RFL
Kigali

Abanywanyi ba SKOL Lager bahawe umusogongero w'ibitaramo "Caravane du Rire"- AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/11/2019 10:56
0


Iserukiramuco mpuzamahanga ry’urwenya ryitwa Kigali International Comedy Festival ryakiriwe n'Umujyi wa Kigali; ibitaramo byaryo byiswe "Caravane du Rire" byatangijwe tariki 07 Ugushyingo 2019 n'abanyarwenya bo mu Rwanda binjije abakunzi babo mu bihe bidasanzwe byo kugorora imbavu.



Ni igitaramo cyabereye mu Mujyi wa Kigali ku gasongero k’inyubako ya CHIC ahazwi nko kuri Mummy’s Cuisine. Abanyarwenya barimo Joshua, George, Vugirije, itsinda ry’abasore bahuriye muri Zuby Comedy barimo Kepha, Fred, Toussaint bataramiye abari bitabiriye icyo gitaramo gifite umuterankunga Mukuru SKOL Lager wafashije abitabiriye kumva uburyohe bw’urwenya basabana batsirika icyaka icyarimwe.

Iri serukiramuco ry'urwenya riri kubera mu Rwanda rihurije hamwe amazina akomeye akora  umwuga wo gusetsa baturutse hirya no hino muri Afurika arimo ibihanganye nka Michel Gohou wo muri Cote d’Ivoire, Tsi Tsi hamwe na Lindy Johnson baturutse mu gihugu cya Afurika y’Epfo , Oumar Manet wo muri Guinee Konacry. Hategerejwe kandi umunyarwenya Kigingi wo mu Burundi.

"Caravane du Rire" izabera mu bihugu nk'u Rwanda, Burundi ndetse na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Umunyarwenya Joshua yifashishije bamwe mu bitabiriye iki gitaramo batanga ibyishimo kuri benshi

Kepha umwe mu banyarwenya bo mu itsinda rya Zuby Comedy

Umunyarwenya George wari uyoboye iki gitaramo cya SKOL

Abanyarwenya Joshua na Fred bari mu batembagaje abantu muri iyi nteguza y'iserukiramuco rya Carvane

Ibitwenge biba ari byose bumva urwenya banywa no kuri SKOL LAGER

Inkuru n’Amafoto: Eric RUZINDANA – INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND