DJ Phil Peter na Lenzo bamaze gutangaza amatsinda atanu y’ababyinnyi agomba kujya mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa ryo kubyina indirimbo yabo yitwa Bombe bafatanyije na Aime Bluestone.
Tariki 06 Ukwakira 2016 ni bwo hatangiye iri rushanwa
ryiswe Bombe Challenge rigamije guhemba itsinda ry’ababyinnyi ryagaragaje
ubuhanga mu kubyina indirimbo ya DJ Phil Peter, Lenzo na Aime Bluestone yitwa
Bombe.
Iri rushanwa ryabereye ku rubuga rwa Instagram aho abashakaga
kuryitabira basabwaga, kwifata amashusho areshya n’umunota, ukayashyira kuri
Instagram ugakoresha Hashtag ya #Bombedacechallenge #Djphilpeternalenzo ubundi
ugakora tag kuri @Philpeter250 na @Deejay_Lenzo.
Iri rushanwa ryari rimaze ukwezi kumwe icyiciro cya
mbere cyitabiriwe n’amatsinda arenga 100 nk’uko DJ Phil Peter yabitangarije
INYARWANDA, kikaba cyamaze gusozwa ndetse hatangazwa amatsinda atanu akomeza.
Abo barimo abanyinnyi basanzwe babyinira abahanzi bakomeye
mu Rwanda nka Panthers Dance Crew, The
Monsters Dance Crew, Titi Brown Dancer& Crew, Team Grand Afro na Arnaud B8
& KDP aba bakaba baranitabiriye irushanwa rya East Africa’s Got Talent
ryabaye mu minsi ishize.
Guhera kuri uyu wa kabari aba nabi bahise bakomeza
irushanwa nabwo kuri Instagram aho
itsinda rizakundwa cyane nyuma y’icyumweru kimwe rizaba rifite amahirwe yo
kwegukana igihembo cy’amadorali y’Amerika 400.
Bitagenyijwe ko ku munsi nyir’izina wo gutanga ibi
bihembo hazaba igitaramo kizahuriza hamwe aba babyinnyi bagahabwa amanota n’akanama
nkempurampaka, abatsinze bagatahana amafaranga yabo.
TANGA IGITECYEREZO