Umuraperi wo mu Burundi B Face wigeze gukora indirimbo yibasira abaraperi bo mu Rwanda, akomeje kwemeza ko ari umwami w’injyana ya Rap mu Rwanda no mu Burundi, ngo kuko ntawabashije kumusubiza mu ndirimbo zose yakoze abivuga.
Mu mwaka wa 2017 ni bwo umuhanzi B Face wo mu Burundi
yashyize hanze indirimbo yise “La Difference” aho abagaragaza ko abaraperi bo
mu gihugu cye barusha abo mu Rwanda, ndetse agenda anavuga amazina ya bamwe na
bamwe byumvikana mu buryo bwo kubasebya.
Ni indirimbo yakunzwe mu Burundi, ariko mu Rwanda
bamwe bayumva atari uko bayikunze ahubwo bashaka kumva ibitsutsi biyirimo
ndetse barakarira bikomeye uyu musore utari usanzwe azwi na gato mu Rwanda.
Ati “Nta muraperi n’umwe wo mu Rwanda ndumva ukunzwe mu Burundi ngo abe yaza akore igitaramo ngo yuzuze abantu, ntaho yabakura kandi nta muraperi wo mu Burundi waza mu Rwanda ngo abone abantu. Icyo njyewe nari ngamije iyo baza kunsubiza byari kubagiraho ingaruka nziza bafite abafana babo hano nanjye mfite abanjye mu Burundi, tubashyize hamwe bwaba ari ubucuruzi bukomeye.”
Muri uyu mwaka kandi B Face yari yakoze indirimbo yise
“Passport” yongeye kwidoga ku baraperi bo mu Rwanda kuko batamusubije ari nayo
mpamvu kugeza n’ubu yiyita umwami wa Rap muri ibi bihugu byombi.
Ati “Ni njye mwami mu Rwanda no mu Burundi muri Hip Hop
nta n’umwe wazamura umutwe, ubihakana nawe yajya kuri micro akivuga kuko
uvugiye aho uri nk’umwana banywereye igikoma ntabwo uba ukomeje.”
B Face yiyita umwami wa Hip Hop mu Rwanda no mu Burundi
TANGA IGITECYEREZO