo.


Minisitiri w’Intebe, yakomeje avuga ko guverinoma ishima uburyo Kaminuza y’ u Rwanda ikomeza guhanga udushya, ndetse anagaragaza ko Leta yashyizeho uburyo bunoze bwo gucunga umutungo muri iyi kaminuza. Nyuma yaho, yatangarije abari bari aho ko amafaranga yemerewe abanyeshuri yo kubatunga, ko yongerewe akava kuri 25,000 akagera kuri 35,000, none ubu, akaba yarashyizwe kuri 40,000.

Agana ku musozo, yabwiye abasoje muri Kaminuza y’u Rwanda ko afite icyizere ko bateguwe neza ku buryo bahangana n’ibiri imbere. Yabasabye ko bajya hanze muri rubanda bakaba umusemburo w’ibyiza, ndetse n’imbarutso yo guhindura ubuzima bwa benshi. Abasaba ko kandi bakorana ubushake n’umurava.


Nyuma yo gutanga umwanya ngo abashyitsi bakuru batange ubutumwa bateguriye abitabiriye uyu muhango, habayeho umuhango wo kugaragaza ibyiciro byose byasohoye abanyeshuri bagera ku 9, 382. Muri bo 5, 894 ni igitsina gabo, naho 3, 488 ni igitsina gore. Nyuma, bakoze umuhango wo kurahirira imbere y’imbaga, hanyuma Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Campbell, yemeza impamyabumenyi zahawe abanyeshuli.

Kuva muri uwo mwanya wo kurahira, kugeza ubwo Madamu Campbell yanzuraga uyu muhango ku isaha ya 12:25, byari ibyishimo byinshi kuri aba banyeshuri. Umunsi uvuze byinshi mu buzima bw’ishuri kuri benshi.


Ni umunsi w'ibyishimo!

Aba ni abasoje icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Public Health

REBA INCAMAKE Y'UKO IBI BIRORI BYAGENZE


Umwanditsi: Faridi Muhawenimana-InyaRwanda.com

AMAFOTO: Evode-InyaRwanda Studio & UR

VIDEO: Murindabigwi Ivan Eric-InyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND