Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yavuze ko umujyi wa Kigali ari wo mbere ufite isuku ku mugabane w’Afurika yemeza ko ari urugero ibindi bihugu bikwiye gufatiraho ndetse bikaba byarenzaho.
Ibi yabitangangrije mu kiganiro cyihariye yagiranye na televiziyo ya CNBC Africa cyagarutse ku cyane cyane ku iterambere ry’ubukungu bw’umugabane w’Afurika. Muri iki kiganiro umunyamakuru yabajije Perezida Cyril Ramaphosa icyo igihugu gifatwa nk’igihangange muri Afurika, cyigira ku gihugu cy’u Rwanda kiri kugaragaza umuvuduko mu iterambere maze avuga ko icya mbere ari isukuiranga umujyi wa Kigali. Ati:
Twigira byinshi ku Rwanda. U Rwanda rwageze kuri byinshi bitangaje, numvise abayobozi bacu bo mu nzego z’ibanze bajya mu Rwanda bajyanywe gusa no kujya kureba uko umujyi wa Kigali ukeye. Umujyi wa mbere usukuye muri Afurika. Narabwiye nti ‘nimubigireho mube nkabo cyangwa se munarenze Kigali.
Perezida Cyril Ramaphosa yongeyeho ko u Rwanda ari
intangarugero mu bijyanye ko korohereza abashoramari aho n’igihugu cye
cyatangiye gutanga ibyangombwa by’ubucuruzi mu gihe kitarenze umunsi umwe. Yagize ati:
Iyo ugeze mu Rwanda utangira ubucuruzi umunsi umwe ugahita ubona ibyangombwa byose. Natwe ni byo turi gukora Minisitiri Ibrahim Patel aherutse kwerekana uko turi kwerekeza aho mu masaha make, umunsi umwe uzajya ubasha kubona ibyangombwa byawe byose kugira wandikishe ubucuruzi bwawe, ubona icyangombwa cy’imisoro n’ibindi byose ukeney kwishyura.
TANGA IGITECYEREZO