Evangelist Kwizera Emmanuel umuvugabutumwa uzwi cyane mu Rwanda ndetse no mu mahanga akaba umukristo muri Restoration church yateye ivi yambika impeta umukobwa uvukana n’umugore we Kunda Therese witabye Imana muri 2017 nyuma y’imyaka 10 bari bamaze babana.
Kwizera Emmanuel ni umwe mu bagize ihuriro ry’ivugabutumwa Lausane Movement, aho ashinzwe ivugabutumwa ku isi. Yanabaye umuyobozi mu Muryango Nyafrika w’ivugabutumwa witwa AEE (African Evangelic Enterprise) ndetse yabaye n’umuyobozi w'umuryango GBUR (Union des Groupes Biblique au Rwanda) uhuza imiryango y'abanyeshuri ivuga ubutumwa bushingiye kuri Bibiliya mu mashuri yisumbuye na Kaminuza (GBU).
Ev Kwizera Emmanuel
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Ev Kwizera Emmanuel yambitse impeta umukobwa wamubereye inkoramutima mu birori bakoreye muri Hoteli imwe yo muri Kigali. Umukobwa wambitswe impeta na Kwizera Emmanuel, yitwa Coco Kaligirwa akaba ari umuvandimwe wa Kunda Therese umugore wa Kwizera Emmanuel witabye Imana azize indwara ya Cancer, akamusigira abana batatu.
Mu gutera ivi, Ev Kwizera yari ari kumwe n'abana be bari bambaye imyenda yanditseho ngo 'Will you marry me?'. Bari banitwaje n'icyapa cyanditeho ayo magambo, ibintu bigaragara ko bateguye mu buryo bwatunguye Coco. Ev Kwizera Emmanuel yaje gutera ivi asaba Coco Kaligirwa kuzamubera umugore, undi amubwira YEGO ari nako ubona arimo kurira amarira y'ibyishimo. Ev Kwizera yahise amwambika impeta y'urukundo.
Ev Kwizera Emmanuel hamwe na Coco Kaligirwa bagiye kurushinga
Amakuru yizewe agera ku InyaRwanda.com avuga ko uyu mukobwa ari mukuru wa Kunda Therese ndetse akaba ari nawe wasigaye yita ku bana Kunda yabyaranye na Kwizera, akabitaho mu buzima bwa buri munsi aho baba muri Kigali na cyane ko Kwizera amaze igihe akorera i Nairobi muri Kenya. Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Kwizera Emmanuel ntibyadukundira kuko telefone ye igendanwa itari ku murongo. Gusa, iyi nkuru yashimishije abantu benshi bayumvise.
Ev Kwizera yashinze ivi ku butaka yambika impeta Kaligirwa wahise asuka amarira y'ibyishimo
Tariki 6 Kanama 2017 ni bwo Kunda Thérèse umugore w’umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel yitabye Imana, ashyingurwa tariki 10 Kanama 2017. Ev Kwizera Emmanuel na Kunda Thérèse bari bamaze imyaka 10 bashakanye. Ev Kwizera Emmanuel ubwo yasezeraga bwa nyuma ku mugore we, yamushimiye uburyo babanye neza mu myaka 10 yose bamaranye, avuga uburyo yakundaga abantu bose ndetse anavuga ko umugore we yari umunyabwenge. Yagize ati:
Kunda yari umugore wanjye, twari tumaranye imyaka 10. Muri iyo myaka yose yanyeretse ko kubana hagati y’abashakanye bishoboka kandi ko ibyo twizera ari ukuri. Ubu, ndi uwo ndi we mu murimo w’Imana kubera ko yambereye umugore mwiza. Yahoraga yishimye, yari intwari, yakundaga bose kandi yari umunyabwenge.
Kunda Therese yitabye Imana nyuma y'imyaka 10 yari amaze abana na Ev Kwizera
Kunda Thérèse yari amaze imyaka 10 akorera umuryango MSH (Management Sciences for Health), aho yagiraga uruhare runini mu migendekere myiza ya Mutuel de Santé. Yari azwi cyane mu murimo w’Imana kuva akiri muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, ari naho yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe. Yasigiye umugabo we (Kwizera) abana batatu babyaranye. Aba bana bakomeje kwitabwaho cyane na se Kwizera ndetse n’umuvandimwe wa Kunda wanamaze kwemerera uyu muvugabutumwa kuzamubera umugore.
Ev Kwizera ati "Coco uremera kuzambera umugore?", YEGO ni cyo gisubizo yahawe
Abana bato bafashije Ev Kwizera gutungura Coco Kaligirwa
Nyuma yo kubwirwa YEGO, Ev Kwizera yambitse Coco impeta y'urukundo
TANGA IGITECYEREZO