RFL
Kigali

Céline Banza yegukanye Prix Découvertes RFI 2019 ahigitse abarimo Social Mula

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/11/2019 17:16
1


Akanama Nkemurampaka k’irushanwa ry’umuziki Prix Prix Découvertes RFI 2019, kashyize umukono ku manota kemeza ko umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Céline Banza yegukanye iri rushanwa ahigitse abarimo umuhanzi w’umunyarwanda Socia Mula.



Yari ahatanye na Social Mula (Rwanda), Bebe Baya (Guinée), Celine Banza (RDC), Cysoul (Cameroun), Lydol (Cameroun), Nasty Nesta (Bénin), NG Bling (Gabon), Yann’Sine (Maroc) na Zonatan (Île Maurice).

Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n’abahanzi b’amazina azwi nka: A'Salfo, Charlotte Dipanda, Tiken Jah Fakoly, Fally Ipupa, Josey, Angélique Kidjo, Youssou N'Dour, Oumou Sangaré na Singuila.

Banza ni umuririmbyi w’umuhimbi, uzi gutunganya amashusho, umukinnyi wa filime wisanzuye mu myiyerekano. Ni umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko wanagize igitekerezo cya filime nto mu mwaka wa 2017 yise ‘Tamuzi’ anagaragaramo nk’umukinnyi w’Imena.

Urugendo rwe rw’umuziki ruhera muri studio ya Kabako aho yari kumwe n’umubyinnyi Faustin Linyekula mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Uyu mukobwa mu bihe bitandukanye yagiye anashyira imbere kumenya kubyina akanyuzamo akaririmba ‘arapa’.

Yagaragaye bwa mbere mu gitaramo cya Frech Alliance cyabereye i Kisangani. Yavukiye Kinshasa ndetse yize mu ishuri rya National Institute of Arts. Mu mwaka wa 2017 yahataniye mu irushanwa rya The Voice Francophone byanatumye akomeza urugendo rwe rw’umuziki anashinga itsinda ry’umuziki yise Banaza Musik.

Radio y’Abafaransa iravuga ko iki gihembo ahawe ari ugutera ingabo mu bitugu urugendo rw’umuziki rw’umukobwa ukiri muto wo muri Congo.

Bavuze ko bizamufasha gukomeza kwiyubaka no kunoza neza umwuga we w’umuziki mu nzira yatangiye akawagura ukagera ku rwego mpuzamahanga.

Iki gihembo cyegukanwe n’abahanzi batandukanye barimo n’umunyarwanda Yvan Buravan mu mwaka wa 2018 wiyongereye ku rutonde rwa Tiken Jah Fakoly, Rokia Traore, Didier Awadi, Amadou & Mariam… 

Ku wa Mbere tariki 16 Nzeri 2019 nibwo urubuga rwa internet rwa Radio RFI rwasohoye urutonde rw’abahanzi icumi bo ku mugabane wa Afurika bageze mu cyiciro cya cyuma bemerewe guhatana mu irushanwa ry’umuziki rya ‘Prix Decouverte 2019’, ritegurwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).

Umuhanzi utwaye iki gihembo ategurirwa ibitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika akanakorera igitaramo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Uretse guhabwa igihembo anagenerwa amayero ibihumbi icumi [10,000 euros; ni ukuvuga asaga Miliyoni 10 Frw.

Celine Banza yegukanye Prix Decouvertes RFI 2019 ahigitse abarimo umuhanzi w'umunyarwanda Social Mula


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TE REMBI' YA CELINE MBANZA 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mubyinshi Munyemana4 years ago
    Uwo mwirabura turamushyigikiye. Obama ni Umuzungu baba babeshya.





Inyarwanda BACKGROUND