RFL
Kigali

Wari uzi ko uri igicuruzwa cya Google? Menya ibintu byose iki kigo kikuziho!

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:4/11/2019 18:59
1


Ikoranabuhanga inkingi fatizo ku muntu ushaka kubaka iterambere rirambye. Ikigo cya Google ni ryo shyiga ry’inyuma ku bintu byose bishakirwa kuri murandasi, gusa iki kigo mu kuba benshi bakigana bashaka ibintu bigiye bitandukanye ni ko nacyo kibakoresha mu kwinjiza amafaranga atabarika. Ese kiyabona gute? Nonese uri igicuruzwa cy'iki kigo gute?



Google ifatwa nk'ubukombe mu Isi y’ikoranabuhanga. Uvuze ko Google ari inkingi yifatizo ry'ibyo dukorera kuri murandasi yose ubu n'ikigo kibarurwa mu gaciro kagera kuri miliyaridi 300 z'amadorali y'Amerika.

Nonese ko ibintu byose dukorera kuri iki kigega kikaba n’ububiko bw’amakuru yose ndetse n’imbuga hafi ya zose zo ku isi, tubikora kandi ntihagire utwishyuza, aya mafaranga avahe hehe? Iki ni ikibazo buri umwe ashobora kwibaza.

Mu busanzwe ubutunzi bw’ibigo byose bicuruza serivise yo gutanga amakuru nta handi amafaranga ava uretse kwamamaza (advertising). Google amafaranga yinjiza agera kuri 90%, yose iyavana mu kwamamaza ibikorwa by’abantu. Aha ushobora kugira ikibazo kigira kiti 'bikorwa gute? 

Ni nde utanga aya mafaranga? Ese kwamamaza batanga amatangazo cyangwa hari ukundi bikorwa? Mbere yo gusubiza ibibazo tugiye kurebera hamwe ukuntu abantu twabaye ibikoresho cyangwa imiyoboro y’ikorerwa ry’amafaranga ku basanzwe bayafite. Bibiliya ibivuga neza ngo 'abafite bazongererwa abadafite bazakomeza bacyene! Umunyarwanda we ati”Ibintu bijya mu bindi”

Inzira Google ikoreramo amafaranga ndetse n’uburyo bamwe babaye imiyoboro y’ikorerwa rya mafaranga yayo!Ikigo cya Google kibona amafaranga biciye mu nzira ebyiri (Google Ads (AdWords) na Google AdSense), ni ukuvuga Google ads aha ni ho abantu baha amafaranga iki kigo kikabamamariza ibikorwa noneho binyuze muri Google Adsence niho iki kigo kishyura abantu bagifashije gukora iki gikorwa binyuze mu mbuga baba barubatse ari nazo zinyuzwaho ibi bikorwa.

Urugero niba umuntu runaka afite website cyangwa indi nzira ishobora kunyuzwaho iki gikorwa cyo kwamamaza amafaranga yishyuwe binyuze muri Google Ads afata 68% y'ayatanzwe. Nuza kwitegereza neza igihe uri bube usuye urubuga runaka urasangaho ibintu bitandukanye n'amakuru rutambutsa.

Ibi bicuruzwa biba byoherejwe na Google, gusa bitewe n’amakuru Google igufiteho bishobora kuzaba bitandukanye n'ibya mugenzi wawe kandi mwese mwaSuye urubuga rumwe. Igihari ni uko izi mbuga zikoreshwa muri iki gikorwa ntabwo bijyaho ba nyirazo batabishaka ahubwo ni bo babihitamo binyuze muri konte ya “Google AdSense account”

Ese ni gute Google ikumenyaho ibintu byinshi?

NI kenshi abantu dukorera ibintu kuri murandasi twibwira ko twihishe nyamara ntabwo ibi ari ukuri kuko ibyo dukora byose ndetse n'ibyo tureba, n'abo tuvugana nabo hari aho biba bibitse kandi hari ababigenga. Nonese umenye ko bishoboka ko ibyo urimo gukora, umuntu runaka ashatse yajya abimenya umunota ku wundi wabigenza ute? 

Ni ukuvuga telefone ngendanwa cyangwa mudasobwa dukoresha mu kazi kacu ka buri munsi hari imibare ndanga (Serial numbers) ziba zifite ni ukuvuga umuntu wese wabasha kumenya uyu mubare wese hari amakuru y'ibanze yajya akumenyaho nko kumenya aho wiriwe, ikindi n'uko binashoboka ko iyi mibare Google ishobora kwiyifashisha ifata amakuru y’ibanze ikeneye, gusa ubu ni uburyo busanzwe n’umuntu usanzwe yabasha gukoresha iyi mibare kuko akenshi n'iyo telefone zibwe iyi ni imwe mu nzira ikunzwe gukoreshwa bazifata.

Amakuru menshi Google iyafata binyuze muri konte “Google account” benshi bakoresha, iyi konte hari ibintu uba utemerewe gukora iyo utayifite. Aha impamvu nta yindi ni uko google iba ishaka kujya ikugenzura bityo nayo ikabona uko izajya ikora bwa bucuruzi twavuze haruguru. 

Aha ni naho benshi mu bakoresha serivise z'iki kigo bahita bahinduka ibicuruzwa byacyo kuko cyo kifashishije ya konte wafunguye kikajya kimenya ibyo ukora byose ndetse n'ibyo wiriwe ureba nk' “indirimbo, filime” ndetse n’ibindi. Aha niho bahera bakuzanira ibintu imbere cyangwa ukajya kubona bakoherereje indirimbo yasozohotse cyangwa niba warigeze kujya kuri google ushaka amakuru y’imodoka runaka uzajya kubona niba hari imodoko runaka yasohotse barayikweretse. Ibi byose Google ibikora nta kindi igamijwe usibye ubucuruzi burambye.

Ibyo utari uzi ko Google ikuziho! Ese ni ibihe ? Byaba bingana gute?

Iki kigo cyimaze kuba isoko y’ubumenyi kuri benshi binyuze muri Google search ndetse na Youtube. Ukuri guhari ni uko ahantu hose ujya, ibyo ukora ndetse n’ibikorwa byawe bya buri munsi, hafi yabyose Google iba ibizi. Uti 'ese ibi babigeraho gute?' Ni ukuvuga ku muntu ukoresha GPS cyangwa Google map mu ngendo akora aha ntakabuza Google iba imufite wese kuko iba izi urugo rwe, ibyo akora ndetse n’abantu yagiye gusura, byose biba bizwi.

Nk'uko tubicyesha urubuga rwa interestingengineering.com batubwira ko binyuze muri za Email twohereza ndetse n'izo twakira ibi byose biba biri mu biganza bya Google kandi ko bashobora kubirebamo ndetse bakaba banabikoresha icyo bashatse.

Iki ni nacyo gituma uzasanga nk’abantu bakunze gukora ubujura cyangwa ibyihebe bikunze gushaka izindi nzira zabo bakoresha mu gutumanaho kuko baba babizi ko bashobora kunekwa ari nayo mpamvu ituma ibihugu byinshi biba bifite imbuga zabyo bikoresha mu rwego rwo kurinda ubusugire bw'amabanga yabyo.

Twavuga nk'u Bushinwa bufite bufite Baidu, Qihoo 360 na Sogou. U Burusiya bufite Yandex ikoreshwa ku kigero cya 60%, Koreya y'Epfo ifite Naver ikoreshwa ku kigero cya 77% mu gushaka ibintu byose.

Ibintu by’ibanze iki kigo kiba kizi ku bakiriya bacyo harimo: Aho batuye, ibyo bakunda, ibyo bize, imyaka bafite, ibikorwa byabo bya buri munsi, imbuga basura, ibyo bashaka ku mbuga nkoranyambaga, ibintu bakunda, ibintu bareba ku rubuga rwa Youtube ndetse rimwe na rimwe n’abantu bahura nabo.

Ni gute wamenya ko Google hari amakuru igufiteho?Ubusanzwe Google ibicishije muri konte ya google account hari amakuru basaba kuzuza ndetse aha ni naho bagusaba amakuru y'ibanze mu gihe uri kuyikoresha. Iyi konte ubundi ni yo ikoreshwa mu kumenya buri muntu ndetse n’amakuru yose amwerekeyeho. Aha ari naho bamenya ibintu ukunda bityo google igakoresha aya makuru mu ku kwamamazaho binyuze mu kubanza bakamenya ibyo ukunda ndetse n'aho uherereye.

Urugero umuntu ashobora kuba ari hano mu Rwanda ashaka kwamamaza imyenda acuruza akaba yakwishyura amafaranga iki kigo kikajya kimwamamariza ku bantu bari mu Rwanda. Ibi bizakorwa hagendewe ku makuru bafite y’abantu bari mu Rwanda niba hari abantu bigeze kujya kuri google bagashaka imyenda igezweho. Iki kigo kizahita gitangira kujya kibatega imyenda ya wa muntu igihe cyose bagize ikintu cyose bashaka kuri google cyangwa binyure kuri zimwe mu mbuga nkoranyambaga.  

Ubundi iki kigo kivugako amakuru baba bafite kubantu ushobora kuyamenya ukoreshe google account gusa ibi birasa nibidasobanutse ahubwo aya berekana muri google account nimacye cyane kuyo baba bazi. Uko wabikora nukujya muri google account ukajya muri Data & personalization. 

Iki kigo kigeze gushyirwa mu majwi gishinzwa gutanga amakuru y'abantu nta burenganzira cyabiherewe. Mu mwaka wa 2018 Google yaciwe n'umuryango w'ibihugu by’iburayi agera kuri miliyoni $5 kubera kwamamaza ibikorwa byabo ku bantu bakoresha telefone ngendanwa ku buryo byabangamiranga ibindi bigo byamamazaza. 

Muri 2017 nabwo baciwe agera kuri miliyaridi $2.7 kubera guhatira abantu ngo bakoreshe uburyo bwabo bwo kwamamaza binyuze mu gushishikariza abantu guhaha bakoresheje google ku buryo bukabije. Hari n’ikirego nacyo iki kigo kigeze gushinjwa ahagana muri 2016 cyo guhatira abantu gukoresha uburyo bwo kwamamaza bwa AdSense. Muri uyu mwaka wa 2019 mu kwezi kwa Nzeli google binyuze mu ishami ryayo ariryo “Youtube” yaciwe agera kuri miliyoni $170 kubera kwica itegeko rirengera abana kubera amakuru yerekeranye n’abana basura uru rubuga.

Ni izihe ngaruka aya makuru baba bagushatseho yaguteza cyangwa iki kigo cyayakoresha gute?

Ubundi benshi muri twe iyo dukoresha imbuga nkoranyambaga ntabwo bamwe tuba tuzi ko dushobora kuba turimo kwandika amateka ashobora kuzatubera meza cyangwa mabi mu gihe kiba kiri imbere. Aya makuru twirirwa tunyuza kuri izi mbuga ashobora kuzakoreshwa mu gihe kizaza.

Urugero kubera ukuntu ikoranabuhanga riba ririmo kwihuta hari igihe bizabaho hakajya hakoreshwa aya makuru tuba twatanze mu buryo benshi tuba tutazi. Buriya nubona washyize ikintu ku rubuga runaka ukaza kugisiba hari ibintu bibiri bishobora kuba; hari uko cyasibwa burundu cyangwa wowe ukagisiba ariko mu bubiko cyari cyirimo n’ubundi ntigisibame. 

Ikindi gishoboka ni uko aya makuru hari igihe ibi bigo by’imbuga nkoranyambaga biyagurisha ku bigo bikora ubushakashatsi cyangwa na leta runaka, gusa rimwe na rimwe hari igihe bifatwa, gusa abahanga bakunze kuvuga ko inshuro bidafatwa ari nyinshi.

Umwe mu ntiti Isi isigaranye mu ikoranabuhanga ikingi ya mwamba mu ivuka ry’ikigo cya Apple, Steve Wozniak uyu mwaka wa 2019 yasibye konte ye kuri Facebook ndetse aza gutangaza ko "usibye Imana yonyine ari yo izacira urubanza nyir'iki kigo kubera ibintu akorera abatuye Isi cyane cyane abana bari kubyiruka.

Yaje gusaba abantu guhagarika gukoresha uru rubuga kuko ibintu byose bashyiraho biba biri ku gasozi nk'uko ibinyamakuru nka usatoday.com, foxbusiness.com n'ibindi yatangarije aya magambo bibivuga. Usibye uyu mugabo hari abantu benshi bari guterwa ubwoba n’ukuntu isi irimo kwiruka irangajwe imbere n’ikoranabuhanga rifite ishami ry’imbuga nkoranyambaga benshi bagize ubuzima bwabo kandi zifite ingaruka nyinshi ku buzima bwabo.

Src: cnet.com, businessinsider.com, lifewire.com, gizmodo.com,techadvisor.co.uk 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dieudonne4 years ago
    Ndumva turafiswe ntamabanga akibaho mwisi noneho!





Inyarwanda BACKGROUND