RFL
Kigali

Muri Liberia inoti zabuze mu ma Banki

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/11/2019 14:13
0


Abaturage ba Liberia bakomeje gutonda imirongo ku byuma byo kubikurizaho amafaranga mu gihe byinshi muri ibyo byuma n'amabanki inoti zabashiranye.



Abakiliya bagerageza gushaka amafaranga muri banki, bari kwinubira ko badashobora kubona amadolari ya Liberia nk'uko umunyamakuru wa BBC uriyo abivuga. Minisiteri y'imari ya Liberia ivuga ko nta mafaranga ifite ahagije mu bubiko bwa banki z'ubucuruzi kuko abaturage bari kubika amafaranga mu ngo zabo.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko uko kubika amafaranga mu ngo biterwa no kutagirira icyizere banki zo mu gihugu. Mu bihe bya vuba bishize, Liberia yakomeje kugira ikibazo cy'inoti. 

Mu mwaka ushize, inoti z'amadolari abarirwa muri za miliyoni zari zikimara gukorwa byatangajwe ko zaburiwe irengero hagati y'icyambu cyo muri icyo gihugu na banki nkuru. Iperereza rivuga ko ryabonye miliyari zirenga 10 z'amadolari ya Liberia zakozwe nta ruhushya rutanzwe. 

Igiciro cy'imibereho cyarazamutse mu gihe idolari rya Liberia rikomeje guta agaciro, ubu rigeze ku kigero cyo hejuru cyane cyo guta agaciro urigereranyije n'iry'Amerika. Ibi bituma ibitumizwa mu mahanga bihenda kurushaho. Ibi byatumye abantu bamwe bigaragambya bajya mu mihanda mu ntangiriro y'uyu mwaka.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND