RFL
Kigali

Congo: Umunyamakuru wakoraga ibiganiro kuri Ebola yishwe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:4/11/2019 11:42
0


Umunyamakuru w'umushyushyarugamba ('animateur') wakoreraga radio y'abaturage yo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo atanga ubutumwa bwo kurwanya Ebola, yishwe mu ijoro ry'ejo ku wa Gatandatu rishyira none ku cyumweru.



Mu gihe cy'umwaka ushize, habaye ibitero bibarirwa muri za mirongo ku bigo nderabuzima no ku bantu bakora mu bikorwa by'ubutabazi bwo kurwanya Ebola. Byibazwa ko urwo rugomo rutizwa umurindi n'imyumvire y'amakenga y'abaturage bamwe na n'ubu bacyemeza ko virusi ya Ebola itabaho, nubwo imaze guhitana abarenga 2,100 muri iki gihugu.

Abantu bitwaje imbunda n'imihoro bacyekwa kuba ari inyeshyamba za Mai-Mai bagabye igitero ku rugo rw'uwo munyamakuru ruri i Lwemba. Ibitangazamakuru byo muri DR Congo bivuga ko Papy Mumbere Mahamba yishwe, umugore we afatwa ku ngufu n'inzu ye iratwikwa.

Uwo munyamakuru yari amaze gutangaza ikiganiro kuri radio y'abaturage akora ubukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya Ebola. Bishoboka ko iyicwa rye ryaturutse ku myumvire ya bamwe yashinze imizi, bashidikanya niba koko Ebola ibaho ndetse batizera abakora mu bikorwa by'ubutabazi bwo kubuza Ebola gukomeza gukwirakwira.

Mu mwaka ushize, habaye ibitero bigera hafi kuri magana abiri ku bakozi bo mu bikorwa by'ubuzima, ku modoka z'imbangukiragutabara ('ambulances') no ku bigo nderabuzima. Ibyo byakomye mu nkokora ibikorwa by'ubutabazi byo guhagarika Ebola.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND