RFL
Kigali

Major Phablah na Bushali bahuriye mu ndirimbo bigisha urubyiruko kwita ku buzima bwabo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/10/2019 15:00
2


Ishimwe Fabrice [Major Phablah] w’imyaka 23 y’amavuko yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Mu biganza’ yakoranye n’umuraperi Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali.



Major Phablah azwi mu ndirimbo ‘So wrong’ icyo gihe yakoreshaga amazina ya Lion Fabulous, ‘Mission de Dieu’ yakoranye n’umuraperi Prime n’izindi. 

Amashusho y’indirimbo “Mu biganza” yasohotse ku munsi umuhanzi Bushali yafatiweho na bagenzi be batabwa muri yombi bakurikiranyweho gukoresha urumogi n’ibindi b’ibiyobyabwenge.

Major Phablab avuga ko we na Bushali batekereje gukora indirimbo ikangurira urubyiruko kutigaragura mu biyobyabwenge kuko bibangiriza ejo hazaza.

Ati “Nagize igitekerezo cyo gukangurira urubyiruko mbabuza kwigaragura mu biyobyabwenge…hari benshi baba bavuga ko nta mirimo akirirwa atembere cyane cyane urubyiruko akaba yajya mu biyobyabwenge cyangwa se mu bindi bintu bitamufitiye akamaro,”

Avuga ko buri wese akwiye guharanira kwita ku buzima bwe cyane cyane urubyiruko. Yungamo ati “Mu mashusho yayo(indirimbo) hagaragara igura n’igurishwa ry'ibiyobyabwenge n'impfu za hato na hato ntakeza ka byo mbamvuga ko icyo ushaka kuzaba, aho ushaka kuzajya muri make ubuzima bwa buri umwe buri mu biganza bye n'ukurikira inzozi zawe uzabigeraho utagiye kwiyahura."

Uyu musore yanyuze mu itsinda rya Allianz bafatanyije gukora album ebyiri zigizwe n’indirimbo 24, ku giti cye amaze gukora indirimbo 40 zitafite amashusho yazo. Kuri ubu avuga ko yatangiye kuzifatira amashusho.

Ati “Izitari video zose ndazifite ku mashini gusa muri zo hari album 2 zigizwe n’indirimbo 32 zigiye kujya hanze ntagihindutse.” Anavuga ko afite izindi ndirimbo 9 agiye gutangira gutunganya.

Iri tsinda ryaje gusenya bamwe bagiye kwiga muri Kaminuza we akomeza urugendo rw’umuziki. Avuga ko yagiye acika intege ariko akomeza urwego kugeza n’ubu. Amajwi (Audio) y’iyi ndirimbo ye nshya yise “Mu biganza” yatunganyijwe na HeavyKick.

Major Phablah wakoranye indirimbo na Bushali

Bushali amaze iminsi afungiye gukoresha urumogi n'ibindi biyobyabwenge

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MU BIGANZA' YA MAJOR PHABLAH NA BUSHALI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • John4 years ago
    Uwo nawe acungwe ahubwo wasanga ibyo yanywa ntanuwabyikorera
  • opensouls4 years ago
    the guys are good at it, they chose where their strength is





Inyarwanda BACKGROUND