RFL
Kigali

BK All – Star game: Ibirori bishyushye bisoza umwaka w’imikino wa Basketball mu Rwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/11/2019 9:27
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ugushyingo 2019 muri Kigali Arena ni bwo hazasozwa umwaka w’imikino wa Basketball mu Rwanda, hakinwa umukino w’intyoza z’abakinnyi bagaragaje ubuhanga muri Shampiyona yuyu mwaka mu bagabo, aho ikipe iyobowe na Mugabe Aristide usanzwe ukinira Patriots ikina n’iya Nijimbere Guibert ukinira IPRC Kigali.



Uyu mukino wa All Star game usoza umwaka w’imikino mu Rwanda n’ibindi birori biteganyijwe birabera mu nzu y’imyidagaduro ya Kigali Arena hagati ya Saa 18h00’na saa 21h00’. Ibiroro biza guherekeza uyu mukino birimo kurushanwa mu gutsinda amanota atatu, gushyira umupira mu nkangara mu buryo buzwi nka ‘slum dunk’ n’abakobwa babyina bazwi nka ‘pom-pom girls’.


Perezida wa FERWABA Bwana Mugwiza Desire

Mugwiza Désiré ni perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), yavuze ko uyu mukino washyizweho mu rwego rwo gusoza umwaka w’imikino kuko ari umukino waherukaga kuba mu myaka myyinshi ishize ariko basanze ari ngombwa ko ugaruka.

Yagize ati ”Hari hashize imyaka igera kuri itandatu tudategura umukino nk’uyu ari twaricaye dusanga ni ngombwa ko ugaruka ugasoza umwaka w’imikino mu Rwanda muri uyu mukino. Ni umukino washyizweho mu rwego rwo kwishimira uko uyu mwaka w’imikino wagenze no kuwusoza neza, aho uzahuza abakinnyi beza dufite. Twagize umwaka mwiza w’imikino tubifashijwemo n’umuterankunga wacu, Banki ya Kigali.”

Nyirishema Richard visi Perezida wa mbere ushinzwe Amarushanwa muri FERWABA, , yavuze ko mu gutoranya abakinnyi abakinnyi bazakina uyu mukino hagendewe ku mibare y’uburyo bitwaye mu mwaka w’imikino ariko kandi bagerageza gukora mu makipe yose kugira ngo abakinnyi bose bisangemo bityo hatoranywa 24 b’intyoza mu makipe yose.

Nshuti Thierry ukuriye Ishami rishinzwe kwamamaza ibikorwa muri Banki ya Kigali, yavuze ko bashimiye gukorana FERWABA muri uyu mwaka wa mbere, ashimira abanyarwanda uburyo bitabira imikino ya Basketball anavuga ko bazakomeza gushyigikira uyu mukino mu iterambere ryawo mu buryo ubwo aribwo bwose kuko aricyo biyemeje kandi ko ubufatanye ari bwiza burimo n’inyungu ku mpande zose.

Igiciro cyo kwinjira kuri uyu mukino kibereye buri munyarwanda wese,1000 Frw ni mu myanya isanzwe, ibihumbi 3000 Frw ni mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 10 Frw ni muri VVIP.

Amatike akaba agurishirizwa kuri Kigali Arena, Stade Amahoro no ku mashami atandukanye ya Banki ya Kigali arimo irya CHIC, Kigali Heights, Remera Corner na Nyamirambo.

Nyuma yuyu mukinoharatangwa ibihembo ku abakinnyi bitwaye neza muri shampiyona haba mu bagabo n’abagore, barimo Umukinnyi w’umwaka (MVP), uwatsinze amanota menshi, uwatsinze amanota atatu kurusha abandi, myugariro mwiza n’umukinnyi wazamuye urwego rw’imikinire bigaragara.

Abakinnyi batanu nibo baza guhembwa igihembo cya miliyoni imwe y’amanyarwanda kuri buri umwe ndetse bagirwe naba Brand Ambassador ba Banki ya Kigali.

Abakinnyi bazarushanwa mu gutsinda amanota atatu:

Abagabo:

  1. Sangwa Armel /Espoir BBC
  2. Nyamwasa Bruno /RP-IPRC-KIGALI
  3. Niyonkuru Pascal (Kaceka) / APR BBC
  4. Ndizeye Ndayisaba Dieudonné (Gaston) / Patriots BBC
  5. Nshobozwabyosenumiza Jean Jacques Wilson /REG BBC
  6. Cyubahiro Armand /RP-IPRC-HUYE
  7. Nijimbere Guibert /RP-IPRC-KIGALI
  8. Mukengerwa Benjamin /REG BBC
  9. Hakizimana Lionel /Patriots BBC

Abagore:

  1. Imanizabayo Laurence /The Hoops
  2. Mwizerwa Faustine /The Hoops
  3. Akimana Ange /APR
  4. Nzaramba Cécile (RP-IPRC-SOUTH)
  5. Chloe Rothman (UBUMWE)
  6. Dusabimana Angèle

Abazarushanwa gutsinda Dunk

  1. Nijimbere Guibert /RP-IPRC-KIGALI
  2. Rukundo Fabrice / ESPOIR
  3. Nkundwa Thierry / ESPOIR
  4. Kaje Elie /REG BBC
  5. Muhayumukiza Eric /RP-IPRC-HUYE
  6. Ndayisaba Ndizeye Dieudonné/ Patriots BBC

Abazakina umukino wa BK All-Star

Abakinnyi bagize Team Mugabe:Mugabe Arstide (C), Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Kubanatubane Jean Philippe, Sangwe Armel, Mukengerwa Benjamin, Irutingabo Fiston, Rukundo Fabrice, Niyonkuru Pascal, Ruzigande Ally, Kami Kabange Milambwe, Kasongo Aubin Junior, Kaje Elie na Muhayumukiza Eric.

Umutoza ni Mwinuka Henry, yungirijwe na Buhake Albert.

Abakinnyi bagizeTeam Guibert: Nijimbere Guibert (C), Sagamba Sedar, Iyakaremye Emmanuel, Kubwimana Ally Kazingufu, Beleck Englebert, Muberwa Medard, Ndizeye Dieudonné, Hakizimana Lionel, Habineza Shaffy, Shyaka Olivier, Ngandou Bienvenue, Makiadi Ongea Michael na Mutabaruka Victor.

Umutoza ni Nkusi A. Karim, yungirijwe na Mwiseneza Maxime.


Abakinnyi bagize Team Arstide


Abakinnyi bagize Team Guibert


Abakobwa babyina nabo baraza gususurutsa ababa bari muri Kigali Arena

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND