Umunyamideli w’umunyarwandakazi uba muri Uganda, Judith Heard Kantengwa, yahishuye ibihe bikomeye yaciyemo birimo gufatwa ku ngufu, gusama inda inshuro eshanu zivamo no gutandukana n’umugabo we babyaranye abana b’impanga.
Izina Judith Heard ryamamaye cyane muri Afurika no
hanze yayo mu binyuze mu kumurika imideli. Yegukanye ibihembo bitandukanye
ndetse mu minsi micye ishize avuye muri Amerika aho yari yitabiriye ibirori
bikomeye byo kumurika imedeli bya New York Fashion Week.
Igikomere cya mbere yakigize ubwo yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, ubwo yafatwaga ku ngufu na se wabo wakabaye amuha uburere dore ko umubyeyi we yari yaraguye ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Mu Kiganiro yagiranye INYARWANDA ntabwo Judith Heard
yashatse kujya mu mizi y’uko yafashwe ku ngufu ku bw’intege nke
z’amarangamutima yagize ariko yatubwiye ko kugeza ubu iyo ahuye n’uwo mugabo
yongera gutonekara n’ubwo yafashe icyemezo cyo kumubabarira.
Ati “Arahari aragenda ni muzima tujya duhurira mu
minsi mikuru y’umuryango ariko buri uko mubonye mba numva nta meze neza, ariko
iyo ushaka gukira ugomba kubabarira umuntu waba yarakugiriye nabi kugira ngo
utere imbere.”
Nubwo yababariye rwose, Judith Heard avuga ko nta mutima
afite wo kongera kwicarana n’uyu mugabo ngo baganire inzigo ishire burundu
hagati yabo ati "Nta mpamvu yo kubiganiraho, yarabikoze arabizi mu mutima we".
Uretse guhohoterwa n’uwo mu muryango we mu 2013 kuri interineti hakwirakwijwe amafoto ye
yambaye ubusa Isi iramwota, byongera kuba mu 2018 icyo gihe anatabwa muri yombi
n’inzego zishinzwe umutekano. Ubu ategereje kumva umwanzuro w’urukiko ushobora
kuvamo imyaka irindwi y’igifungo.
Ati “Ndabivuga buri munsi,abantu bafata amafoto y’abantu,
akaba yayasanga muri mudasobwa yawe cyangwa muri telefone, baziba buri munsi,
ni amafoto uba warafashe utazi impamvu ubikoze, mpora nsaba leta aho kugira ngo
aho gufata wa muntu bamufunge imyaka irindwi, guverinoma igomba gushakisha
umuntu wayafashe akayasohora.”
Kuri ubu uyu mugore yashinze umuryango yise Judith
Heard Foundation ugamije gufasha abakobwa n’abagore bahuye n’ihohoterwa rishingiye
kwatura bakavuga ibyababayeho bakabona ubutabera ndetse bagaharanira ko
biranduka burundu.
Judith Heard yamaze kwakira ibyamubayeho yiyemeza no gufasha abandi
Imbyaro eshanu zavuyemo
Nyuma y’ubuzima butari bwiza yaciyemo Judith Heard wari waragiye gushakira ubuzima mu byo kumurika imideli, yaje guhura n’umusaza witwa Richard Heard ukomoka muri Amerika barakundana ndetse biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore mu 2006.
N’ubwo yari abashakanye n’umunyamafaranga abona icyo yifuza cyose, Judith Heard ntabwo yabonye amahoro kuko yashatse urubyaro akarubura, yasama inda zikavamo ibinti byamubayeho inshuro eshanu.
Ati “Inda zanjye zavagamo ntazi ikibazo icyo ari cyo
ariko Imana nyine yaramfashije nza kubimenya. Byabaye inshuro eshanu, ubwa nyuma nari ntwite banshyira mu bitaro
amaguru yanjye amanitse kugira ngo itavamo nka saa munani ngiye kwihagarika
mbona byabaye.”
N’ubwo yari akiri muto yari amaze kurambirwa kongera gutekereza kuba yasama, ahita afata icyemezo cyo gushaka umwana arera mu kigo cy’imfubyi, akurayo umwana w’umuhungu wari ufite amezi atatu kuri ubu akaba afite imyaka 13.
Nyuma y’imyaka itatu ni bwo Judith Heard n’umugabo we
bongeye kugerageza kubyara, ku bw’amahirwe n’ubuvuzi buhambaye yahabwaga
n’abaganga bo muri Amerika yabyaye abana b’impanga mu gihe yari yaripimishije
mbere bagasanga atwite umwana umwe.
Amaze imyaka ibiri abana mu nzu n’umugabo baratandukanye
Nyuma y’imyaka 11 abana na Richard Heard, bombi bafashe icyemezo cyo gutandukana buri umwe akabaho mu buzima bwe. Mu kiganiro yagiranye na BBC mu ntangiriro z’uyu mwaka, Judith Heard yavuze ko icyatumye batandukana ari uko umugabo we yamubuzaga ubwisanzure yari akeneye.
Ati “Nabagaho buri munsi ntashobora kwambara ikanzu nk’iyi kuko atayikunda, ntashobora kwandika icyo nshaka ku mbuga nkoranyambaga kuko atari kubikunda.” Judith Heard yahishuriye INYARWANDA ko n’ubwo byitwa ko nta mugabo afite, abana mu nzu imwe na Richard Heard bikaba byarakozwe mu nyungu z’abana babo batatu.
Ati “Hashize imyaka ibiri birangiye ariko iyo washakanye
n’umuntu mufitanye n’abana mugomba kwibuka abana mbere y’uko mukora ibindi
byose. Turi kurera abana bacu, turi nk’ababyeyi babiri. Abana ni ingenzi mu
mubano w’abantu tugomba gushaka uko dukundana bitari iby’urukundo rundi kuko
dufitanye abana.”
Judith Heard avuga ko arajwe ishinga no gukora ku
mishinga ye itandukanye ku buryo adateganya kongera gusubira mu rukundo mu bihe
bya vuba.
Judith Heard yabyaye impanga nyuma y'uko inda eshanu zivuyemo
Judith Heard ni umunyamideli wabigize umwuga
TANGA IGITECYEREZO