RFL
Kigali

Bruce Melodie azaririmba mu gitaramo cyatumiwemo Jidenna

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/11/2019 9:07
0


Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki ku izina rya Bruce Melodie, niwe muhanzi rukumbi w’umunyarwanda uzaririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyatumiwemo umunya-Nigeria w’umunyamerika Jidenna.



Bruce Melodie uherutse gusohora amashusho y’indirimbo “Katerina” ikunzwe muri iki gihe, yaherukaga kuririmba muri Kigali JazzJunction mu gitaramo yahuriyemo n’umunyabigwi mu muziki, Oliver Mtukudzi witabye Imana.

Yakunzwe mu ndirimbo nyinshi zamwaguriye igikundiro! Muri uyu mwaka amaze kuririmba mu birori no mu bitaramo bikomeye hose ahanyurana umucyo. Ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bafite ibihangano bikunzwe ajyanisha n’ubuhanga bwe mu kuririmba.

Umwibuke mu ndirimbo nka “Complete me”, “Ndakwanga”, “Wancitse vuba”, “Ndumiwe”, “Ntundize” n’izindi nyinshi. Mu kabati ke abitsemo amashimwe n’ibihembo bitandukanye yakuye mu muziki. Mu bihe bitandukanye yanakoranye indirimbo n’abahanzi b’abanyamahanga.

Kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2019, kompanyi ya Rg Consult itegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction, yamenyesheje ko iki gitaramo kizaba kuwa 29 Ugushyingo 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali mu ihema ry’Akagera.

Bavuze ko muri iki gitaramo hazifashishwa itsinda rya Nep Djs, Dj Marnaud, Neptunez Band, Nganji na Kinga Blues.

Jidenna agiye gutaramira i Kigali abisikana n’umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC), Awilo Longomba watanze ibyishimo, kuwa 25 Ukwakira 2019.

Kwinjira muri iki gitaramo mu myanya isanzwe ni 10,000Frw muri VIP ni 20,000Frw, VVIP ni 25,000 Frw naho ku meza y’abantu umunani ni 200,000Frw.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "KATERINA" YA BRUCE MELODIE

">

Jidenna nyuma yo kuva mu Rwanda afite ibindi bitaramo azahakorera mu bihugu bitandukanye. Afite ibitaramo bibiri azaririmbamo muri Uganda, Ciroc’s Abryanz Style kuwa 13 Ukuboza 2019, Fashion Awards(ASFAS), kuwa 15 Ukuboza 2019 n’ibindi.

Jidenna Theodore Mobisson [Jidenna] yavutswe kuwa 04 Gicurasi 1985.

Jidenna ni umunyamerika w’umuraperi, umuririmbyi, umuhimbyi unatunganya amajwi wavukiye muri Leta ya Imo muri Nigeria. Yaje imbere ku rutonde rw’abahanzi batatu RG Consult yatanze abafana bemeza ko ari we bashaka kubona abataramira mu Ugushyingo 2019.

Jidenna wakunzwe mu ndirimbo ‘Classic Man’ yagize amajwi 60% akurikirwa na Vanessa Mdee [Yari umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka k’irushanwa rya ‘East Africa’s Got Talent] wo muri Tanzania wagize amajwi 30% naho MI Casa wo muri Afurika y’Epfo agira amajwi 9%.

Mu 2015 Jidenna yashyize hanze indirimbo ‘Classic Man’ na Yoga’ zamwaguriye igikundiro. Ku wa 20 Gashyantare 2019 ni bwo yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo ‘Classic Man’ afatanyije n’umuhanzi GianArthur; imaze kurebwa n’abantu Miliyoni 68 zirenga ku rubuga rwa Youtube.  

Ku wa 15 Nyakanga 2015 ‘Classic’ yayisubiyemo afatanyije na Kendrick Lamar, imaze kurebwa na Miliyoni 51 kuri Youtube. Tariki 17 Gashyantare 2017, yasohoye album yise ‘The Chief’ yashyizwe ku mwanya wa 37 kuri Billboard 200. Jidenna yasoje Kaminuza muri Stanford, indirimbo ye yahatanye mu bihembo bya Grammy Award ku nshuro ya 58.

Jidenna yisanzuye mu kibuga cy’umuziki muri 2015; yashyize imbere injyana ya Hip Hop na Afrobeat. Yakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Janelle Monae, Kendrick Lamar, Issa Rae, Imohimi Unuige, Shuara Muhammad n’abandi.

Jidenna ni umuhanzi w’umunyadikundiro! Indirimbo ze zimaze kurebwa n’umubare munini kuri Youtube ndetse zumvwa kenshi. Akunzwe mu ndirimbo nka “Little Bit More”, “Chief don’t’ run”, “Bambi” n’izindi.

Bruce Melody azaririmba mu gitaramo cyatumiwemo Jidenna

Jidenna wakunzwe mu ndirimbo "Classic Man" ategerejwe i Kigali mu gitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND