RFL
Kigali

Manishimwe Djabel wa APR FC n'umufasha we bibarutse imfura

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/11/2019 15:37
0


Umukinnyi ukina mu kibuga hagati muri APR FC, Manishimwe Djabel n’umufasha we Niyitunganye Kawthar bibarutse umwana w’umuhungu mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo kurushinga mu ntangiriro z’uyu mwaka.



Manishimwe Djabel wubatse urugo tariki 26 Mutarama 2019 agikina muri Rayon Sports yashyingiranywe na Niyitunganye Kawthar bari bamaranye imyaka 4 bari mu rukundo, maze biyemeza kubana akaramata. Manishimwe Djabel yasezeranye imbere y’amategeko tariki 15 Mutarama 2019, hanyuma imihango yo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana biba nyuma y’iminsi 11 tariki ya 26.

Manishimwe Djabel wavukiye mu karere ka Gatsibo tariki 10 Gicurasi 1997, yabanje kuzamukira mu irerero rya Gatsibo, nyuma aza kubengukwa ajyanwa mu ikipe y’isonga nayo yaje kuvamo yerekeza mu ikipe ya Rayon Sports yanaje kubakiramo izina amenyekana ku ruhando mpuzamahanga nyuma yo kuyikinira imyaka 4. 

Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino Djabel yerekeje muri APR Fc nyuma yuko Rayon Sports yari yamaze kumutanga muri Gormahia yo muri Kenya ariko bitungurana babonye yambaye umwenda wa APR Fc, ari nayo akinira kuri ubu. Manishimwe Djabel amaze gutsindira ikipe ya APR Fc igitego kimwe muri uyu mwaka w’imikino, igitego yatsinze ku mukino wa Bugesera.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND