SG Sports ni Kompani yo muri Tanzania yamuritse ku mugaragaro ubufatanye n’amakipe ane yo mu Rwanda, aho izajya iyafasha mu kubona ibikoresho byose bikenerwa n’ikipe ikina umupira w’amaguru. Ubu bufatanye buzatuma abafana bagira uruhare mu mibereho y’ikipe binyuze mu kugura imyambaro y’ikipe ukunda.
AS Muhanga, Bugesera FC, Kiyovu Sport na Musanze Fc nizo zikorana na SG Sports
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa
gatatu tariki ya 30 Ukwakira 2019, wayobowe na Simon Sanga uyobora SG Sports
aho yari kumwe n’abahagarariye amakipe ya Bugesera, Musanze, As Muhanga na
Kiyovu Sports kuri ubu bafitanye imikoranire.
Simon Sanga umuyobozi mukuru wa SG Sports
SG
Sports mu byo bemeranijwe n’aya makipe ane ku ikubitiro bagiranye imikoranire, nuko bamaze kubaha imyenda yo kwambara mu mikino bakiriye ndetse banasohotse,
bahabwa imyenda yo gukorana imyitozo, kwishyushyanya (Warm Up), imyenda
y’abafana, Chasibles, Gants, amatiriningi, imipira yo gukina
n’ibindi bikoresho byose bikenerwa n’umukinnyi. Akarusho k’iyi Kompani ni uko
izajya yambika amakipe n’abafana bayo imyambaro yose isa kandi ikoze kimwe.
Ikipe ya Kiyovu Sport yahawe na SG Sport amatrining meza yo kwambara
Umuyobozi wa SG Sports Simon Sanga yatangaje ko intego yabo ari ugutuma amakipe asa neza bikaba byakurura abaterankunga kandi bitabahenze.
Yagize ati: “Twahoraga dukangurira amakipe y’iwacu kutugana kuko tuzi ubushobozi bwabo, tukabakorera imyenda ku giciro gito. Biragoye ko babona umuterankunga nka Adidas cyangwa undi kuko hari icyo bisaba, haracyari byinshi byo gukora kugira ngo bagere kuri urwo rwego,“Twe icyo dushaka ni ukubambika bagasa hakagaragara itandukaniro n’andi makipe tudakorana kandi n’abafana bakagira uruhare mu kubaho kw’ikipe bagura imyenda yayo myiza”.
SG Sports yatangiye imikoranire n’aya makipe
mu rwego rwo kubambika no kubafasha kubyaza umusaruro abafana babo binyuze mu
myambaro , ni Kompani nyafrika yo mu
gihugu cya Tanzania yafunguye imiryango mu Rwanda muri uyu mwaka.
Aya
makipe yose uko aria ne yatangiye gukorana n’iyi kompani ashima uburyo ikora
ndetse n’ubudasa yazanye mu Rwanda bityo gashishikariza andi makipe ko hari
ibanga ataramenya ryo kugana SG Sports
kuko buri wese uko yifite yambikwa neza agahabwa n’ibikoresho byiza
kandi biramba.
Umunyamabanga w'ikipe ya Bugesera FC Sam Karenzi
Sam Karenzi, umunyamabanga mukuru wa
Bugesera FC, imwe mu makipe yambikwa na SG Sports, wanahishuye ko ari ubwa mbere mu
mateka iyi kipe igiye kugira imyenda yo kwishyushyanya, yavuze ko iyi kompani
yaje guhindura amateka n’imibereho y’amakipe.
Yagize
ati “Urebye iyi Kompani idufatiye runini
kuko hari byinshi idufashamo kandi hari na byinshi byahindutse mu mibereho yacu
bikaba bigiye no gufasha abafana bacu ndetse natwe ubwacu”.
Kompani ya SG Sports ikaba isanzwe
ikorana n’amakipe atandukanye yo muri Tanzania, ikaba yarafunguye imiryango mu
Rwanda bakaba banafite intego zo gufungura imiryango mu bihugu bitandukanye byo
muri Afrika harimo n’u Burundi. Ikindi kandi ikaba ifite n'ibikoresho by'indi mikino yindi itandukanye.
AS Muhanga nayo yahawe na SG Sports ibikoresho byose bikenerwa n'ikipe
Amakipe yo mu Rwanda yatangiye
gukorana na SG Sports arashima imikoranire yayo myiza akaba anifuza ko
basinyana amasezerano y’igihe kirekire, akanashishikariza andi makipe kuyigana.
Umwanditsi – SAFARI Garcon –
inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO