Itsinda ry’abaririmbyi batanu [The Bright 5 Singers] ribarizwa muri Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Saint Michel, ryanaririmbye Misa yo gusezeranya Ange Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma, ryateguye igitaramo ryise 'Thanks Giving Concert' mu rwego rwo gushimira Imana ibyiza yabakoreye.
Ni abasore batanu bazobereye umuziki w’amanota [musique classique] bishyize
hamwe ngo basingize Imana biciye mu ndirimbo. Muri uku kwezi k’Ukwakira turi
gusoza bizihije isabukuru y’imyaka ine bihuje.
The Bright 5 Singers ni abaririmbyi bakunzwe cyane n’abizihirwa
n’umuziki w’amanota ku buryo bakunze gutumirwa kuririmba cyane cyane muri misa
zo gutanga isezerano zo gushyingirwa n’abandi basabye misa z’umwihariko.
Aba ni bo batoranyijwe baririmba misa yo gusezeranya
Ange Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma aho bafatanyije n’abanyeshuri
biga umuziki mu ishuri rya Nyundo. Misa nk’iyi ntabwo yapfa kuririmbwa n’ababonetse
bose!
Mu rwego rwo gushimira Imana ibyiza yabakoreye mu
myaka ine bamaze batanga ubutumwa binyuze mu kuririmba, bateguye igitaramo bise “Thanks
Giving Concert” kizaba tariki 10 Ugushyingo 2019 kuri Kigali Serena Hotel.
Iki ni igitaramo kizaba kibaye ku nshuro ya kabiri
nyuma y’icyo bakoze mu 2017 ubwo bamurikaga album yabo ya mbere.
The Bright 5
Singers mu gitaramo cyabo batumiye Salus Music Band n'umukobwa ukomoka mu Burundi witwa Nicole Irakoze, ufite
ubuhanga mu kuririmba akaba n’umwe mu bagize korali ya Choeur
International iri mu za mbere muri Kiriziya Gatolika mu Rwanda.
Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi bitanu mu myanya isanzwe n’ibihumbi 10 mu myanya y’icyubahiro.
Mu gihe cy’imyaka ine aba basore bamaze bashyize hanze alubumu imwe iriho indirimbo bahimbye n’izisanzwe basubiyemo. Barateganya kandi no kumurika iya kabiri n’ubwo bataratangaza igihe bazabikorera.
The Bright Five Singers baririmbye mu Misa y'ubukwe bwa Ange Kagame
REBA UKO BYARI BIMEZE UBWO BAMURIKAGA ALBUM YABO YA MBERE
TANGA IGITECYEREZO