RFL
Kigali

Ev Kwizera Emmanuel yateye ivi yambika impeta umukobwa uvukana n'umugore we witabye Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/11/2019 9:54
17


Evangelist Kwizera Emmanuel umuvugabutumwa uzwi cyane mu Rwanda ndetse no mu mahanga akaba umukristo muri Restoration church yateye ivi yambika impeta umukobwa uvukana n’umugore we Kunda Therese witabye Imana muri 2017 nyuma y’imyaka 10 bari bamaze babana.



Kwizera Emmanuel ni umwe mu bagize ihuriro ry’ivugabutumwa Lausane Movement, aho ashinzwe ivugabutumwa ku isi. Yanabaye umuyobozi mu Muryango Nyafrika w’ivugabutumwa witwa AEE (African Evangelic Enterprise) ndetse yabaye n’umuyobozi w'umuryango GBUR (Union des Groupes Biblique au Rwanda) uhuza imiryango y'abanyeshuri ivuga ubutumwa bushingiye kuri Bibiliya mu mashuri yisumbuye na Kaminuza (GBU).


Ev Kwizera Emmanuel

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Ev Kwizera Emmanuel yambitse impeta umukobwa wamubereye inkoramutima mu birori bakoreye muri Hoteli imwe yo muri Kigali. Umukobwa wambitswe impeta na Kwizera Emmanuel, yitwa Coco Kaligirwa akaba ari umuvandimwe wa Kunda Therese umugore wa Kwizera Emmanuel witabye Imana azize indwara ya Cancer, akamusigira abana batatu. 

Mu gutera ivi, Ev Kwizera yari ari kumwe n'abana be bari bambaye imyenda yanditseho ngo 'Will you marry me?'. Bari banitwaje n'icyapa cyanditeho ayo magambo, ibintu bigaragara ko bateguye mu buryo bwatunguye Coco. Ev Kwizera Emmanuel yaje gutera ivi asaba Coco Kaligirwa kuzamubera umugore, undi amubwira YEGO ari nako ubona arimo kurira amarira y'ibyishimo. Ev Kwizera yahise amwambika impeta y'urukundo.


Ev Kwizera Emmanuel hamwe na Coco Kaligirwa bagiye kurushinga

Amakuru yizewe agera ku InyaRwanda.com avuga ko uyu mukobwa ari mukuru wa Kunda Therese ndetse akaba ari nawe wasigaye yita ku bana Kunda yabyaranye na Kwizera, akabitaho mu buzima bwa buri munsi aho baba muri Kigali na cyane ko Kwizera amaze igihe akorera i Nairobi muri Kenya. Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Kwizera Emmanuel ntibyadukundira kuko telefone ye igendanwa itari ku murongo. Gusa, iyi nkuru yashimishije abantu benshi bayumvise.


Ev Kwizera yashinze ivi ku butaka yambika impeta Kaligirwa wahise asuka amarira y'ibyishimo

Tariki 6 Kanama 2017 ni bwo Kunda Thérèse umugore w’umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel yitabye Imana, ashyingurwa tariki 10 Kanama 2017. Ev Kwizera Emmanuel na Kunda Thérèse bari bamaze imyaka 10 bashakanye. Ev Kwizera Emmanuel ubwo yasezeraga bwa nyuma ku mugore we, yamushimiye uburyo babanye neza mu myaka 10 yose bamaranye, avuga uburyo yakundaga abantu bose ndetse anavuga ko umugore we yari umunyabwenge. Yagize ati:

Kunda yari umugore wanjye, twari tumaranye imyaka 10. Muri iyo myaka yose yanyeretse ko kubana hagati y’abashakanye bishoboka kandi ko ibyo twizera ari ukuri. Ubu, ndi uwo ndi we mu murimo w’Imana kubera ko yambereye umugore mwiza. Yahoraga yishimye, yari intwari, yakundaga bose kandi yari umunyabwenge.

Kunda Therese yitabye Imana nyuma y'imyaka 10 yari amaze abana na Ev Kwizera

Kunda Thérèse yari amaze imyaka 10 akorera umuryango MSH (Management Sciences for Health), aho yagiraga uruhare runini mu migendekere myiza ya Mutuel de Santé. Yari azwi cyane mu murimo w’Imana kuva akiri muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, ari naho yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe. Yasigiye umugabo we (Kwizera) abana batatu babyaranye. Aba bana bakomeje kwitabwaho cyane na se Kwizera ndetse n’umuvandimwe wa Kunda wanamaze kwemerera uyu muvugabutumwa kuzamubera umugore.


Ev Kwizera ati "Coco uremera kuzambera umugore?", YEGO ni cyo gisubizo yahawe


Abana bato bafashije Ev Kwizera gutungura Coco Kaligirwa


Nyuma yo kubwirwa YEGO, Ev Kwizera yambitse Coco impeta y'urukundo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Blessed Ebnezzer4 years ago
    Urugo ruhire ku umukozi w' Imana Ev Kwizera Emmanuel!!! Yesu aguhe umugisha.
  • Christelle Rurangwa4 years ago
    ndishimye cyaneeee,nukuri umuntu wese uzi uyu muryango yabonaga ko nta wundi muntu ukwiriye Kwizera atari Coco kandi no kuba Coco yari agejeje iki gihe atarashaka nukuri yari plan y'Imana ngo izahe abana ba kwizera undi mubyeyi ukwiriye.Turabyishimiye We can't wait for your bid day ...Courage murakwiranye !
  • Bruce4 years ago
    Imana ishimwe ko iyi ari iyindi nzira ishyizeho ngo umuryango wa Ev. KWIZERA wongere wishime. Abiringiye Uwiteka ntacyo azabima
  • Lyly4 years ago
    Uyu mugabo akoze byiza cyane. Imana izabubakire urugo rwabo ruzarangwemo amahoro n'imigisha.
  • M. A4 years ago
    Yaaaaaassssss💃💃💃💃... All the Glory to God... Uwiteka agira neza kdi bafashe icyemezo cya kigabo kiyobowe na Mwuka Wera kbsa!!!!
  • Mpundu4 years ago
    Umutima wanjye wuzuye ibyishimo kubwaba bombi, Nukuri Imana ishimwe ko ariyo ibahuje kandi tubifurije ibyiza gusaaa, Coco Imana izaguhembera kurera abo bana nkabawe
  • Kwizera4 years ago
    Uyu mugabo Bazina wange nkunze ibyo yakoze. Nange bimbayehonkabura nyina wabana bange , numva ntawundi nabazanamo. Cyakoze nyina wabo abinyemereye ,kandi bigaragara ko abakunze , namuzana tukabana nkumugore numugabo. Ndashima Kwizera wanze kuzana undi muntu mu bana be.
  • Kwizera 4 years ago
    Ohhhhh Imana yacu ihimbazwe cyane , Mazina akaba ninshuti nziza , sinakwibagirwa nange ubwange uri Umugabo ukijijwe kandi wubaha Imana nange rwose nshimishijwe niyi ntambwe nziza mubuzima , COCO ngaho disi Uwiteka azagushoboze ube Umubyeyi mwiza wibi bibondo ni ukuri ntawayikoreye ngo yikorere amaboko pe mbega Can't wait
  • Philemon4 years ago
    Uwiteka abane namwe, We shall celebrate with you.
  • Patrick4 years ago
    Nibyishimo ku muvugabutumwa kwizera twababajwe no gutaha kwa Thérèse ariko Coco Atugaruriye ibyishimo murugo.Imana ibashyigikire kd nukuri izabakoreshe ibyubutwari mu kwagura umurimo wayo. I can't wait@ wedding
  • Sis4 years ago
    Naherukaga koko kera cyane sinarinziko atarashaka. Coco numukobwa wumutima mwiza cyane kandi wumukozi nishimiye urukundo rwabo.
  • Kamikazi angel4 years ago
    Woow!!! Nukuri ni byiza kd imana ibibafashemo
  • Malaika 4 years ago
    biraryoshye
  • Claire4 years ago
    www.Imana ishimwe cyaneee kandi izakubakire urugo rwamugisha tukuri inyuma
  • ritha4 years ago
    yooo ntabwo narinziko kunda yapfuye yahoraga yishimye gusa kwizera Izamuhe umugisha n'umugabo ukijijwe
  • goldsmile4 years ago
    ni byiza cyane gu proposa umukunzi ariko hari ikintu kimwe numva natangaho igitekerezo, ubundi ibyo byo gutera ivi byaje gute? benshi babikora batazi inkomoko yabyo bityo bakagendera mu kigare , rero njyewe ku muntu nkuriya mukozi w'Imana ese iyo adatera ivi kabikora yicaye cg ahagaze uriya mukobwa ntiyari kumwemera...muri make njye mpamya neza ko gupfukama aba ari muri mood yo gusenga apana gupfukamira umuntu..ese bigaragaza ko umwubashye cyane?? hanyuma kuri divorce bajye banatera ivi bavanamo impeta...ishwi iyo ni imico tutazi aho yaturutse maybe ishobora kuba inaramya satani muburyo indirect. murakoze.
  • Joelle4 years ago
    Niba hari inkuru nziza yanshimishine n'iyi igiyemo...ku.muntu wari uzi Ev Kwizera na Kunda uburyo bakundanaga cyane no kumenya Coco n'uko yahise afata abana akabajyana akababera umubyeyi Papa wabo ari.mu kazi i Nairobi nta wundi wagakwiriye kuza kuzuza uyu muryango na.none atari Coco!!yarahabaye pe..yibagirwa ubuzima bwe ashyira imbaraga mu kugira ngo abana batabona icyuho mama wabo yasize..Imana izabiguhembere Coco..uri umukobwa w'imfura..Imana izabiguhembere





Inyarwanda BACKGROUND