RFL
Kigali

Bombe Dance Challenge: Ababyinnyi batanu bazavamo abegukana $400 bamenyekanye

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:5/11/2019 15:24
0


DJ Phil Peter na Lenzo bamaze gutangaza amatsinda atanu y’ababyinnyi agomba kujya mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa ryo kubyina indirimbo yabo yitwa Bombe bafatanyije na Aime Bluestone.



Tariki 06 Ukwakira 2016 ni bwo hatangiye iri rushanwa ryiswe Bombe Challenge rigamije guhemba itsinda ry’ababyinnyi ryagaragaje ubuhanga mu kubyina indirimbo ya DJ Phil Peter, Lenzo na Aime Bluestone yitwa Bombe.

Iri rushanwa ryabereye ku rubuga rwa Instagram aho abashakaga kuryitabira basabwaga, kwifata amashusho areshya n’umunota, ukayashyira kuri Instagram ugakoresha Hashtag ya #Bombedacechallenge #Djphilpeternalenzo ubundi ugakora tag kuri @Philpeter250 na @Deejay_Lenzo.

Iri rushanwa ryari rimaze ukwezi kumwe icyiciro cya mbere cyitabiriwe n’amatsinda arenga 100 nk’uko DJ Phil Peter yabitangarije INYARWANDA, kikaba cyamaze gusozwa ndetse hatangazwa amatsinda atanu akomeza.

Abo barimo abanyinnyi basanzwe babyinira abahanzi bakomeye mu Rwanda nka Panthers Dance Crew, The Monsters Dance Crew, Titi Brown Dancer& Crew, Team Grand Afro na Arnaud B8 & KDP aba bakaba baranitabiriye irushanwa rya East Africa’s Got Talent ryabaye mu minsi ishize.

Guhera kuri uyu wa kabari aba nabi bahise bakomeza irushanwa nabwo kuri Instagram  aho itsinda rizakundwa cyane nyuma y’icyumweru kimwe rizaba rifite amahirwe yo kwegukana igihembo cy’amadorali y’Amerika 400.

Bitagenyijwe ko ku munsi nyir’izina wo gutanga ibi bihembo hazaba igitaramo kizahuriza hamwe aba babyinnyi bagahabwa amanota n’akanama nkempurampaka, abatsinze bagatahana amafaranga yabo.   

DJ Phil Peter na Lenzo bazahemba ababyinnyi bazarusha abandi mu irushanwa batangije     

REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "BOMBE"







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND