Buri mwaka mu Rwanda hatorwa umukobwa uhiga abandi mu bwiza n’ubwenge biciye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda [Miss Rwanda], akaba afite inshingano zo gukora imishinga itandukanye ikemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.
Ni urushanwa rimaze gushinga imizi riba rirangamiwe
n’abakobwa benshi baba bifuza kwambara iri kamba riherekezwa n’imodoka,
amafaranga n’ibindi bihindura burundu ubuzima bw’uwaryambitswe.
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iri rushanwa ryabaye
inshuro ebyiri naho nyuma yayo rimaze kuba inshuro umunani ndetse harabura
iminsi micye ngo ribe ku nshuro ya 9.
Miss Rwanda ni irushanwa rimara hafi amezi abiri ndetse muri icyo gihe cyose rimara riba
riri kuvugisha abantu mu mpande zitandukanye bitewe n’abo bashyigikiye, udushya
tuberamo n’ibindi.
Mu myaka iri rushanwa rimaze hari abakobwa
baryitabiriye basize umugani ku buryo badateze kuzibagirana mu mateka yaryo.
Mwiseneza
Josiane
Uyu ni umukobwa ukomoka mu Ntara y’Uburengerazuba mu
Karere ka Karongi. Yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka 2019
urugendo rwe arutangirira mu Karere ka Rubavu.
Tariki ya 16 Ukuboza 2019 yasize uyu mukobwa ari
icyamamare mu Rwanda no mu mahanga bitewe n’umuhate udasanzwe yagaragaje
kugira ngo yitabire iri rushanwa ry’ubwiza.
Mwiseneza Josiane yaturutse mu mujyi wa Rubavu ajya i
Nyamyumba ahari Inzozi Beach Hotel agenda n’amaguru akora urugendo rwa Kilometero 10
ndetse agerayo yasitaye ino ry’igikumwe riva amaraso.
Yakoze benshi ku mutima, bamushimira uburyo yitinyutse
akiyemeza guhatana n’abanyamujyi bisize, abenshi muri bo bari bagiye batwawe mu
modoka zihenze.
Abantu batabarika biganjemo n’abatari basanzwe
bakurikira iri irushanwa bamugiye inyuma biyemeza kumushyigikira, amatsinda
arashingwa ku rubuga rwa Whatsapp bateranya amafaranga agera muri za miliyoni,
bamugurira imyenda mishya n’inkweto yikoraho riraka!
Mu minsi micye yahise ava iwabo yegera umujyi wa Kigali
aho ibikorwa byinshi by’irushanwa byari bigiye gukomereza, maze aho anyuze
hose telefone zikamwerekezaho zifotora,
ndetse hamwe agateza umuvundo w’abantu n’imodoka.
Uyu mukobwa washyigikiwe n’abantu benshi kurusha
abandi bose kuva iri rushanwa ryatangira, yazamukiye ku majwi yo gutora binyuze
kuri telefone kugeza ku munsi wa nyuma atowe nka Miss Popularity.
Nyuma y’iri rushanwa uyu mukobwa yakomeje kuvugwa
cyane, abantu barimo n’abo mu mahanga biyemeza kumufasha barimo Mimi Mirage
wamuhaye amafaranga yo kugura imodoka n’abandi batandukanye.
Kuri ubu uyu mukobwa ari kwiga muri Kaminuza ya Ines
Ruhengeri ndetse bivugwa ko yemerewe kwiga ku buntu.
Mwiseneza Josiane yavugishije benshi muri Miss Rwanda 2019
Umutoniwase
Anastasie
Uyu mukobwa ukomoka mu Karere ka Muhanga yitabiriye irushanwa
rya Miss Rwanda 2018 akora ku mitima ya benshi ubwo we na bagenzi be
bari berekeje mu mwiherero.
Ubwo berekezaga ku Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco
aho bagombaga guhagurukira, abenshi baje batwawe mu modoka n’inshuti n’abo mu
miryango, ariko we yitegeye moto nawe birasakuza dore ko hari abafata iri
rushanwa nk’iryashyiriweho abana bo mu bifite gusa.
Abafite umutima w’impuhwe bahise biyemeza gushyigikira
uyu mwari ngo hato intege nke ze zo mu mufuka zitazatuma asezererwa maze
biyemeza kumutora karahava nawe azamukira ku itike yo gutorwa binarangira abaye
Miss Popularity.
Umutoniwase Anastasie gutega moto byamuviriyemo amahirwe
Uwase Hirwa Horone [Miss Igisabo]
Hari abajya bavuga ngo ‘ikipe yishakira abafana’,
Uwase Hirwa Honorine wahatanye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2017
yigwijeho abafana bitamutwaye imbaraga.
Umukemurampaka Mike Karangwa yamubajije uko
imyambirire ye yagaragaza ishusho y’umunyarwandakazi maze asubizanya icyizere
cyinshi ati “umunyarwandakazi ni uteye nk’igisabo kandi ndatekereza ko byose
bigaragara.”
Kuva uwo munsi yahise aharura inzira ze mu rugendo rwa
Miss Rwanda 2017 kuko amaso yose ari we yahise ahangwa, aravugwa ku mbuga
nkoranyambaga no mu bitangazamakuru,
izina rirahinduka yitwa Miss Igisabo birangira atowe nk’umukobwa wahize
abandi mu gukundwa aba Miss Popularity.
Yavuze ko ateye nk'igisabo bitangaza benshi
Mutoni Balbine
Uyu mukobwa yitabiriye bwa mbere irushanwa rya Miss
Rwanda mu 2015 ryarangiye ryegukanywe na Kundwa Doriane naho we aba igisonga
cya kane.
Mutoni Balbine ntiyigeze anyurwa n’uyu mwanya kuko we
yumvaga adatuje atumva umutwe utamirije ikamba, niko kwiyemeza kongera guhatana
mu 2016 ngo akabye inzozi ze.
Bwari ubwa mbere bibaye ko umukobwa wageze muri batanu
ba mbere muri irushanwa yakongera kurisubiramo.
Abumvise inkuru ko yasubiyemo baratunguwe ndetse
bamwe batangira kumugereranya na Kiiza
Besigye wo muri Uganda nawe wari umaze igihe kinini ahanganye na Perezida
Museveni yaranze kuva ku izima.
Yaririye twinshi abura na duke yari afite! Ku munsi wa
nyuma w’irushanwa Mutoni Balbine yaje gutungurwa mu buryo bukomeye ayoberwa
ibimubayeho.
Umwanya w’igisonga cya kane utari waramunyuze, nawo
yaje kuwubura yisanga asabwa kuva aho
biyerekaniraga ngo ahigamire abari bamurushije. Yahise yambara umwitero
w’igisonga cya kane asanga abandi bari bagiye gusimburwa n’akangononwa.
Mutoni Balbine yabaye igisonga cya kane ntiyanyurwa asubiyemo abura n'utwo yari afite
Vanessa Mpogazi
Vanessa Mpogazi ni we ufite agahigo ko kuba
yaritabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda inshuro nyinshi.
Ubwa mbere yagiyemo mu 2014 atahira aho ikamba
ryegukanwa na Akiwacu Colombe. Undi mwaka yiyemeje kongera kurijyamo ngo yitwe
Nyampinga w’u Rwanda kuko yabonaga ari ihoho ryuje ubwenge n’umuco ariko nabwo
akubita igihwereye ikamba ritwarwa na Kundwa Doriane.
Ntabwo yigeze acika intege kuko mu 2016 nabwo
yasubiyemo ubwa gatatu ashaka kugera ku nzozi ze nabwo biranga n’ubwo bitagenze
nabi nko mu myaka yabanje. Icyo gihe yabaye igisonga cya kabiri inyuma ya Miss
Mutesi Jolly, na Kwizera Peace Ndaruhutse.
Ingabire Habibah
Ingabire Habibah yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda
mu 2017 ariko ntiyabasha kurenga ijonjora ry’ibanze ryo mu mujyi wa Kigali.
Uyu mukobwa uherutse gusabwa akaba anitegura kwibaruka
imfura, rwose urebeye inyuma ubwiza Imana yarabumusize iramunogereza ndetse
ntawakekaga ko yavamo rugikubita nyamara byarabaye.
Uyu mukobwa wari wiyizeye ku buryo yumvaga azagera
kure hashoboka byanarimba akitwa Nyampinga w’u Rwanda 2017, nyuma yo kuvamo
yasohotse yarubiye, arataha maze agahinda ke agatura Instagram atuka
umukemurampaka Rwabigwi yavugaga ko yamuhohoteye.
Uyu mukobwa nubwo yaje kwisubiraho agasaba imbabazi,
ntibyakuyeho ko yisamye yasandaye kuko inkuru ye yakwiriye hose bigatuma benshi
bibaza uko yari kuzitwara iyo aramuka abaye Miss Rwanda.
Ingabire Habibah yababajwe no kudakomeza aratukana
Umuhoza Ghislaine
Mu 2014 ubwo habaga amajonjora y’abakobwa bazahagararira
Intara y’Amajyepfo, umukobwa witwa Umuhoza Ghislaine yataye ikuzo Isi iramwota.
Umukemurampaka yamubajije mu rurimi rw’igifaransa
ikibazo yakemura aramutse atorewe kuyobora umujyi wa Kigali. Ati “Si vous
étiez un jour nommée maire de la ville de Kigali, quel est le problème que vous
allez régler, et pourquoi ce problème?”
Uyu mukobwa yarwanye n’iki kibazo kimubiza icyuya mu
gifaransa cye gike ati “Le problème que
je vais régler, c’est la problème des enfants de la mère qui vont mourir avant
né, la problème que je règles c’est la problème des enfants qui ont mort avant
nés. Tugenekereje ibyo yashatse kuvuga, ngo azita ku kibazo cy’impfu z’abana
bapfa bavuka, kugira ngo gishakirwe umuti.
Kuva ubwo abantu abantu baramwose bigera n’aho bakoresha imipira iriho amagambo yavuze mu buryo bwo kumunnyega.
Umuhoza Ghislaine yavuze igifaransa nabi isi iramwota
TANGA IGITECYEREZO