RFL
Kigali

Bimwe mu bitero by’ubwiyahuzi byatwaye ubuzima bwa benshi

Yanditswe na: Editor
Taliki:31/10/2019 7:26
0


Hari imibare myinshi y’ibibazo Leta ziba zirwana nabyo. Ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, kubaka ibikorwa remezo ndetse n’ibindi bitandukanye. Ntabwo nibagiwe umutekano, kuko uyu munsi n'icyo tugarukaho. Iki ni ikibazo gikomerera Leta nyinshi ku isi. Hari byinshi bihungabanya uwo mutekano. Reka tuvuge ‘iterabwoba’.



Ibi, ni ibitero ibikorwa nta tegeko ribishyigikiye, cyangwa se aho bishingiye, bikorera ihohoterwa inzirakarengane, ahanini bitewe n’impamvu za politiki, ubukungu, imyemerere/amadini, imico, ibibazo byo mu mutwe ndetse n’ ibindi. Iterabwoba, rivugwa mu buryo butandukanye. Gusa, iterabwoba ryagiye rihinduka, ryiyongerera imbaraga uko ibihe byagiye bihita, ndetse n’ikoranabuhanga rikiyongera. 

Bimwe mu bitera umurindi iterabwoba hagarukwa ku: ikoreshwa rya murandasi (internet), ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga (social media), ndetse na ‘Homegrown violent extremists’ (ubu, ni uburyo umuntu yigira ku bikorwa by’ubwihebe by’ahandi imahanga, hanyuma agashaka kubikorera iwabo aho atuye). Muri iyi nkuru turagaruka kuri bimwe mu bitero byabayeho bitandukanye. Gusa, ushobora kutabonamo bimwe mu byo wumvise.

Karrada 2016


Iki, cyabaye igitero cy’iterabwoba cya kabiri gihambaye cyari kibaye muri Iraq, nyuma y’icyakozwe n’ab’imiryango ya Yazidi. Ku wa 3 Nyakanga, 2016, ni bwo mu gace ka Baghdad haturikiye igisasu cyari cyashyizwe mu ikamyo itwawe n’umwiyahuzi. Iki gitero cyahitanye abantu bagera kuri 341, ndetse abagera mu majana barakomereka cyane. Byakozwe hagambiriwe guhitana Abasilamu b'aba Shia barimo bahaha mu ijoro bitegura ibikorwa by’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan. Nyuma yaho, haje no guturitswa ikindi gisasu mu gace ka Sha’ab, cyaje guhitana abagera kuri batanu. Nyuma, umutwe wa ‘Islamic State’ waje kwemeza ko ibyo bitero ari bo bibabikoze, ko ndetse n’uwo mwiyahuzi ari Abu Maha al-Iraqi.

Ibitero bya Gamboru na Ngala 2014


Mu masaha 12 gusa, abaturage bo muri utu duce twa Gamboru ndetse na Ngala twa Nigeria bari batangiye guhungira mu gihugu cy’ igituranyi cya Cameroon. Batewe n’ umutwe wa Boko Haram, icyo gihe wari witwaje imbunda za AK 47, RPG, ndetse n’imodoka za gisirikare zari zibwe mu minsi yari yarabanje mu kigo cya gisirikare, hanyuma bashora urufaya rw’amasasu ku bari barimo bagerageza guhunga. Nk’aho bidahagije, aba bagizi ba nabi banashimuse abana b’abakobwa bagera k'umunani. Ibi bikorwa byatwaye ubuzima bw’abagera kuri 336. Byabaye kuva kuwa 5 kugera 6, Gicurasi 2014.

Air India Flight 182


Inzira iyi Boeing 747-237B yagombaga gufata, yari iya Toronto yerekeza mu Buhinde, Delhi. Ariko yagombaga no guca mu Bwongereza ndetse na Montreal. Bivugwa ko aha, yahageze hanyuma bamwe mu bayobozi ba Canada bagakuramo imizigo 3 yari iteye impungenge. Uru rugendo rwabaye mu 1985. Iyi ndege yaje guturikira mu kirere cya Ireland tariki 23, Kamena,1985, hanyuma igwa mu nyanja ya Atlantic. Iki kigorwa cyashinjije abahezanguni bazwi nka Sikh, cyahitanye abantu bagera kuri 329. Nyuma yo gutabaza, habashije kuboneka imibiri y’abantu 131. Nta n'umwe warokotse iki gikorwa.

Ishimutwa ry’ikigo cy’amashuli cya Beslan 2004


Uyu munsi muri Beslan, abantu bafite amarira ku maso yabo gusa, abantu bafite agahinda. Abana ni abana, gusa abana uko bakomeza guseka, nibyo bituma buri wese agenda amera neza”. Byanditswe na Marina Mikhailova, umwalimu mu mashuri abanza warokotse ibi bitero.

Tariki 1, Nzeli 2004, umwetwi witwaje intwaro wo muri Chechnya ndetse n’itsinda ry’Abasilamu bo muri Ingush (Ingush Islamic groups), nibwo bafashe bugwate ikigo cy’amashuri cya Beslan giherereye mu gihugu cy’u Burusiya (Russia), ndetse n’abantu bagera ku 1,200 harimo abana 777. Ibi, byamaze iminsi itatu.

Ibi byihebe, byasabaga ko Chechnya yahabwa ubwigenge, ndetse u Burusiya bukanavayo. Igitero cyafashe iminsi itatu, cyaje gusozwa ku munsi wa gatatu ari tariki 3 Nzeli, ubwo haturikaga, hanyuma abantu bagatangira guhunga, ubwo n’ingabo ziboneraho ziratera, hanyuma zitabara abafashwe bugwate, ndetse bica na bamwe mu bari bafashe icyo kigo. 

Muri rusange abantu baburiye ubuzima muri ibi bitero bagera kuri 330 (abari bafashwe gusa), gusa kimwe cya kabiri ni abana kuko, abana baguye muri ibi bitero ni 186. Ndetse n’abagera kuri 700 barakomereka. Bivugwa ko hari n’ababuriwe irengero. ‘Chechen warlord Shamil Basayev’ aba, nibo bavuga ko bakoze ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Ubwicanyi bwabereye Trujillo

Ubu ni ubwicanyi bwabaye mu bice bibiri. Bwabaye hagati ya 1988 ndetse na 1994, mu mujyi wa Trujillo, Colombia. Ibi bikorwa byabereye mu majyepfo y’uburengerazuba, ya Colombia. Ibi bikorwa byabonetsemo ugutoteza ndetse no kwica abantu babakuyeho ibice bitandukanye by’imibiri yabo, bwagizwemo uruhare na bamwe mu bari mu gisirikari, muri polisi, abanyepolitiki, ndetse n’imitwe y’ingabo zituruka mu bacuruzi by’ibiyobyabwenge ‘Norte del Valle Cartel/North Valley cartel’.

Abagera kuri 400 bishwe mu buryo bw’ ubunyamaswa, bazira kuba bakekwaho kuba bafasha abantu bifuzaga kurwanya ubutegetsi bwari buriho. Ibyo byose byakozwe ngo hatangwe gasopo ku bandi bose biba bari gufasha abo bantu.

‘Yazidi Communities Bombings’ 2007

Nyuma y’imyaka igera kuri itandatu (6) habaye ibitero muri Amerika by’ubwihebe, byatwaye ubuzima bwa benshi, ndetse bikaba n’ibitero bihambaye ku isi, muri Iraq, hahise hagaragara ibitero byakozwe mu bice bine (4), bityo bituma biba n’ibitero by’ubwihebe bya kabiri bikomeye mu mateka y’isi.

Tariki 14 Kanama, 2007, ni bwo muri Iraq haturikijwe ibisasu mu bice bine mu mijyi ya Kahtaniya na Jazeera, yombi iri muri Yazidi, Iraq. Abantu bagera kuri 500 bahasize ubuzima, ndetse ababarirwa mu 1500 nabo barakomereka ku buryo bukomeye. Ibiturika byivuganye aba bantu, byari imodoka eshatu zarimo ibiturika, ndetse n’itanki y’amavuta (petorori). Byiyongeye kandi, ibikorwa remezo byari muri izo nkengero nabyo byarangiritse cyane, hanyuma bimwe bigwa no ku bantu.

Nzeri 11, 2001 (ibitero byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika): 9/11

Ibi ni ibitero byaje mu bice bine, bikozwe n’umutwe ugendera ku mahame akomeye y’idini ya Islam uzwi nka Al- Qaeda. Uyu, ni umutwe muri icyo gihe wari uyubowe na Osama bin Laden muri icyo gihe wari ufite urwango rukomeye kuri Amerika.

Hifashishijwe ingabo zigera kuri 19, hatwawe indenge za Amerika, ndetse; ‘United Airlines Flights 175 na American Airlines Flight 11’, zagongeshejwe imiturirwa ibiri yari muri ‘New York World Trade Center’. Nyuma y’amasaha agera kuri abiri, imiturirwa yari ikomeye muri Amerika ndetse no ku isi, yarimo igaragara nk’ivumbi!

Ubwo kandi, niko indege ya gatatu ‘American Airlines Flight 77’ yari yerekeje kuri Pantagon, Virginia, aho yahiritse igice cyayo cy’uburengerazuba. Ndetse indenge ya nyuma ariyo ya kane; ‘United Airlines Flight 93’, yaje kugwa mu gace ka Stonycreek, Pennsylvania, n’ubwo ngo umugambi wari ukuyigwisha i Washington D.C. Mu ukuri, ibi bitero uko ari bine, byatwaye ubuzima bw’abantu basaga 3,000. Hanyuma ababarirwa ku 6,000 barakomereka bikabije.

Ibyo kandi, byateye iyangirika ry’ibikorwa remezo kuuburyo buhambaye. Bivugwa ko, ibikorwa remezo byangijwe bigera muri miriyali 10$, ndetse ko bahombejwe n’agera kuri ‘trillion 3 $’.

Mu kuri, urutonde rw’ibitero by’ubwihebe ndetse n’iby’ubwiyahuzi ni rurerure. Gusa, icyo byose bihuriraho, ni ugutwara ubuzima bw’abantu hatitawe ngo ni bande, akenshi usanga ari inzira karengane. Ikindi kandi, ibikorwa nk’ibi, byangiza ibikorwa remezo buri wese aba yaravunikiye ngo bigerweho. Muri make, ibi bikorwa bidindiza, bikanasubiza inyuma iterambere ry’igihugu, ndetse n’isi muri rusa. Igikomeye, ni uko bihungabanya umutekano wa benshi, bigatuma habaho no guhunga uduce tumwe na tumwe. Igikwiye, ni ukubirwanya twivuye inyuma.

Src: FBI.gov, njhomelandsecurity.gov, Britannica.com, cnn.com, theguardian.com, cbsnews.com, pbicolombia.org, worldatlas.com

Umwanditsi: Faridi Muhawenimana-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND