RFL
Kigali

Selfie yagaragaje umwana wari umaze imyaka 17 abuze

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/11/2019 11:12
0


Mu kwezi kwa Mata umwaka w’i 1997, ni bwo umugore wari wambaye nk’umuforomo yasohokanye uruhinja rw’iminsi itatu mu bitaro biri i Cape Town amuvanye aho abana bavutse baba bari ubwo nyina w’uru ruhinja yari asinziriye. Ku bw’amahirwe rero, nyuma y’imyaka 17 ni bwo wa mwana wibwe yamenye ibyerekeye inkomoko ye nyakuri.



Hari ku munsi wa mbere w’itangira ry’igihembwe mu ishuri ryisumbuye  ryitwa Zwaanswky riherereye Cape Town ari nawo wari umwaka wa nyuma kuri Miche Solomon’s. Hari mu kwezi kwa Mutarama 2015 ubwo abandi banyeshuri bihereranye Miche bamubwira iby’umukobwa mushya babonye witwa Cassidy Nurse, Miche arutaho imyaka itatu kandi bakaba basa.

Ako kanya Miche ntiyabitinzeho cyane. Nyuma aba bakobwa bombi baje guhurira mu nzira, Miche akimubona amwiyumvamo bidasanzwe mu buryo nawe atashoboraga gusobanura. Yagize ati: ”Numvise nsa nk'aho muzi. Byari bitangaje kuko nanjye ubwanjye sinashoboraga gusobanura impamvu niyumvaga ntyo.”

Nubwo imyaka yabo yari itandukanye, Miche na Cassidy batangiye kujya bamara igihe kinini bari kumwe ku buryo Cassidy yari asigaye afata Miche nka mukuru we. Iyo hagiraga ubabaza niba bavukana bamusubizaga baseka cyane bati:”Natwe ntitubizi, wenda byashoboka mu bundi buzima!”. 

Umunsi umwe ni bwo bombi bafashe selfie bari kumwe noneho bayereka inshuti zabo. Bamwe batangira kubaza Miche niba aho aba koko ari ho iwabo cyangwa baramureze, Miche we akabihakana yivuye inyuma. Ikindi gihe Miche na Cassidy bafashe umwanzuro wo kwereka imiryango yabo iyo foto bari kumwe, Lavona umubyeyi wareze Miche yagaragaje ko aba bakobwa basa rwose, Michael se wa Miche we yavuze ko yishimiye kumenya inshuti nshya y’umukobwa we.

Gusa imiryango yombi ntiyabyitayeho kimwe aho ababyeyi ba Cassidy ari bo: Celeste na Morne Nurse bo bitegereje iyo foto cyane babwira Cassidy ko hari ikibazo bafitiye Miche. Nyuma abo bakobwa bombi bongeye guhura Cassidy abaza Miche niba yaravutse ku itariki ya 30 Mata 1997, nibwo Miche yamubajije ati: ”Kubera iki uri kunkoraho iperereza cyane wifashishije Facebook?”. Cassidy amuhumuriza amubwira ko atari kumukoraho iperereza, ahubwo icyo ashaka ari ukumenya igihe yavukiye gusa. Miche ni bwo yamwemereye ko yavutse kuri iyo tariki ya 30 Mata 1997.  

Miche ateruwe na Lavona

Nyuma y’ibyumweru bicye ni bwo Miche yasohowe mu isomo ry’imibare  yari arimo yiga ajyanwa mu biro by’umukuru w’ishuri aho hari abantu babiri bamuganirije ku by’inkuru y’umwana w’umukobwa witwa Zephany Nurse waburiwe irengero mu bitaro bya Groote Schuur nyuma y’iminsi itatu avutse hakaba hashize imyaka 17 ataraboneka.

Miche yakurikiye iyo nkuru ariko ntasobanukirwe impamvu ari we bari kuyibwira. Abo bantu babiri bamubwiraga iby’uwo mwana waburiwe irengero baje kumusobanurira ko hari ibimenyetso byinshi byagaragaje ko ari we mwana wari waraburiwe irengero iyo myaka yose.
Cassidy na nyina

Kugira ngo ibintu bice mu mucyo, Miche yababwiye ko atigeze avukira mu bitaro byitwa Groote Schuur ahubwo ko yavukiye mu bitaro byitwa the Retreat kuko ni nabyo byari ku cyemezo cye cy’amavuko, ba bantu bamuganirije bo bamubwiye ko nta nyandiko n’imwe yo muri ibyo bitaro agaragaramo nk’uwahavukiye. 

Miche we yakomezaga kumva ko abo bantu bibeshye kuko we yizeraga nyina cyane akumva ko atamubeshya byongeye noneho ikerekeranye n’inkomoko ye, nibwo yaje kuvuga ko byaba byiza bakoresheje ibizami byerekana amasano. Ibizamini byarakozwe ibisubizo bisohoka byerekana ko Miche n’uwiyitaga nyina nta sano bafitanye. 

Ibyo byahise biba ikimenyetso cy’uko Miche Solomon na Zephany Nurse, umwana wari waraburiye mu bitaro byitwa Groote Schuur mu mwaka w’i 1997 ari umuntu umwe. Miche ati: ”Njye nahise numirwa”,”ubuzima bwanjye bwabaye nk’ubutagifite umurongo”.

Miche yabwiwe ko bitari bukunde ko asubira mu rugo, mu gihe haburaga amezi atatu ngo yuzuze imyaka 18 akabona kugira uburenganzira bwo kwihitiramo umwanzuro umunogeye. Miche yagiye yumva inkuru nyinshi z’urucantege nko kuba Lavona yafataga nka nyina yafunzwe, ibi byaramubabaje cyane kuko we yumvaga yifuza kumubaza impamvu yabikoze.

Polisi yaje kubaza umugabo wa Lavona ari we Michael niba nawe hari uruhare yagize mu gushimuta umwana, ariko we akavuga ko ntarwo yagize, ko muri icyo gihe yari azi ko umugore we yasamye ntamenye ko yamubeshyaga akiyitirira ko umwana ari we wamubyaye. Lavona  yashinjwaga icyaha cyo kwiyitirira ibitari ibye ndetse no gushimuta. Urubanza rwa Lavona mu rukiko rukuru rwa Cape Town rwatangiye mu kwezi kwa Gicurasi 2015, yaba Miche ndetse n’ababyeyi be b’ukuri bose bari bahari biteguye kumva ubuhamya bwa Lavona.

Muri uru rubanza Lavona yahakanye yivuye inyuma ko nta kibi yigeze akora,yatangarije urukiko inshuro zose ko yasamye ubundi inda zikajya zivamo, ibi bikaba byaramuteye kwiheba gukabije akifuza kuba yashaka umwana byibuze akamurera. Yakomeje avuga ko umwana yamuhawe n’umugore witwa Sylvia wamukurikiranaga mu bijyanye no kuba yabona urubyaro.  Sylvia akaba yari yaramubwiye ko umwana ari uw’umukobwa muto udashishikajwe no kuba yamugumana rero akaba yifuza ko yarerwa n’undi muntu. 

Gusa nta kimenyetso cyari gihari kerekana ko uwo Sylvia avuga koko yabayeho. Mu mwaka wa 2016 ni bwo Lavona yakatiwe igifungo cy’imyaka icumi mu buroko kubera icyaha cyo gushimuta, kugira amayeri yo kubeshya no guhohotera umwana amubuza uburenganzira bwe. Miche ati: ”Numvise meze nk’upfuye, nibaza icyo nakora, nkibaza uko nzabaho ntabona mama nari nzi ubuzima bwanjye bwose”.Miche kuri ubu

Nyuma y’igihe kirekire Miche yasuye Lavona muri gereza we yifuzaga kumenya ukuri ku byabaye ariko undi akomeza guhakana ko nta kibi yakoze gusa amwemerera ko umunsi umwe azamubwira. Miche avuga ko kubabarira bigira uruhare mu gusana umutima, gusa ubuzima bugomba gukomeza, ati "Arabizi ko namubabariye kandi nkimukunda."

Ubu hashize imyaka 4 Miche amenye ukuri kuwo ari we. Yuzuza imyaka 18 yari yemerewe guhitamo uwo bazabana mu babyeyi kuko bari baratandukanye, ariko yaje kubireka ntiyahitamo n’umwe muri bo, ahubwo byaje kurangira asubiye kubana na Michael kuko we yumvaga ko ari ho iwabo. 

Miche byaramugoye cyane kugirana umubano n’umuryango we nyakuri, kubera ko hari n’igihe yumvaga abanze kuko batumye uwo we yitaga nyina afungwa. N’ubu Miche aracyasura Lavona muri gereza iri mu birometero 120 uturutse aho aba bikaba binamugora kuko kuri ubu Miche afite abana 2. Miche yifuza ko imyaka yakwiruka kugira ngo Lavona agaruke mu rugo.

Miche avuga ko bwa mbere akimenya ko yitwa Zephany byamubangamiye akajya yumva iri zina anaryanga cyane agahitamo kugumana iryo yakuze yitwa kuruta gufata iryo bamwise akivuka, gusa yakwibuka ko izina ashaka kugumana uwarimwise ari we wamwibye ababyeyi be b’ukuri bituma afata umwanzuro wo kwemera ayo mazina yombi. Kuri ubu uwashaka yamuhamagara Miche cyangwa Zephany yose kuko arayemera nta kibazo.

Src:www.bbc.com

Umwanditsi: Ange Uwera-InyaRwanda.com 

                    





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND