RFL
Kigali

Imvune Yayeli na Rukundo bahuye nazo mu bukwe bwabo zashibutsemo urubuga ruzafasha benshi gukora ubukwe bwiza batavunitse

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/11/2019 16:58
3


Bahereye ku mvune bahuye nazo mu bukwe bwabo Niyitegeka Yayeli uririmba muri Kingdom of God Ministries n’umugabo we Producer Eric Rukundo nyiri Capital Records studio, batangiye ubushabitsi buzafasha benshi gukora ubukwe bwiza batavunitse.



Tariki 5/10/2019 ni bwo Niyitegeka Yayeli na Eric Rukundo bambikanye impeta y’urudashira mu birori byizihiye ijisho. Basezeraniye i Remera mu rusengero rwa Healing Centre, abatumiwe mu bukwe bakirirwa mu rusengero rwa Zion Temple Rubirizi. Bavuga ko ubukwe bwabo bwabavunnye cyane bitewe n’uko hari aho byabagoraga cyane kubona abantu batanga serivisi z’ubukwe zimwe na zimwe babaga bakeneye.

Aha ni naho bakuye igitekerezo cyo korohereza abantu bafite ubukwe bakajya babonera ahantu hamwe serivisi zose bashaka zijyanye n’ubukwe. Ni muri urwo rwego bafunguye urubuga bise ‘www.ubukwebwiza.rw’ ruriho serivisi zitandukanye zijyanye n’ubukwe aho twavugamo; Decorations, imodoka, kwambika abageni, salle, itorero cyangwa band, impeta, abateka, abafotozi, MC, abatahira, service and protocol, makiyaje, guhunika impano n’izindi.


Yayeli hamwe n'umugabo we Eric Rukundo

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Producer Eric Rukundo umugabo wa Yayeli, yadutangarije ko ururubuga ruzorohereza abantu bose bafite ubukwe, bagakora ubukwe bwiza batavunitse kuko abazajya barusura bazajya basangaho serivisi zose nkenerwa mu bukwe zaba izijyanye n’amafoto n’amashusho, abantu bambika abageni, abakodesha imyenda y'abageni, imodoka zitwara abageni, abakora cake zigezweho n’abandi. Yagize ati:

Ni website ihuriza hamwe abantu bose batanga services z’ubukwe. Ni ukuvuga abafite : Decorations , kwambika abageni, abafotozi, abateka, impeta, imodoka, cake, makiyaje, Salle, Itorero, band n’izindi zose zirebana n’ubukwe, yitwa ubukwebwiza.rw

Yakomeje avuga ko uru rubuga ari bwo bakirutangira, gusa ngo mu minsi micye ruzaba rwuzuye. Ku bijyanye n’aho bakuye igitekerezo cyo gutangiza uru rubuga yavuze ko byababayeho mu bukwe bwabo bagorwa cyane no kumenya abantu batanga serivise z’ubukwe. Yanavuze ko hari benshi baba bafite ubukwe ariko bitewe n’uko batabona umwanya uhagije cyangwa batanafite amakuru y’aho bakura izo servise bikabagora cyane. Yagize ati:

Intego ni uguhuriza hamwe abantu bose batanga services z’ubukwe no korohereza abantu bafite ubukwe kuko twarabibonye ko hari abantu benshi baba bafite ubukwe ariko bitewe n’uko batabona umwanya cyangwa batanafite amakuru y’aho bakura izo services, bibagora cyane ni naho iyo idea yavuye. Dufite ubukwe byaratugoraga kumenya ngo runaka akora iki kandi agikora neza etc.

Eric Rukundo yunzemo ati “Umuntu uzajya aba afite ubukwe azajya ajyaho arebe abantu bose ku rubuga kuko bazajya baba bariho, we ajye abahamagara just kugira ngo bumvikane ku biciro. Mbese izajya ifasha abatanga izo serivise n’abazicyeneye. Yavuze ko kuri ubu gushyira ku rubuga serivisi z’ubukwe nta kiguzi baca, gusa ngo basaba nyiri serivisi kubaha Poster/Affiche nziza, byaba bimugoye bakayimukorera akishyura umuntu wayikoze (Designer).

Rukundo yabwiye Inyarwanda ko buri wese yemerewe gushyirirwaho serivisi atanga zijyanye n'ubulwe. Ati "Serivise zose z'ubukwe zemerewe kujyaho." Yasoje adutangariza ko we na Yayeli biyemeje gukemura ikibazo cy’abantu bafite ubukwe kuko bavunika cyane bashakisha aho bakura serivisi z’ubukwe rimwe na rimwe bakabura zimwe muri serivisi bashaka bitewe n'uko baba bafite umwanya muto ukongeraho no kutamenya abatanga izo serivise.


Eric Rukundo na Yayeli ngo bakuye imvune nyinshi mu bukwe bwabo bituma batangiza urubuga ruzafasha abafite ubukwe


"Ubukwebwiza.rw" ni urubuga rwashibutse mu mvune Yayeli na Rukundo bakuye mu bukwe bwabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Teddy4 years ago
    Good idea !!!! Well done beautiful couple 👏👏👏👏👏
  • Mukasonga Esperance4 years ago
    Wooooh ikigitekerezo nikiza cyane niko ubundi abazi kumva icyerekezo cyibyo baremewe niko bitangira ubundi tugomba kuba abatanga ibisubizo àho ibibazo biri Imana ibituyoboyemo
  • Gakuru4 years ago
    Wowww!! Ababana bari smart sinzi impamvu ntawundi wari wakabitekereje Kandi Koko mpise numva aribyiza cyane abantu Bose bagomba kujya online ibintu bikoroha . Good job bana burwanda





Inyarwanda BACKGROUND