Umukinnyi w’umupira w’amaguru Ndanda Alphonse yahishuye ko yamaze kubona umukunzi banateganya kubana nyuma y’aho atandukanye na Anita Pendo babanye bakanabyarana abana babiri b’abahungu.
Ndanda kuri ubu nta kipe afite akinira ariko mu mwaka
ushize yakiniraga AS Kigali nk’umusimbura mu izamu. Yakanyujijeho mu rukundo n’umunyamakurukazi
akaba n’umu-DJ, Anita Pendo ndetse baza kubyarana abana babiri b’abahungu.
Iby’urukundo rwabo ntabwo byatinze kuko byamenyekanye ko batandukanye nyuma y’iminsi mike Anita Pendo yibarutse umwana wa kabiri mu Ukwakira 2018. Kuri ubu bose batangiye ubuzima bwo kwibana bahuzwa n’amashami bashibutse iyo byabaye ngombwa.
Mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira ku rubuga rwa
Instagram, Ndanda yabajijwe ibibazo bitandukanye ariko icyahurijweho na benshi
ni “ese ufite umukunzi?”. Uyu mugabo yanze kubeshya abafana be abemerera ko
hari umukobwa uri kumuhata urukundo muri iyi minsi.
Yabajijwe niba ateganya gukora ubukwe akongera kuba umugabo mu rugo, maze asubiza ko nabyo abiteganya kandi vuba, gusa ntiyigeze agaragaza uwo mukobwa yasimbuje Anita Pendo.
Mu bindi Ndanda yasubije yavuze ko ibyo kurya akunda ari imbuto, Perezida Kagame ari we muntu afatiraho urugero, ko mu bintu yagezeho yishimira kuba afite abana babiri b’abahungu n’ibindi.
Ndanda wahoze akundana na Anita Pendo ubu afite undi mukobwa bateganya kubana
TANGA IGITECYEREZO