RFL
Kigali

Ikiganiro na Gloria Bugie uri mu biganiro na Alex Muyoboke agakorerwa indirimbo na Producer Eli Arkhis

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/11/2019 14:38
0


Umuhanzikazi Busingye Gloria ukoresha muzika izina rya Gloria Bugie, yahawe impano idasanzwe na Producer Eli Arkhis wo muri Uganda yemera kumukorera indirimbo ku buntu ku bw’impano ye anamuhuza na Alex Muyoboke bari mu biganiro biganisha kumusinyisha muri Decent Entertainment.



Gloria Bugie w’imyaka 20 ni umuhanzikazi mushya mu ruhando rwa muzika nyarwanda. Muri uyu mwaka wa 2019 nibwo yatangiye byeruye muzika, ubu afite indirimbo ebyeri ‘Light the fire’ yasohoye kuwa 14 Gicurasi 2019 na ‘Only you’ yasohoye kuwa 03 Ugushyingo 2019.

Mu mashuri abanza n’ayisumbuye yigiye mu gihugu cya Uganda. Yashyize imbere gukora muzika ndetse ahatana mu marushanwa menshi y’umuziki yagiye abera mu bigo yizemo.

Yaboneye izuba muri Uganda, avuka ku babyeyi bombi b’abanyarwanda, ubu ni umunyeshuri muri University of Kigali mu mwaka wa kabiri aho yiga mu ishami ry’amategeko.

Mu kiganiro yagiranye INYARWANDA, Gloria Bugie yavuze ko akiri mu mashuri abanza n’ayisumbuye yagiye akura kuri internet injyana z’indirimbo zitandukanye akazifashisha ahimba indirimbo zitandukanye.

Asoje kwiga amashuri yisumbuye yatangiye gushaka uko yamurika impano ye y’umuziki. Yegereye inshuti ze basanzwe bakora muzika bamuhuza na Producer Eli Arkhis [Elisha Nsubuga] ukorera muri Route Entertainment.

Gutangira muzika atinze byaturutse ku kuba atarorohewe no kubona umufasha kugira ngo atangire muzika mu buryo bweruye.

Ati “Nashakaga Producer cyangwa umuntu wamenya ko mfite impano akayigirira icyizere. Nari nkeneye umuntu wamfasha akanyobora niba ibyo ndirimba ari byo cyangwa atari byo; hari ibyo nakosora.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'LIGHT THE FIRE' YA GLORIA BUGIE

">

Yavuze ko Producer Eli Arkhis yamwemereye ubufasha bwose mu rugendo rwe rw’umuziki ariko abanza kumunyuza mu igerageza ryo kuririmba mu zindi ndirimbo z’abandi bahanzi kugira ngo arebe ubuhanga bwe mu kuririmba.

Producer Eli yemeye ko azamukorera indirimbo ku buntu anamuhuza na Alexis Muyoboke. Ibi byaturutse ku kuba uyu mukobwa yarashakaga kuba umuhanzi wo mu Rwanda kurusha kuba  uwo muri Uganda, aho yakuriye.

Yagize ti “Nta bushobozi nari mfite bwo gushora mu muziki n’iyo mpamvu byantwaye igihe kirekire ariko abona ko yamfasha kuko ari Producer."

“Yiyemeza ko yakora ibishoboka byose kugira ngo impano yanjye igaragare. Nibwo nari nsoje amashuri, ababyeyi banjye ntabwo babana kandi ntibari banshyigikiye,”

Gloria Bugie, umuhanzikazi wakuriye muri Uganda kuri ubu ushobora gufashwa na Alex Muyoboke

Eli amaze kumukorera indirimbo ebyiri ku buntu. Gloria avuga ko nta mubare w’indirimbo bemeranyije azamukorera ariko ngo nabasha gutera intambwe azamushimira.

Uyu mukobwa kandi amaze iminsi ari mu biganiro na Alex Muyoboke wabereye umujyanama abahanzi bakomeye hano mu Rwanda nka Tom Close, Dream Boys, Urban Boys, n’abandi.

Kuri ubu ni umwe mu bari gufasha umuhanzi Social Mula gutegura album ye ya mbere yitiriye indirimbo ye “Ma Vire” .

Gloria ati “Muyoboke arimo kumfasha mu buryo busanzwe. Ntabwo turagirana amasezerano. Ibiganiro birahari biganisha ku kuba twatangira gukorana…ntabwo tumenyanye igihe kirekire kandi nk’uko uzi abantu barahinduka cyangwa […] erega muzika ni business ntabwo ari ugupfa kuvuga ngo azi kuririmba reka musinyishe, Oya!”

Yavuze ko hari icyizere cy’uko ashobora gukorana na Muyoboke ashingiye ku biganiro bitandukanye bagiye bagirana.

Uyu muhanzikazi avuga ko afite inzozi zo gukora muzika akamenyekana mu Rwanda n’ahandi ndetse ngo afatira urugero kuri Rihanna yakuze akunda kugeza n’ubu.

Producer Eli uri kumukorera indirimbo yatunganyije nyinshi mu ndirimbo z’itsinda Radio&Weasel n’abandi bahanzi bakomeye barimo n’abo mu Rwanda.

Yanditse ku rukuta rwa Facebook, kuri iki cyumweru avuga ko yakoreye indirimbo ‘Only you’ umunyarwandakazi Gloria Bugie wanabaye muri Uganda.

Alex Muyoboke wabaye Umujyanama wa benshi mu bahanzi bakomeye mu Rwanda

Gloria Bugie amaze gukora indirimbo ebyiri zatunganyijwe na Producer Eli Arkhis uri mu bakomeye muri Uganda

Producer Eli Arkhis wo muri Uganda

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "ONLY YOU" YA GLORIA BUGIE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND