RFL
Kigali

Mudandi Frank yifashishije Jay C mu ndirimbo ye “Umuntu mbwa” ivuga uko yarozwe Imana ikamurinda

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/11/2019 11:51
0


Umuhanzi Mudandi Frank ubusanzwe witwa Ndamyirokoye François yasohoye indirimbo yitwa “Umuntu mbwa” yakoranye n’umuraperi Jay C ishingiye ku nkuru y’uburyo yarozwe Imana igakinga akaboko.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA yavuze guhimba iyo ndirimbo byaturutse ku gahinda no ku bubabare yagize ubwo yari yararozwe mu myaka itatu yashize.

Avuga ko yageze ku rwego yifuza gupfa ariko kuko Imana yari ikimufiteho umugambo yakomeje kumurinda imuba hafi.

Ati “Nageze aho  nifuza guca kuko nageze ku rwego nenda gupfa ariko Imana ikinga akaboko ni yo mpamvu nyishima umunsi ku munsi kuko iyo  Imana itahaba ubu ntabwo mba nkiriho”.

Nk’uko Imana yamuhaye impano y’ubuhanzi yavuze yifuje kubinyuza mu ndirimbo agaya uwagize iyo nabi ananenga uwo ari wese wifuriza mugenzi we inabi kandi atari we wamuremye.

Yagize ati “Imana yampaye inganzo nifuje kuyikoresha nenga uwampemukiye wese wifuje ko mpfa atari we Mana yandemye. Gusa ikiza cy’Imana ntabwo ikora nk’abantu buriya umuntu ashobora kukwifuriza ikibi ariko Imana ikakikurenza agakorwa n’isoni ku mwanywa y’ihangu”.

Kubera uburyo Imana yamurinze yavuze ko kandi arimo gutegura indirimbo yo kuramya Imana ndetse no kuyihimbaza ikazasohoka na yo mu gihe kitarambiranye. 

Guceceka ikibazo yagize yavuze ko yabonye atari wo muti ngo kuko iyo umuntu yagize neza aba akwiye gushima yagira nabi akagawa ngo kandi ntibikwiye ko abantu bakwiye kugira icyo bapfa kuko bose baremwe n’Imana nk’uko anabiririmba muri iyo ndirimbo ye yitwa “Umuntu mbwa”.

Mudandi yaboneyeho kandi umwanya wo gushima ababyeyi  be na bamwe mu bagize umuryango we bamubaye hafi cyane   muri icyo gihe cy’uburwayi bwe.

Ashimira kandi n’inshuti zamubaye hafi umunsi ku munsi  zikomeza kumuhumuriza.

Kuba arimo kugenda asohora indirimbo nyinshi  avuga ko ari mu rwego rwo kwegeranya indirimbo zizakora Alubumu ye yambere azakora igitaramo cyo kuyimurika afatanyije n’abahanzi batandukanye barimo abo amaze gukora indirimbo nabo ndetse n’abandi azaba yakoranye nabo.

Mudandi Frank yashimye Imana yamurokoye ubwo yarogwaga

REBA INDIRIMBO "UMUNTU MBWA" YA MUDANDI FRANK NA JAY C

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND