RFL
Kigali

Michael Jackson ni we uyoboye urutonde rw’ibyamamare bitakiriho byinjije agatubutse muri 2019

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:4/11/2019 14:02
0


N’ubwo atakiriho Michael Jackson yinjije miriyoni 60 z’amadorari. Ni amafaranga yavuye mu bihangano bye no mu masosiyete yagiye akorana nayo.




Michael Jackson umunyabigwi wacuruje ibihangano bye kurusha abandi ku isi

Uyu mwami w’injyana ya Pop ku isi, yabonye izuba tariki 29 Kanama 1958 aza gutabaruka tariki 25 Kamena 2009. Yatangiye umuziki mu 1964, ari mu itsinda ryitwaga The Jackson 5 ryari rigizwe n’abavandimwe be .Mu 1971 ni bwo yatangiye gukora umuziki ku giti ke akorana n’inzu ifasha abahanzi yitwaga Motown Records.

Indirimbo ze nka Beat, Billie Jean, Thriller n’zindi nyinshi zamugize ikimenya bose hirya no hino ku isi . Uyu muhanzi, umubyinnyi akaba n’umukinnyi w’ama filime yatwaye ibihembo byinshi mu muziki nka Annual American Music Award n’ibindi. Ni umwe mu byamamare byaciye agahigo ko kugira inyeyeri muri Hollywood Walk of Fame.


Ikinyamakuru Forbes cyashyize uyu muhanzi ku mwanya wa mbere mu byamamare bitakiriho byinjije agatubutse muri uyu mwaka wa 2019.

Yinjije miliyoni 60 z’amadori, aya mafaranga yatumye ubutunzi bwe buzamuka ubu burabarirwa kuri miliyari 2.1 umwaka ushize bwabarirwaga kuri miliyari 1.8. Amafaranga yinjije muri uyu mwaka yavuye mu bihangano bye no mu masosiyete yakoranaga nayo nka sony n’ayandi.

Umwaka ushize nabwo ni we wari uyoboye uru rutonde aho yari yinjije miliyoni 400 z’amadorari. Kuri uru rutonde rw’ibyamamare 10 byinjije akayabo kandi bitakiriho ku mwanya wa kabiri hari Elvis Presley winjije miriyoni 39 z’amadorari mu gihe umwaka ushize nabwo ari we wari uri kuri uyu mwanya aho yari yinjije miliyoni 40 z’amadorari .

REBA UKO BAKURIKIRANYE N’AMAFARANGA BINJIJE

1.Micheal Jackson ($60 million) - N21,780,000,000

2. Elvis Presley ($39 million) - N14,157,000,000

3. Charles Schulz ($38 million) - N13,794,000,000

4. Arnold Palmer ($30 million) - N10,890,000,000

5. Bob Marley ($20 million) - N7,260,000,000

6. Dr Seuss ($19 million) - N6,171,000,000

7. John Lennon ($14 million) - N5,082,000,000

8. Marilyn Monrow ($13 million) - N4,719,000,000

9. Prince ($12 million) - N4,356,000,000

10. Nipsey Hussle ($11 million) - N3,993,000,000

REBA HANO INDIRIMBO WILL YOU BE THERE YA MICHEAL JACKSON







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND