Nyuma y'uko abafana ba Arsenal bagaragaje ko batishimiye imyitwarire ya Granit Xhaka ku mukino wa Crystal Palace yasohotse mu kibuga anabatutse, maze nabo bakajya ku mbuga nkoranyamaba bamubwira amagambo ateye ubwoba yuzuyemo urugomo, yaciye bugufi abasaba imbabazi ababwira ko yabitewe n’umujinya.
Xhaka ntiyishimiye gusimbuzwa ku mukino wa Crystal Palace
Granit Xhaka wasimbujwe
Bukayo Saka ku munota wa 61 ku mukino Arsenal yanganyije na Crystal Palace
ibitego 2-2, ntiyashimishijwe n’umwanzuro umutoza Unai Emery yafashe wo
kumukura mu kibuga, maze asohoka atishimye. Abafana ba Arsenal baramukomereye
maze nawe akora ibimenyetso byo kubereka ko nawe atabishimiye bigaragaza
ibitutsi.
Nyuma y'icyo gikorwa Xhaka
yakoze umubare mwinshi w’abafana ba Arsenal bamusabiye kwamburwa igitambaro cy’ubukapiteni
kuko ngo babona atagikwiye bo bifuzaga ko cyahabwa umunya Brazil David Luiz,
ariko Unai Emery ntiyihutiye kumva ibyo bavuga, ahubwo avuga ko hari gutegurwa
inama izamuhuza n’abakinnyi bagasuzuma imyitwarire ya kapiteni w’iyi kipe.
Nyuma y’ibyo byose byabaye
kapiteni w’ikipe ya Arsenal Granit Xhaka yatanze ibisobanuro birambuye ku bwa
buri kimwe mu ibaruwa yandikiye ikipe ya Arsenal anasaba imbabazi abafana b’iyi
kipe.
Muri iyi baruwa Xhaka
yanditse harimo amagambo akomeye anateye ubwoba yabwiwe n’abafana b’ikipe ya Arsenal
babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho bamubwiye ko bazamuvunagura amaguru,
bakanica umugore we ndetse ko banifuza ko umukobwa we yarwara kanseri.
Mu ibaruwa ye Xhaka
akomeza avuga ko hari hashize iminsi abafana ba Arsenal bamubwira amagambo
atari meza nawe bikagera aho bimurenga. Yavuze ko akunda ikipe ya Arsenal kandi
ko yifuza ko yagera kuri byinshi byiza.
Yasabye imbabazi abafana
ba Arsenal abasaba kurenga ibyashize ahubwo bagashyira hamwe bagashyigikira
ikipe yabo kuko bahuje imbaraga byatanga umusaruro mwiza.
Granit Xhaka ntiyigeze
akoreshwa n’umutoza Unai Emery ku mukino bakinnye na Liverpool ikabasezerera
kuri penaliti muri Carabao Cup.
Haracyashidikanywa niba
Xhaka azakoreshwa ku mukino Arsenal izakina na Wolves ku wa Gatandatu, gusa
ariko amahirwe ahari ni uko ashobora kujya muri 18 ariko ntabanze mu kibuga.
Umwanditsi – SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO