RFL
Kigali

Abanyarwenya bakomeye Michel Gohou na Oumar Manet bageze i Kigali bitabiriye igitaramo cya SKOL-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/11/2019 8:38
0


Abanyarwenya bakomeye ku mugabane wa Afurika Michel Gohou wo muri Cote d’Ivoire na Oumar Manet wo muri Guinee Conakery bageze i Kigali bitabiriye iserukiramuco rya Caravane du rire ryatewe inkunga n’Uruganda rwa Skol, rubinyujije mu kinyobwa cya SKOL Lager kiri mu birango bishya.



Aba banyarwenya bageze i Kigali mu ijoro ry’uyu wa 07 Ukwakira 2019 bitabiriye iserukiramuco rya Caravane du rire ryatangijwe n’ibitaramo byabereye mu mashuri yisumbuye. Bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali saa tatu zishyira saa yine z’ijoro.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Oumar Manet wo muri Cote d’Ivore witabiriye ibitaramo bikomeye by'urwenya mu bihugu bitandukanye, yavuze ko ari ku nshuro ya Gatatu ageze i Kigali kandi ko yabengutse urusenda rwo kwa Nyirangarama, Akabanga. Yavuze ko u Rwanda ari igihugu ahora yifuza kugenderera mu bihe bitandukanye.

Avuga ko inshuro ya mbere agera mu Rwanda yari yitabiriye ibikorwa by’urukundo naho izindi nshuro yari mu bikorwa by’iserukiramuco ry’urwenya. Avuga ko yiteguye gufasha abanyarwanda kwishimira impera z’icyumweru.  

Michel Gohou we avuga ko ari ku nshuro ya mbere mu Rwanda ariko ko mu bihe bitandukanye yagiye atekereza kuhagenderera. Ati “Ndishimye kuba ngeze mu Rwanda. Ni ibintu nahoze nifuza kuva cyera. Nditeguye gushimisha abazitabira”  

Yavuze ko umwuga wose umuntu yakora wamukiza mu gihe cyose yaba awukora kandi awukunze. Yatanze urugero avuga ko amaze kujya mu bihugu bitandukanye byose abicyesha gushikama ku mwuga we wo gusetsa abantu mu bitaramo bitandukanye.

Ati “Nabwira urubyiruko n’abandi gukomeza gukora kandi bagakora ibyo bakunda.” 

Michel Gohou, umunyarwenya rurangiranwa kuri Canal + yageze i Kigali

Michel Gohou ni umunyarwenya wisanzuye mu rurimi rw’Igifaransa azwi cyane kuri Canal +. Yubatse izina mu rwenya ruca rwitwa ‘Parlement de rire’ na Michael Sengazi yakinnyemo.

Mu ijoro tariki 06 Ukwakira 2019 umunyarwenyakazi Lindy Johnson na Tsitsi nabo bageze i Kigali bitabiriye iri serukiramuco. 

Kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2019 iri serukiramuco rirakorwa mu rurimi rw’Icyongereza ahazifashishwa abanyarwenya nka Tsitsi wo muri Afurika y’Epfo watwaye ibihembo bikomeye birimo nka Savana Awards na Lindy Johnson wo muri Afurika y’Epfo.

Kuwa 09 Ugushyingo 2019 iri serukiramuco rizibanda ku rurimi rw’Igifaransa aho hazakora uwitwa Michel Gohou wo muri Cote d’Ivoire aho azaba ari kumwe na Oumar Manet. Michel Gohou ni umusaza umaze igihe mu gutera urwenya.  

Kugura itike mbere y’uko umunsi w’igitaramo ugera ni 2 000 Frw ku munyeshuri, 5 000 Frw ahasanzwe na 20 000 Frw muri VIP.

Ku munsi w’igitaramo ku munyeshuri ni 5 000 Frw, mu myanya isanzwe ni 5 000 Frw na 2 5000 Frw muri VIP. Ibi bitaramo bizajya bitangira saa moya z’umugoroba.

Oumar Manet, Michel Gohou na Michael Sengazi biteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo cya SKOL

Uyu musore wambaye ikote ry'ibara ry'umutuku yabwiye Michel Gohou ko akunda urwenya rwe amusaba ko bifotozanya

Oumar Manet[Ubanza ibumoso] na Michel Gohou [uri hagati] bavuze ko bishimiye gutaramira mu Rwanda


 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND