RFL
Kigali

No kohereza abantu kwivuriza hanze koko hakabamo ikimenyane? Perezida KAGAME yakebuye abaganga-AMAFOTO

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:8/11/2019 16:37
1


Perezida Paul Kagame yahuye n'abaganga barenga 800 baturutse mu gihugu cyose bagirana ikiganiro kirambuye cyabereye muri Kigali muri Intare Conference Arena kuri uyu wa Kane tariki 07 Ugushyingo 2019. Yagarutse ku kuba abaganga bakwiye gutanga serivisi nziza ananenga imwe mu mikorere yabo.



Iyi nama "Medical Doctors Meet The President" yari iri mu rwego rwo kuganira ku ruhare rw’abaganga mu guteza imbere igihugu. Abaganga bagaragarije Umukuru w’Igihugu bimwe mu bibazo bagenda bahura nabyo bibanda cyane kuri bimwe mu bikoresho badafite birimo imodoka, bije (budget) ntoya n’ibindi. 

Mu byo yagarutseho, Umukuru w’igihugu yavuze ko uko byagenda kose ibyo babura bitarimo no gutanga serivisi nziza ku babagana aho bakoresha ikimenyane. Ati “Mbwira nawe, minisitiri runaka yinjiye mu ivuriro, abaganga bose barahuruye basize abarwayi na ba bandi bashaka ubufasha bwihuse babuze umuganga n’umwe kuko bose bagiye kuvura minister warwaye urutoki bakirirwa inyuma ye umunsi wose, ibyo nabyo se ni byo mwiga mu mwuga cyangwa ni byo ahandi bababwiye gukora? Ibyo bibaho ndabizi, bihuriye he se na budget ? Si ibyo gusa.


Perezida Paul Kagame yanze abaganga bakoresha ikimenyane mu kuvura abarwayi

Yakomeje agira ati "Umuntu runaka agize ikibazo, wenda agize impanuka yoroheje agiye mu bitaro runaka arahageze, abaganga bati eeh ni uwa kanaka!!! Ugasanga abaganga bose barahuruye n’iyonka baje kuvura umuntu akantu koroheje kuko ari uwa kanaka, kuki mubikora? Ibi se nabyo bihuriye he no kutagira imodoka na budget mwahoze muvuga? Mukeneye amafaranga angahe kugira ngo muhindure ibi bintu?

No kohereza abantu kwivuriza hanze koko hakabamo ikimenyane? Bakabanza kumbaza niba nemera ko bagenda? Niba muganga yabonye ko ari ngombwa kujyayo njyewe ndanga nka nde? Ese niba iki kibazo kingezeho, ubu hariho bingahe biba ntazi? Ibi se nabyo bisaba budget? Bisaba imodoka mwahoze musaba? Bisaba se ibikoresho bidahagije mwahoze musaba? Ese mutegereje iki ngo mukosore ibi bintu?”

Kugeza ubu umubare w’abaganga mu bitaro bya Leta n’ibyigenga ni 1,464. Abaganga basanzwe (General Practitioners) ni 751 ndetse n’abaganga b’inzobere 504. Hari kandi abaganga bari mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza bimenyereza umwuga mu bitaro bagera kuri 209. Ibyo bigaragaza ko mu gihugu cyose hari umuganga umwe ku baturage 8,197.


Tom Close yasusurukije abaganga bitabiriye iki kiganiroNyuma y'ikiganiro bagiranye n'Umukuru w'Igihugu bafashe ifoto y'urwibutsoAMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ALPHONSE KAYUMBA4 years ago
    ABOBAGANGA BAKWIRIYE KWISUBIRAHO





Inyarwanda BACKGROUND